Intumwa yihariye ya Loni mu karere k’ibiyaga bigali, Said Djinnit, atangaza ko amahoro n’umutekano bizaboneka neza muri aka karere k’ibiyaga bigari mu gihe imitwe y’inyeshyamba irwanira mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo izaba yaranduwe burundu.
Mu birori by’isabukuru y’imyaka itanu ishize habayeho gushyira umukono ku masezerano y’ i Addis-Abeba yo mu 2013, yo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yashegeshwe n’imitwe y’inyeshyamba, nibwo Djinnit yatangaje ko mu gihe iyi mitwe y’inyeshyamba itararandurwa burundu, n’umutekano uzakomeza kuzamba.
Yagize ati “ Akarere gakomeje kuba mu bibazo by’imitwe y’inyeshyamba, hakiyongeraho intambara z’urudaca zikomeje muri Sudani y’Amajyepfo, Centrafurika, ndetse n’imvururu zishingiye kuri politiki n’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.
Akomeza avuga ko iterambere mu by’umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigali rikiri mu murongo utukura mu gihe hatarafatwa ingamba zihamye zo kurandura imitwe y’inyeshyamba.
Imitwe atunga agatoki ikomeje kuzambya umutekano muri Congo, avuga inyeshyamba za ADF Nalu zikomoka muri Uganda, zishinjwa kwica abaturage mu gace ka Beni na Eringeti.
Nk’uko ikinyamakuru xinhuanet, kibitangaza avuga ko n’umutwe wa FDLR ufatwa nk’umwe mu mitwe y’Abanyamahanga bari ku butaka bwa Congo, bakomeje ibikorwa bya kinyeshyamba ku butaka bwa Congo ukwiriye kurandurwa burundu nyuma y’imyaka 24 umaze ku butaka bwa Congo.
Ati “Ku bw’izo mpamvu, kugikemura ni ingingo nyamukuru, ibibazo biri mu Burundi, RDC, intambara ziri muri Sudani y’Epfo na Centrafurika, ni ngombwa rero ko abantu bahaguruka hagashyirwaho ingamba nshya kandi zihamye z’amahoro n’umutekano ndetse hakanashyirwaho urubuga rw’ ubufatanye”.
Amasezerano y’ i Addis-Abeba yashyizweho umukono n’ibihugu 11, ari byo Angola, Burundi, Central African Republic, Congo, RDC, Rwanda, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia, n’imiryango nka UN, AU, ICGLR na (SADC).