Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira, Rushyashya yabagejejeho inkuru igaragaza uburyo abayoboke ba FDU-Inkingi bakusanya amafaranga yohererezwa Ingabire Victoire Umuhoza(IVU), andi akajya gufasha FDLR mu bikorwa byayo by’iterabwoba.
Twanababwiye amazina y’abashakira FDU/FDLR imisanzu n’abayoboke, barimo Sheikh Swaib MVUYEKURE , abapadiri Athanase MUTARAMBIRWA na Thomas NAHIMANA, Gilbert NIZEYIMANA na Augustin MUNYANEZA.
Iyi nkuru irimo ibimenyetso bifatika ikimara kujya ahabona, abari muri uyu mugambi mubisha batangiye gusubiranamo, bashinjanya kumena amabanga , kuko batumva ukuntu Rushyashya yamenye aya makuru y’imvaho.
Ubu urwikekwe ni rwose, kuko bazi ko ibyo bakora byose tuzahita tubimenya tukabishyira ahabona batarasohoza imigambi mibisha y’ubugome.
Mu kwikura mu kimwaro, FDU-Inkingi yasohoye ikiswe itangazo cyashyizweho umukono n’uwitwa”Dogiteri” Emmanuel MWISENEZA, ngo wungirije perezida wa FDU-Inkingi. Muri iyo nyandiko y’icyuka nta kimenyetso n’iki na kimwe batanze ngo berekane ko ibyo Rushyashya yatangaje atari ukuri.
Ntibavuze niba amazina twavuze atabaho cyangwa ko ba nyirayo bataba muri FDU-Inkingi. Ntibatunyomoje ngo berekane ko nomero za telephone twerekanye zitabaho cyangwa atari iz’abo bantu.
Iyo ibyo twavuze biza kuba ibinyoma, bari gusaba Rushyashya kubivuguruza nk’ikinyamakuru gikora kinyamwuga, nk’uko itegeko rigenga itangazamakuru ribivuga, aho gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga inyandiko zitagira epfo na ruguru.
Inkuru ya Rushyashya yanditse mu Kinyarwanda. Nyamara FDU-Inkingi,ukuboko kw’iburyo kwa FDLR, yahisemo kwandika mu gifaransa, hagamijwe kujijisha abatacyumva.
Muri ayo mateshwa yabo, barasaba “gukomeza gushyigikira Ingabire Victoire”, mu gihe nyamara uyu IVU ayobya uburari abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi . Wasobanura ute uburyo usabira inkunga umuntu waguteye umugongo, akishingira irye shyaka? Gukusanya amafaranga yo gufasha uyu mugore, kumutabariza no kwerekana ko bamufitiye impuhwe, ni ibimenyetso simusiga byerekana ko atigeze ava muri FDU-Inkingi, ko ahubwo yajijishije agashinga kadahumeka yitwa DALFA-Umurinzi ahunga kuzaryozwa ibikorwa by’iterabwoba FDU-Inkingi ikorana na FDLR.
Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Twifashishije inyangamugayo ziduha amakuru yizewe, avuye ku isoko, tuzakomeza gutamaza no gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubugome bya Ingabire Victoire n’abo basangiye imigambi yo kugirira nabi u Rwanda.