Ingabo za Kongo-Kinshasa zizwi nka FARDC guhera muri Kamena uyu mwaka zagabye ibitero bikomeye ku mitwe y’iterabwoba yabarizwaga mu Burasirazuba bwa Kongo. Yahereye kuri P5 ya Kayumba Nyamwasa ubwo babagabagaho igitero babatunguye i Gatoyi muri Masisi maze umukuru wuwo mutwe Maj (Rtd) Habib Mudathiru n’abandi basirikari bagafatwa mpiri, bakoherezwa mu Rwanda, naho Capt Sibo Charles n’abandi benshi bakahasiga ubuzima. Nyuma yaho hakurikiye kurasira mu birindiro bye uwari umugaba mukuru w’ingabo za FDLR ariwe Lt Gen Sylvestre Mudacumura warashwe mu gitondo cya tariki ya 18 Nzeli 2019. Hadaciye kabiri, vuba aha umukuru wa RUD Urunana ufitanye umubano na RNC ya Kayumba Nyamwasa ariwe |Brig Gen Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Jean Michel Africa yicwa tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Abo bayobozi kandi bapfanye n’ababarindaga ndetse n’abandi bayobozi ba hafi muri iyo mitwe y’iterabwoba.
Amakuru agezweho nyuma y’iyicwa ryabo bayobozi ni uko FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro zahishwe n’ingabo za FDLR na RUD Urunana ahantu hatandukanye mu mashyamba ya Kongo. Izo ntaro zabikwaga mu myobo (indake) zicukuye neza bagasasa amashashi ubundi bakarenzaho ibiti n’igitaka kuburyo utamenya ibihishemo. Iyi ni inkuru nziza kuko akenshi ibitero byabaga mbere kuri iyi mitwe akenshi babaga baburiwe hanyuma bagahisha intwaro zabo izindi bakazijyana. Nyuma bareka kubakurikirana bakagaruka hamwe bahishe intwaro. Ubwo ubuyobozi bw’imitwe y’iterabwoba buri kuranduka ndetse n’ibikoresho bifashishaga bigafatwa, icyizere ni cyose ko amahoro agiye ku garuka mu burasirazuba bwa Kongokuva imyaka 25 ishize nta mutekano. Kuva abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Kongo bakahagira indiri, nta mahoro aka gace kigeze kagira.