Depite Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, yizeza guharanira ko abanyarwanda by’umwihariko abari hanze y’igihugu basobanukirwa icyo iri huriro aricyo.
Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yatowe n’amajwi 100%, asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC).
Umuvugizi wungirije watowe kuri uyu wa Kane ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL.
Ishyaka Green Party ryinjiye mu Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike mu 2014.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , Habineza yavuze ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu.
Ati “Icya kabiri nshaka gushyiramo imbaraga ni ugusobanurira abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga bamwe batarasobanukirwa neza ihuriro icyo aricyo.”
Habineza yanijeje gushyira imbara mu mushinga wo gushakisha miliyari 1.7Frw yo kubaka icyicaro cy’ihuriro kuko bafite ikibanza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi ndetse n’umwungirije batorerwa kuyobora manda y’amezi 6 atongerwa, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa we atorerwa kuyobora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe.
Rebero Jeremy
Mana! Nyakubahwa Evode yigeze kuvugako hari abanyepolitiki bashyize ubwenge bwabo mu gifu. Twumvaga bishekeje ariko umenya yarabivuze ukuri. Ndibuka Habineza avugako atakorana na FPR kuzegeza igihe bamusobanuriye iby#urupfu rwa Rwisereka. None yatorewe kuyobora Forum twese tuziko iyobowe na FPR! Ni umuvugizi w’amashyaka kandi na FPR irimo. Muri make, Frank ntazakorana na FPR gusa ariko agiye kuyibera intumwa! Baravuga ngo umugabo ni ukomera ku ijambo nta na limwe bigeze bavuga ngo umugabo ni ugira ikinyabupfura cyamuhesheje imyanya mu butegetsi! Kandi tuzabazwa byinshi
Sunday
Ayo mashaka ntariyo. Kagame ntabwo aha amahoro umuhakanya amusanga nohanze yigihugu akamwica. Niyo mpamvu Abanyarwanda Bose binjira mungabo za FLN. Muze irivunja turihandure.