Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda itangaje ko Kizito Mihigo wafashwe acitse ndetse anatanga Ruswa kugirango atoroke nyuma y’uko bimunaniye agafatwa n’abaturage abundabunda mu ishyamba agashyikirizwa inzego z’umutekano aho yari afungiye I Remera mu mujyi wa Kigali, akaza kwiyahura.
Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa, yarize amarira y’ingona mu kwerekana impuhwe za bihehe RNC yari imufitiye, Ntwali arikokora karahava, ariko ikigendererwa ke si ikindi ni ugushaka kureba uko yateza intugunda, ndetse n’agatsiko kiterabwoba gashaka ko RNC, yazukira k’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuye.
Frank Ntwali utarababajwe na Ben Rutabana, babanaga mu mutwe umwe w’iterabwoba, barakoranye hafi nahafi, yababazwa ate na Kizito Mihigo batabanye muri komite imwe?
Ikigaragara n’uko umutwe wa RNC, ugeze kubuce niba usigaye unababazwa n’abiyahuye, nyamara abawugize barasezera uko bwije n’uko bukeye, komite ya Kayumba iri mugihirahiro, abayigize bari mu ruhuri rw’ibibazo bose baricuza impamvu bataye umwanya kuri Kayumba, umuhuzabikorwa Jerome Nayigiziki, ndetse n’umunyamabanga Gerivasi Condo, bameze nk’ikigoli cyarwaye nkongwa kikumira ku giti, aba bateruzi b’ibibindi ba Kayumba ntibakibona ibyo baterura.
Kantano wa RNC, mwene Ndayizeye ari hagati nk’ururimi, yabuze ayo acira nayo amira, Kayumba shebuja yebera mu mwobo nkinyaga, naho Macati Frank Ntwali we arakataje mu bucuruzi no kunyuruza ibyarubanda.
Sibo gusa kuko Nayigiziki, n’umugore we Jaqueline Nayigiziki, nabo bibereye mu bucuruzi, nyuma y’uko ibigo by’ubucuruzi bakoreraga byitwa Ziga LLC, hamwe na Ziki Inc bifungiwe na Leta ya Texas, bashinze ikindi kigo bita CRNA ndetse na Foundation birirwa barisha muri Texas.
Emmanuel Hakizimana, we rurageretse mu muryango we dore ko abana be ngo biteguye kumujyana munkiko kubera gutwara umutungo w’urugo mu mutwe w’iterabwoba ndetse Rushyashya, ikaba ifite Kopi y’ibaruwa y’umwihanangirizo yanditswe n’abagize umuryango we.
Kwegura umusubirizo muri RNC
Ubu kwegura muri RNC ntibikiri inkuru, ahubwo byabaye akamenyero, umuzindaro benshi bazi nka Kalisa Mubarak, akaba mutamiza abiri ubu nawe yareguye, muri RNC ishami rya Australia. Amakuru Rushyashya ifite n’uko mwishami rya Australia bicika bitewe n’uhagarariye ikipe ya Kayumba umugande Robert Mukombozi, wihaye ubwenegihugu bw’u Rwanda kungufu.
Undi weguye ni Edourd Kabagema akaba umunyagitarama wahoze ayobora Projet Rizicole de Butare, akaba na trésorier wa association muraho ikorera mu budage. Uyu akaba ari inshuti magara ya Kantano serge Ndayizeye ndetse Serge uwe ubwe akaba atabyiyumvisha uko Kabagema yabayobye ndetse akaba ahamya ko yasanze sergeant ( AP 49346) Jean Paul Turayishimiye mwene Karama na mukamusoni mu gice kindi cya RNC y’indi itutumba kuvuka.
Ese Ntwali urubyiruko avuga rwa RNC n’uruhe ?
RNC ni icyuka ntarubyiruko ifite, cyereka abo yita urubyiruko ari imikurira nka shebuja cyangwa nkiyitabiriye inama yitiriwe urubyiruko y’ubushize yabereye muri Afrika y’epfo.
Abari urubyiruko abenshi bavuye muri RNC bashinga indi mitwe, abandi barafunze nka Sankara naho abandi ubu nibo barwanya RNC, na Kayumba nka Emile Rutagengwa wahoze yunganira Kayumba mubusaswa, ubu akaba yarasanze Jean Paul Turayishimye, wari soma mbike wa Kayumba na muka Karegeya wavangiwe.
Abandi nkaba Rugema Kayumba, alias Gafirifiri, wahisemo kujyana agahinda ke muri FDU-Inkingi, ngo buke kabiri aho yahindutse micro ya kabiri ya Gaspard Musabyimana.
Frank Ntwali ni rwabuze isoni rwose nyuma yo gukoresha uwitwa Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabana gutanga akangari ngo Rutabana anyuruzwe, arenzeho ati : Mbabajwe na Mihigo Kizito ??!!!! mukinyarwanda bati urusha nyina w’umwana imbabazi …..yabaye nkawa muvumbyi, uvumba izo atatumiwemo cyangwa ngo amenye urubanza rwazo.
Charlotte Mukankunzi we yabaye nka Rukokoma aziko akina politiki yo mukirere, aribonamo y’uko azayobora u Rwanda, dore ko yururukira kuri Tapi Rouge I Kampala, akururukira ndetse akanahagurukira aho abayobozi bakomeye bakirirwa, akajyanwa mu mamodoka y’imitamenwa, akabonana n’abakomeye, agashya mushyotori ati : umuti nawukoze byarangiye nzayobora inzibacyuho. Iyo mitekerereze ya cyana imeze nko kwikirigita ugaseka!ariko ntamugayo ayisangiye nabenshi mu bigarasha.
Liberata Uwineza Duncan
Hari umuntu witwa Frank Ntwali ungeze ahantu. Ese yabanje kuvuga aho Ben Rutabana yagiye arashyanuka ku rupfu rwa Kizito arinde warumushinze?
Josee Uwase
Ngo agapfa kaburiwe n’impongo. Kizito niyigendere,yabunzwaga n’urupfu. Ikibabaje nuko atamenye gukoresha neza umwanya we aho afunguriwe ku mbabazi za H. E.dore ko yamufataga nk’umwana we.
RUGENDO
uwizeyimana evode arihe ko atakimoka nka kera!!