• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Editorial 11 Oct 2018 POLITIKI

Depite Frank Habineza yatorewe kuba Umuvugizi Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, yizeza guharanira ko abanyarwanda by’umwihariko abari hanze y’igihugu basobanukirwa icyo iri huriro aricyo.

Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, yatowe n’amajwi 100%, asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC).

Umuvugizi wungirije watowe kuri uyu wa Kane ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL.

Ishyaka Green Party ryinjiye mu Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike mu 2014.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , Habineza yavuze ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu.

Ati “Icya kabiri nshaka gushyiramo imbaraga ni ugusobanurira abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga bamwe batarasobanukirwa neza ihuriro icyo aricyo.”

Habineza yanijeje gushyira imbara mu mushinga wo gushakisha miliyari 1.7Frw yo kubaka icyicaro cy’ihuriro kuko bafite ikibanza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi ndetse n’umwungirije batorerwa kuyobora manda y’amezi 6 atongerwa, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa we atorerwa kuyobora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe.

 

 

2018-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Willy Nyamitwe ashishikariza Abarundi bahunze gutaha mu gihe umuryango we uheze mu buhungiro

Burundi: Willy Nyamitwe ashishikariza Abarundi bahunze gutaha mu gihe umuryango we uheze mu buhungiro

Editorial 08 Jan 2018
Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Editorial 23 Jul 2018
Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Editorial 15 Dec 2016
Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Editorial 21 Jan 2020

2 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    October 11, 20184:01 pm -

    Mana! Nyakubahwa Evode yigeze kuvugako hari abanyepolitiki bashyize ubwenge bwabo mu gifu. Twumvaga bishekeje ariko umenya yarabivuze ukuri. Ndibuka Habineza avugako atakorana na FPR kuzegeza igihe bamusobanuriye iby#urupfu rwa Rwisereka. None yatorewe kuyobora Forum twese tuziko iyobowe na FPR! Ni umuvugizi w’amashyaka kandi na FPR irimo. Muri make, Frank ntazakorana na FPR gusa ariko agiye kuyibera intumwa! Baravuga ngo umugabo ni ukomera ku ijambo nta na limwe bigeze bavuga ngo umugabo ni ugira ikinyabupfura cyamuhesheje imyanya mu butegetsi! Kandi tuzabazwa byinshi

    Subiza
    • Sunday
      October 18, 20186:37 am -

      Ayo mashaka ntariyo. Kagame ntabwo aha amahoro umuhakanya amusanga nohanze yigihugu akamwica. Niyo mpamvu Abanyarwanda Bose binjira mungabo za FLN. Muze irivunja turihandure.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Amakuru

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Editorial 13 Oct 2021
Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu Mahanga

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Editorial 16 Feb 2016
Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi
IMIKINO

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Editorial 18 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru