Kuwa gatatu tariki ya 7 Kamena, abaturage b’umudugudu w’Agahinga mu murenge wa Jali, biriwe mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa amazi meza ndetse n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo. Ingo 56 nizo zahawe ayo mashanyarazi ndetse n’umudugudu wavuzwe hejuru uhabwa amavomo atatu y’amazi meza.
Ibi bikorwa by’iterambere abaturage bagejejweho bifite aho bihuriye n’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, aho ifasha abaturage hirya no hino mu gihugu, ibaha ibikorwa by’iterambere birimo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi, ku buryo bibafasha kwiteza imbere no kwicungira umutekano.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye wari n’umushyitsi mukuru mu gutaha ku mugaragaro ibyo bikorwa, yagarutse ku bikorwa byo kwibohora byaranze abanyarwanda mu bihe byashize. Yavuze ko kimwe mu byari bigamijwe harimo no gusezerera burundu imibereho mibi bari bafite icyo gihe yatumaga ubuzima n’imibereho byabo biba bibi bitewe n’ubukene, kutiga, ubujiji, n’ibindi. Yavuze ko ibi bikorwa byiza by’iterambere bitandukanye abaturage bagenda bagezwaho na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego bifitanye isano n’uko kwibohora.
Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko ubufatanye n’abaturage bwatumye ibi bikorwa byose bigerwaho, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubirinda no kubisigasira ndetse hagaharanirwa ko n’ibitaraboneka byazagerwaho kubera ubu bufatanye.
Minisitiri w’Ubutabera yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira icyahungabanya umutekano ndetse bakirinda ibyaha; yibutsa ko amategeko ndetse n’inzego z’ubutabera biba byiteguye guhana ubangamira ituze n’umudendezo w’igihugu.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana we mu ijambo rye, yashimiye abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda barimo Minisiteri y’ibikorwa remezo, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura ndetse n’igishinzwe umuriro, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ndetse n’izindi nzego, kuba bakomeje gufatanya na Polisi muri ibyo bikorwa byose bigamije iterambere ry’abaturage n’umutekano w’igihugu.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu, mu gihugu hose ingo zigera ku bihumbi 3400 ndetse n’ibigo nderabuzima 20 bimaze guhabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, hanatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku baturage bugera kuri 700, hanakozwe n’ibindi bikorwa bigamije isuku n’isukura birimo guha abaturage amazi meza, kubaka ubwiherero bw’abatishoboye, guharura no gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye ibikoni, n’ibindi.
IGP Gasana yakomeje asaba abaturage gufatanya kwicungira umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere ndetse n’ibyo bikorwa byiza byose bashyikirizwa.
Ibi bikorwa byose bigenda bihabwa abaturage hirya no hino mu gihugu, bigendana no kubagezaho ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, kurwanya ruswa, ubujura buciye icyuho, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kurwanya ibiyobyabwenge, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Byose bizasozwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe ku itariki ya 16 Kamena, hishimirwa ubufatanye buri hagati y’abaturage na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Source : RNP