Tariki 2 Gashyantare uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo umurenge wa Gasange. yakanguriye abayobozi bashya batowe kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Iyi nama ikaba yari iyobowe na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego mu kwicungira umutekano, ubwo yibutsaga abayobozi b’inzego z’ibanze inshingano zabo; maze abasaba ko bagomba gukorera hamwe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurwanya ibyaha.
IP Rwakayiro yagize ati“Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bw’ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibyaha ikaba ariyo mpamvu ihamagarira abaturage gukomeza ubwo bufatanye.”
Yabakanguriye kwirinda abantu bashobora kubashora mu bikorwa bibi nka ruswa bituma batinda gutanga serivisi uko bisabwa cyangwa bakazima n’abo zagenewe.
Yabasabye kandi ko bagomba gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu kandi bakarwanya n’icuruzwa ry’abantu.
IP Rwakayiro yongeyeho ko bagomba gukomeza kwitandukanya n’ikibi aho kiva kikagera, bagaragaza abanyabyaha cyangwa ikindi kintu babona cyahungabanya umutekano bakakimenyesha Polisi y’Igihugu hakiri kare.
Muri ubwo bukangurambaga kandi Polisi yatangije igikorwa cyo kwigisha abaturage uburyo bwo kurwanya maraliya no gukoresha inzitiramibu kugirango birinde indwara ya maraliya.
IP Rwakayiro yongeyeho ko gukoresha inzitiramibu yonyine bidahagije ko ahubwo bakwiye kwigisha abo bayobora kugira isuku aho batuye barwanya ibizenga, batema ibihuru bikikije aho batuye kandi bakanakoresha imiti irwanya imibu mu nzu batuyemo.
Yababwiye ko nta terambere rirambye bageraho, mu gihe hakiri abaturage bafite uburwayi butandukanye nka maraliya n’ubundi cyane ubuva ku mwanda.
Yagize ati“ Intego yacu nka Polisi y’u Rwanda ni ukurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo, tukanabagira inama yo kwirinda indwara kuko umuturage udafite ubuzima buzira umuze aba nta mutekano afite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasange Iyakaremye Dominique , yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’abayobozi bashya batowe maze abizeza ko bazakorera hamwe kugirango barusheho kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.
RNP