Inama ya 31 isanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), iherutse kubera i Nouakchott muri Mauritania, yemeje ko gahunda y’ubufatanye bushya bw’ibihugu bya Afurika mu Iterambere (NEPAD), igiye guhindurwa Ikigo cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe Iterambere, kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa NEPAD, Dr.Ibrahim Mayaki, yavuze ko icyigambiriwe muri aya mavugurura ari ukongera umusaruro w’iyi gahunda mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya AU, na gahunda z’inzego zose zigize uyu muryango.
Yagize ati “Umwe mu myanzuro nama ya raporo ya Kagame, ni uko NEPAD yahinduka Ikigo cy’Iterambere cya AU. Twishimiye izi mpinduka zizatuma dushyira ku murongo gahunda zacu zikarushaho gutanga umusaruro kubw’iterambere ry’umugabane wacu”.
NEPAD ni gahunda ya AU igamije iterambere rya Afurika yemejwe mu nama ya 37 ya AU y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2001. Gusa yagiye igorwa no kwibona neza mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Inteko Rusange ya AU yemeje ko hashyirwaho Ikigo cya Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere, nk’urwego rwa tekiniki rwa AU, rufite amategeko yihariye arugenga n’imiterere yarwo.
Imiterere yarwo n’ibindi birugenda bizategurwa bimurikirwe kandi byemezwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya AU izaba muri Mutarama umwaka utaha.
Mu nama y’akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD yabaye muri Mutarama uyu mwaka i Addis Ababa, mbere y’Inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize AU, Perezida Kagame yavuze ko NEPAD ari ingirakamaro, asaba ko habaho isuzuma ry’iyi gahunda kugira ngo ibikorwa byayo birusheho kugira akamaro.
Yavuze ko NEPAD ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’inzego z’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika. Yasabye abagize ako kanama gukomeza kwiga ku ngingo zatuma NEPAD irushaho gutera imbere, by’umwihariko asaba ko hakorwa isuzuma ryigenga.
Yagize ati “Tugomba kuzirikana ko ingingo zinyuranye z’uburyo twakomeza kuyiteza imbere ziganirwaho kandi zigafatwaho umwanzuro. Igenzura ryigenga ry’ibikorwa n’akamaro k’iyi porogaramu ryakorwa hagamijwe gukomeza kuyongerera imbaraga, ni ingirakamaro kandi rikwiye kwitabwaho by’umwihariko.”
Yanavuze ko NEPAD ikwiriye gukorerwa ubuvugizi haba muri Afurika no ku Isi no gukomeza umuvuduko wo kugera ku ntego zashyizweho cyane cyane icyerekezo cya Afurika 2063.