• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gatsibo: Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha

Gatsibo: Abayobozi m’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha

Editorial 09 Aug 2016 Mu Mahanga

Ubu butumwa bwahawe abayobozi b’imisigiti y’abayisilamu bose hamwe uko ari 195 bo mu karere ka Gatsibo tariki ya 7 Kanama 2016 mu murenge wa Kiramuruzi, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard, yashimiye ubufatanye buri hagati y’akarere ndetse n’abayisilamu mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, kubungabunga umutekano ndetse n’isuku. Yakomeje asaba abo bakuriye imisigiti y’abayisilamu gukomeza kwitabira gahunda za leta zinyuranye, kumenya no kugira uruhare muri gahunda y’imihigo y’aka karere, bakayikangurira buri mu iyisilamu wese, bityo bigatuma abaturage bose b’aka karere barushaho kwiteza imbere muri byose.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera, we yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi, bakagira uruhare mu gukumira ibyaha, bageza amakuru vuba kuri Polisi n’izindi nzego y’icyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.

Yakomeje aganira nabo ku bantu bakoresha izina rya Isilamu mu bikorwa bihungabanya umutekano hamwe na hamwe mu bihugu byo ku isi, bityo abasaba ko bagira uruhare mu kubyamagana no gukumira ko hari abagerageza kubikora hano mu gihugu cyacu cyane cyane bamenyesha Polisi n’izindi nzego.

Umuyobozi w’abayisilamu mu Ntara y’i Burasirazuba Sheikh Djumaine Kamanzi, yavuze ko imibanire y’abagize idini ya Isilamu n’ubuyobozi bw’ibanze muri aka karere ndetse n’abandi baturage muri rusange yifashe neza. Yagize ati:” Twatanze amafaranga miliyoni 6 y’u Rwanda nk’inkunga yo gufasha abatishoboye y’ubwisungane mu kwivuza”. Yakomeje avuga ko buri muyobozi w’umusigiti yasabwe kugira uruhare mu bikorwa byose by’imihigo y’akarere bigamije iterambere ry’abaturage.

Inama yasojwe abakuriye imisigiti y’abayisilamu mu karere biyemeje kuzagirana inama n’urubyiruko rwabayisilamu mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira uyu mwaka, bakabakangurira uruhare rwabo mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo abashobora gukoresha izina ry’idini yabo mu bikorwa bibi.

RNP

2016-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Editorial 24 Nov 2022
Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Editorial 28 Jul 2016
 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

Editorial 19 Jul 2019
Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Editorial 15 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021
Amakuru

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Editorial 13 Dec 2021
Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus
HIRYA NO HINO

Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus

Editorial 07 Apr 2020
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri
Mu Mahanga

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru