Wa mutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ukora amarorerwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ukomeje gushimangira ko ari agatsiko k’iterabwoba. Twari tumenyereye ko FDLR yibasira abaturage b’Abanyekongo, ubica, ubasahura, usambanya abagore ku ngufu, ariko wasanze bidahagije ngo urusheho kwamamara, iti reka nirare no mu bahagarariye ibihugu byabo muri RDC.
Nguko uko kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ahashyira saa tatu za mu gitondo(09:00), inyeshyamba za FDLR zagabye igitero ku modoka z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, WFP, maze 3 mu bari bazirimo bahasiga ubuzima. Mu itangazo ryasohowe na Ministeri y’Umutekano n’Ubutegetsi bw’igihugu, Leta ya Congo yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bwabereye mu bilometero nk’icumi, mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.
Umwe muri batatu bishwe ni LUCA ATTANASIO, wari uhagarariye Ubutaliyani muri RDC, akaba yazize amasasu y’urufaya abo bagizi ba nabi bamurashe mu nda. Uretse abishwe, inyeshyamba za FDLR zanashimuse abandi bantu 4, ariko amakuru atugezeho aravuga ko umwe muri bo yashoboye kubohozwa n’ingabo za Kongo ubwo zageragezaga gutatanya abo bicanyi.
Kugeza ubu FDLR ntirahakana uruhare rwayo mu bwicanyi, ariko niyo yabeshya ko ntaho ihuriye nabwo ntibyafata, kuko atari ubwa mbere ifatiwe mu bikorwa nk’ibi, doreko idasiba kwica abasura n’abarinda Pariki y’Ibirunga, igice kigenzurwa na RDC, hafi y’aho ubwicanyi bw’ejo bwabereye. Mu kwezi gushize abantu 6 barishwe, nabwo FDLR ishyirwa mu majwi, kandi ntiyabihakanye.
Mu mwaka wa 2018 nabwo FDLR yagabye igitero ku bari basuye iyo pariki y’ibirunga, umwe aricwa, Abataliyani 2 barashimutwa. FDLR isanzwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwashyizweho na Loni, ariko abasesenguzi bagasanga urwo rutonde ari amagambo gusa kuko bitabujije FDLR ibikorwa by’ubugome ndengakamere, kandi Loni ifite ingabo muri RDC. Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro!!
Nyakwigendera Luca Attanasio w’imyaka 43 y’amavuko yari Ambasaderi w’ Ubutaliyani muri RDC kuva mu mwaka wa 2019. Yari umudipolomate ubimazemo imyaka 18, kuko yanahagarariye Ubutaliyani muri Busuwisi, Maroc na Nigeria.
Yiciwe muri Kivu y’Amajyarugu aho yateganyaga guhura n’imiryango y’Abataliyani igoboka Abanyekongo bari mu kaga kubera FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro. FDLR rero iracura inkumbi yica abahisi n’abagenzi. Irasa n’iyihimura kubera ibitero ingabo za Kongo zikomeje kuyigabaho. Ibonye itakibashije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo isubukure umugambi wa Jenoside, ihitamo kwibasira inzirakarengane zitayirwanya. Niko bigenda ku mugizi wa nabi urimo gusamba.