• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Editorial 01 Jun 2016 Mu Mahanga

​Abaturage b’umurenge wa Gisozi babifashijwemo n’Akarere ka Gasabo biyujurije Sitasiyo ya Polisi ifite agaciro ka miliyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’umutekano mu murenge wabo; ikaba yamuritswe kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Gicurasi.

Umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda iyo nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ari nawe wari umushyitsi mukuru aherekejwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana,

Mu bandi bayobozi bari bahari harimo Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda; umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa; hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze ba Gasabo n’ab’Umujyi wa Kigali.

Iyi nyubako izakoreramo Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi yamuritswe igizwe n’ibiro bitandukanye birimo ahazakorerwa n’umuyobozi w’iyi Sitasiyo, aho bafungira, icyumba cy’ikoranabuhanga, ibiro by’ubugenzacyaha, icumbi ry’abapolisi n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwayo n’inzego z’ibanze, ashima imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite aho yagize ati:” Uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza irangaje imbere ubufatanye bw’inzego twahitiwemo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Iyo miyoborere myiza niyo ituma tugera ku bikorwa nk’ibi kuko hari abandi batabishobora.”

Yakomeje agira ati: “Inzego z’ibanze nizo zishyira mu bikorwa gahunda za Leta ariko ntacyo zageraho nta mutekano. Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage bworoshya ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda. Ubufatanye nizo mbaraga kandi n’ibindi bitari ibi bizagerwaho, ibi bibe urugero no ku yindi mirenge.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko ntacyo umuntu cyangwa urwego runaka rushobora kugeraho mu gihe ari nyamwigendaho. Yabijeje ko nibakomeza ubu bufatanye hirindwa icyabuhungabanya bazagera no ku bindi biruta ibyagezweho, cyane ko n’ubuyobozi buzakomeza kubatera ingabo mu bitugu.

Yarangije agira ati:” Mwe nk’abapolisi, abaturage babategerejeho umurimo unoze.”

-2831.jpg

​IGP Gasana yashimiye abaturage ba Gisozi, ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere ku gikorwa cyiza bakoze.

Yagize ati:” Ibiro by’umurenge biri kumwe na sitasiyo ya Polisi, ni ikintu kiza kizoroshya ubufatanye no kwihuta mu gukumira ibyaha no gutabara aho bikenewe.”

IGP Gasana yagize ati:”Ubuhamya dutanga uyu munsi bushingiye kuri gahunda y’umutekano n’iterambere. Hagati ya Polisi n’abaturage harangwa ubufatanye bushingiye ku gukumira no kurwanya ibyaha.”

Yagize ati:” Iterambere n’umutekano ntibyagerwaho nta bufatanye, tuzakomeza gutera imbere mu bushobozi buhari kandi tugera kubyo twifuza kugeraho.”.

Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi, Theophile Niragire mu ijambo rye, yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka iyi Sitasiyo ya Polisi cyavutse nyuma y’aho abaturage ba Gisozi bifashishaga Sitasiyo ya Kinyinya kandi hari kure.

Niragire yagize ati:” N’ubwo abaturage bari baraguze imodoka ijyana abanyabyaha i Kinyinya, twatekereje ko tubonye Sitasiyo ya Polisi itwegereye iyi modoka yakoreshwa mu yindi mirimo.”

Mu karere ka Gasabo kagizwe n’imirenge 15, Gisozi niyo yonyine itagiraga sitasiyo ya Polisi.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa we, yavuze ko akarere ayobora, imirenge n’abaturage bazakomeza gufatanya ngo n’izindi Sitasiyo za Polisi zo muri ako karere zuzuze ibyangombwa.

RNP

2016-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Zimbabwe: Perezida Mugabe aracyafunze, abaturage bategereje igikurikiraho batuje

Editorial 15 Nov 2017
Diaspora nyarwanda irahumurizwa  yose ko  izashobora gutora mu 2017

Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Editorial 16 Dec 2016
Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti bambitswe imidali

Editorial 18 Jun 2016
Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Editorial 28 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Editorial 13 Jan 2020
Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Editorial 08 Sep 2018
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda
Amakuru

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Editorial 10 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru