• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe
Ububiko bw'intwaro za FDLR bwavumbuwe n'ingabo za Kongo

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Editorial 13 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ingabo za Kongo-Kinshasa zizwi nka FARDC guhera muri Kamena uyu mwaka zagabye ibitero bikomeye ku mitwe y’iterabwoba yabarizwaga mu Burasirazuba bwa Kongo. Yahereye kuri P5 ya Kayumba Nyamwasa ubwo babagabagaho igitero babatunguye i Gatoyi muri Masisi maze umukuru wuwo mutwe Maj (Rtd) Habib Mudathiru n’abandi basirikari bagafatwa mpiri, bakoherezwa mu Rwanda, naho Capt Sibo Charles n’abandi benshi bakahasiga ubuzima. Nyuma yaho hakurikiye kurasira mu birindiro bye uwari umugaba mukuru w’ingabo za FDLR ariwe Lt Gen Sylvestre Mudacumura warashwe mu gitondo cya tariki ya 18 Nzeli 2019. Hadaciye kabiri, vuba aha umukuru wa RUD Urunana ufitanye umubano na RNC ya Kayumba Nyamwasa ariwe |Brig Gen Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Jean Michel Africa yicwa tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Abo bayobozi kandi bapfanye n’ababarindaga ndetse n’abandi bayobozi ba hafi muri iyo mitwe y’iterabwoba.

Amakuru agezweho nyuma y’iyicwa ryabo bayobozi ni uko FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro zahishwe n’ingabo za FDLR na RUD Urunana ahantu hatandukanye mu mashyamba ya Kongo. Izo ntaro zabikwaga mu myobo (indake) zicukuye neza bagasasa amashashi ubundi bakarenzaho ibiti n’igitaka kuburyo utamenya ibihishemo. Iyi ni inkuru nziza kuko akenshi ibitero byabaga mbere kuri iyi mitwe akenshi babaga baburiwe hanyuma bagahisha intwaro zabo izindi bakazijyana. Nyuma bareka kubakurikirana bakagaruka hamwe bahishe intwaro. Ubwo ubuyobozi bw’imitwe y’iterabwoba buri kuranduka ndetse n’ibikoresho bifashishaga bigafatwa, icyizere ni cyose ko amahoro agiye ku garuka mu burasirazuba bwa Kongokuva  imyaka 25 ishize nta mutekano. Kuva abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Kongo bakahagira indiri, nta mahoro aka gace kigeze kagira.

2019-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Perezida Kagame yakanguriye Abatuye Iburasirazuba gutinyuka gusohokera muri EPIC Hotel

Editorial 02 Mar 2018
U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

U Bushinwa: Agahinda k’umugore wabujijwe kwinjira muri hoteli azira ko akomoka muri Uganda

Editorial 07 Aug 2018
Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Editorial 19 Aug 2021
Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Editorial 23 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange
INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Editorial 16 Apr 2018
Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 28 Mar 2021
Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo
Mu Rwanda

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Editorial 16 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru