• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

Editorial 23 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Wa mutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ukora amarorerwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ukomeje gushimangira ko ari agatsiko k’iterabwoba. Twari tumenyereye ko FDLR yibasira abaturage b’Abanyekongo, ubica, ubasahura, usambanya abagore ku ngufu, ariko  wasanze bidahagije ngo urusheho kwamamara, iti reka nirare no mu bahagarariye ibihugu byabo muri RDC.

Nguko uko kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ahashyira saa tatu za mu gitondo(09:00), inyeshyamba za FDLR zagabye igitero ku modoka z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, WFP, maze  3 mu bari bazirimo bahasiga ubuzima. Mu itangazo  ryasohowe na Ministeri y’Umutekano n’Ubutegetsi bw’igihugu, Leta ya Congo yavuze ko  ubwo bugizi bwa nabi bwabereye mu bilometero  nk’icumi, mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Umwe muri batatu bishwe ni LUCA ATTANASIO, wari uhagarariye Ubutaliyani muri RDC, akaba yazize amasasu y’urufaya abo bagizi ba nabi bamurashe mu nda. Uretse abishwe, inyeshyamba za FDLR zanashimuse abandi bantu 4, ariko amakuru atugezeho aravuga ko umwe muri bo yashoboye kubohozwa n’ingabo za Kongo ubwo zageragezaga gutatanya abo bicanyi.

Kugeza ubu FDLR ntirahakana uruhare rwayo mu bwicanyi, ariko niyo yabeshya ko ntaho ihuriye nabwo ntibyafata, kuko atari ubwa mbere ifatiwe mu bikorwa nk’ibi, doreko idasiba kwica abasura n’abarinda Pariki y’Ibirunga, igice kigenzurwa na RDC, hafi y’aho ubwicanyi bw’ejo bwabereye. Mu kwezi gushize abantu 6 barishwe, nabwo FDLR ishyirwa mu majwi, kandi ntiyabihakanye.

Mu mwaka wa 2018 nabwo FDLR yagabye igitero ku bari basuye iyo pariki y’ibirunga, umwe aricwa, Abataliyani 2 barashimutwa. FDLR isanzwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwashyizweho na Loni, ariko abasesenguzi bagasanga urwo rutonde ari amagambo gusa kuko bitabujije FDLR ibikorwa by’ubugome ndengakamere, kandi Loni ifite ingabo muri RDC. Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro!!

Nyakwigendera  Luca Attanasio w’imyaka 43 y’amavuko yari Ambasaderi w’ Ubutaliyani muri RDC kuva mu mwaka wa 2019. Yari umudipolomate ubimazemo imyaka 18, kuko yanahagarariye Ubutaliyani muri Busuwisi, Maroc na Nigeria.

Yiciwe muri Kivu y’Amajyarugu aho yateganyaga guhura n’imiryango y’Abataliyani   igoboka Abanyekongo bari mu kaga kubera FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro. FDLR rero iracura inkumbi yica  abahisi n’abagenzi. Irasa n’iyihimura kubera ibitero ingabo za Kongo zikomeje kuyigabaho. Ibonye itakibashije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo isubukure umugambi wa Jenoside, ihitamo kwibasira inzirakarengane zitayirwanya. Niko bigenda ku mugizi wa nabi urimo gusamba.

 

 

2021-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

Administrator 28 Nov 2025
Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Editorial 27 Mar 2020
Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!!

Editorial 09 Apr 2021
Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Editorial 06 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo
Amakuru

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Editorial 09 Mar 2023
Umuturage wa Uganda yandikiye Museveni, ibaruwa ifunguye, ahishura ibya komite ya RNC ikorera Kampala
INKURU NYAMUKURU

Umuturage wa Uganda yandikiye Museveni, ibaruwa ifunguye, ahishura ibya komite ya RNC ikorera Kampala

Editorial 19 Nov 2019
Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi
IKORANABUHANGA

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Editorial 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru