Felix Tshisekedi ni we watorewe kuyobora ishyaka riharanira Demokarasi n’iterambere rusange (UDPS) ryashinzwe na se
Etienne Tshisekedi wa Mulumba uherutse kwitaba Imana ku myaka 84.
Etienne Tshisekedi ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bubashywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu biganiro byabaye mu Ukuboza umwaka ushize, byanzuye ko Perezida Kabila agomba kuva ku butegetsi nyuma y’amatora azaba uyu mwaka.
Jose Endundo, umuyobozi mu ihuror ry’amashyaka yihuje na UDPS yavuze ko batoye Felix Tshisekedi ngo abe ari we uyobora asimbuye se.
Icyakora Enduno yabwiye Reuters ko abantu babiri mu cyenda baje gutora batishimiye uburyo Felix yatowemo, ngo kuko harebwe ubwinshi bw’abamutoye (majority) kandi hagombaga gukoreshwa ubwumvikane.
Martin Fayulu, umwe mu bahataniraga kuyobora mu ishyaka yavuze ko ibyabaye abanye-Congo batarabyemera.
Urupfu rwa Tshisekedi rwashegeshe abatavuga rumwe na Leta, kuko kuva ubwo bigaragara ko hajemo ibice.
Felix Tshisekedi