Nyuma y’aho Leah karegeya afatanyije na Jean Paul Turayishimye n’umuryango wa Ben Rutabana uba Canada bahungishije Frank Ruhinda mwene wabo na Patrick Karegeya ubu akaba yarageze Canada n’ubwo yari asanzwe yarabonye visa ya Suede.
Frank Ruhinda hamwe n’abandi benshi muri RNC intara ya Uganda nkuko biyita bamaze iminsi badacana uwaka na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali, ikibazo nyamukuru cyaturutse ku irigiswa rya Ben Rutabana kuko ariwe wabiheraga amaramuko.
Ruhinda akaba yarijanditse mu bikorwa byinshi bya RNC bityo kuba atakiri k’ubutaka bwa Uganda biha amahirwe Frank Ntwali n’agatsiko ke kagizwe n’umurundikazi Prossy Boonabana akaba na maraya w’umusirikare umwe ukomeye muri CMI Col CK Asiimwe ndetse n’umugande Sulah Nuwamanya kugumya kuba kuruhembe rw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda muri Uganda no kwikiza uwo badashaka.
Amakuru aturuka muri RNC, aravuga ko Madame Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC yasezeye ku nshingano ze.
Ibi byari bimaze iminsi binugwanugwa ko uyu mugore wa Nyakwigendera Patrick Karegeya yari atameranye neza na Gen.Kayumba Nyamwasa, bapfa ikibazo cy’ibura rya Ben Rutabana no kuba Kayumba akora ibintu wenyine. Mbere y’uko Rutabana abura afatanije na Lea Karegeya, Jean Paul Tuarayishimye na Major Micembero bateguye coup d’etat yo guhirika Kayumba Nyamwasa kubuyobozi bwa RNC, iza gupfuba kumunota wanyuma, bivugwa ko Lea Karegeya ariwe wari uteganijwe kuba umuyobozi mukuru wa RNC asimbuye Kayumba.
Impamvu nyamukuru y’iyi Coup d’Etat n’urupfu rw’abahoze ari inyeshyamba za RNC zari mu misozi ya Minembwe zaje guhura n’uruva gusenya zikahatikirira, abandi barimo Mudathiru bagafatwa mpiri nyuma yo kubura ubufasha bwa Kayumba, kuko habuze amafaranga yo kubafasha kuva muri Congo berekeza kumupaka wa Uganda bakaza kugwa mugico cya FARDC.
Aya makuru yiyegura rya Lea Karegeya yemejwe na Frank Ruhinda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, hagati aho abantu bakomeje kwibaza niba Frank Ruhinda azareka umushinga yari afatanyije na Jean Paul Turayishimye na Cassien Ntamuhanga wo gukora Radio izasimbura Itahuka, byari biteganijwe ko izakorera I Kampala muri Uganda aho Ntamuhanga Cassier ari muri iki gihe.
Iyegura ry’umugore wa Patrick Karegeya risobanuye byinshi birimo indunduro y’isenyuka rya RNC, nkuko benshi mubari abakuru ba RNC barimo Rudasingwa Theogene, Gahima Gerald, Musonera Jonathan n’abandi …bagiye bayivamo kubera imiyoborere mibi, amacakubiri n’ubujura bwa Kayumba Nyamwasa, ku buryo imisanzu myinshi yatangwaga muri RNC yabaye ibiryo bihiye by’umuryango wa Kayumba na muramuwe Frank Ntwali.
Abakurikiranira hafi ibya RNC, bavuga ko aho Ben Rutabana aburiye ikibyimbye cyahise kimeneka umuriro uraka muri RNC ku buryo uyu mutwe w’iterabwoba iminsi yawo ibarirwa ku ntoki.
Amakuru tugicukumbura akaba avuga ko Jean Paul Turayishimiye yaba yashinze Ishyaka rye. Naho ubutaha.
byby
By by nyakatsi.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. N’ábandi baraza kuyivamo.