Ibinyamakuru by’Abafaransa byongeye kotswa igitutu kubera gukoresha ifoto y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, ku nkuru igaruka ku bihano biteganyirizwa abari muri ubu butumwa bagaragaza imyitwarire idahwitse bakananirwa kurengera abasivili.
Ni isanisha ridakwiye nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga babigarutseho, kuko mu gihe nk’Ingabo z’Abafaransa ziri mu butumwa bw’amahoro zikomeza gushinjwa ibyaha, iz’u Rwanda ntizihwema kwambikwa imidali y’ishimwe kubera uburyo zinoza inshingano zazo.
Ifoto yazamuye ikibazo yakoreshejwe ku nkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yatambukijwe na France 24.
Ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateguye umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, ugamije guhana abari mu butumwa bw’amahoro bananirwa kurinda abasivili.
Uwo mwanzuro watangajwe na Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki Haley, uteganya kwirukana intumwa, gusimbuza umutwe wose no guhagarikirwa imishahara ya Loni ku basirikare bagaragayeho imyitwarire mibi.
Ibi bihano ntibyahise byakirwa n’ibihugu bitanga ingabo mu butumwa bw’amahoro, u Bushinwa n’u Burusiya bisaba ko ibitekerezo byabyo byitabwaho, hagashyirwa imbaraga ku kuzamura imyitozo y’aboherezwa mu butumwa aho kuba ibihano.
Gukoresha ifoto y’ingabo z’u Rwanda ku nkuru nk’iyo byababaje benshi, bashingiye ku buryo ingabo zarwo zihagaze mu butumwa bw’amahoro, nyamara abafaransa bagakoresha ifoto yazo aho kwifashisha iy’Abafaransa bo bafite ibyo baregwa.
Yolande Makolo yagize ati “Indi nkuru ya @AFP ku myitwarire y’intumwa z’amahoro, yatangajwe na @FRANCE24 nanone yakoresheje intumwa z’u Rwanda, zidafite aho zihuriye n’iyo myitwarire mibi. Kubera iki?”
Mirindi Jean de Dieu yifashishije inkuru yanditswe Al Jazeera mu Ukwakira 2017 ku birego imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ishinja abasirikare b’Abafaransa muri Centrafrique, birimo gusambanya abana ku gahato, hagati ya 2013-2014.
Yavuze ko “bamwe bagiye bategekwa gusambana n’imbwa ndetse abo basirikare bakabafata amafoto.”
Claude Rugaba we yagize ati “Byari kugira ireme iyo ku nkuru mukoresha ifoto y’ingabo z’Abafaransa muri Centrafrique.”
Geoffrey Kayonga we yavuze ko ahubwo Umuryango w’Abibumbye utari kuzuza inshingano zawo ngo ukurikirane Abafaransa bashinjwa gufata ku ngufu muri Centrafrique.
Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga baherukaga kotsa igitutu France24, nyuma y’inkuru yatangaje muri Werurwe 2017 y’abasirikare b’Abafaransa bashinjwaga gufata abana ku ngufu muri Centrafrique, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Nyamara icyo gihe aho gukoresha abashinjwa ibyo byaha, icyo kinyamakuru cyakoresheje ifoto iriho umupolisi w’u Rwanda.