Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryafatiye ibihano ikipe ya Afurika y’Epfo nyuma yo gukinisha umukinnyi utari wemerewe, Teboho Mokoena, mu mukino w’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi wabahuje na Lesotho tariki ya 21 Werurwe 2025.

Mu itangazo ryasohotse ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, Komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA yemeje ko Bafana Bafana baterwa mpaga ibitego 3-0, inacibwa ihazabu ya 12,541$.
Uyu mukinnyi Teboho Mokoena we wihanangirijwe yakinnye ku mukino na Lesotho afite amakarita abiri y’umuhondo ataramwemereraga gukina uwo mukino.

Mbere yo guterwa mpaga, Afurika y’Epfo yari yatsinze Lesotho 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu w’Itsinda C.
Nyuma y’uyu mwanzuro, ikipe y’igihugu ya Benin yasubiye ku mwanya wa mbere n’amanota 14, ikaba irusha Afurika y’Epfo ya Kabiri igitego kimwe izigamye.

Nigeria n’u Rwanda byo bifite amanota 11, aha hakaba hasabwa amanota ku mikino ibiri isigaye yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ngo bizere ko bagera muri Canada, Amerika cyangwa Mexico.

Ku munsi wa cyenda w’iyi mikino, Amavubi azakira Benin tariki ya 10 Ukwakira, azasoreze kuri Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.




