Umugabo witwa Mutaganira Robert wo mu murenge Rusororo Akagari ka Nyagahinga mu mudugudu wa Gisharara akarere ka Gsabo, yaguze umuhoro mushya mu gitondo kuri uyu wa kane maze ajya mu rugo atemagura umugore we akiva muri ‘douche’ arangije aracika azi ko amwishe.
Uyu mugabo usanzwe atwara taxi voiture i Kanombe, umugore we agakora ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, yatemye umugore we akiva mu bwogero agikenyeye ‘essuie-mains’ gusa.
Mutaganira umuhoro yatemesheje umugore we ni mushya, biravugwa ko yawuguze mu gitondo. Yatemye umugore we amuca igufa ry’umusaya, amutema ku ijosi, amutema amagufa y’akaboko yombi aracika, amutema no mu rubavu ahunga azi ko yamwishe.
Ku bw’amahirwe umugore yajyanywe kwa muganga agihumeka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Alfred Nduwayezu yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe muri iki gitondo kandi bari gushakisha uyu Rutaganira wahise ahunga.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango utifuje gutangazwa yavuze ko uyu mugore batemye akaboko ko kacitse neza hagasigara inyama nto (tissues) zifatanye gusa, kandi yakomeretse cyane mu rubavu no mu musaya.
Uyu muturanyi wabo avuga ko uyu ari umuryango ubusanzwe wifashije kandi ngo nta kintu bazi cyagaragarazaga ko umugabo ashobora kugirira nabi umugore we.
Uyu muturanyi wabo ati “Twabonaga basohoka mu modoka nta kibazo, ntitwari tuzi ibibera mu rugo imbere ko bashobora no gutemana, twatunguwe kandi tubabazwa cyane no kubona ibyabaye.”
Uyu mugabo Mutaganira na Kubwimana umugore we bafitanye abana umunani barimo n’uwiga muri Kaminuza.