Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Kazayire Judith ari kumwe n’uwa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ku itariki ya 2 Mutarama batashye ku mugaragaro inyubako nshya 10 za sitasiyo za Polisi mu karere ka Gatsibo harimo n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ihakorera.
Izi nyubako zose zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo. Zifite amacumbi y’abapolisi, ibiro, aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bafungira abagore n’abagabo.
Izo nyubako zose hamwe zuzuye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 87.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa mu murenge wa Nyagihanga hanatashye imwe muri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda, umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba, yashimye abaturage kubera uruhare runini bagize mu kubaka sitasiyo ya Polisi. Yakomeje avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo ya Polisi bitanga umusaruro mwiza mu gukumira ibyaha kuko abaturage babigiramo uruhare.
Yagize ati:” ibi bituma tugera ku iterambere, kuko iyo nta mutekano uriho iterambere ntirishoboka. Niyo mpamvu ibyo dukora byose tubifatanya n’abaturage kandi tukaba hafi yabo; ku buryo habaho no kubungabunga umutekano wabo”.
Sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga mbere y’uko yubakwa, ndetse n’izindi; abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe babaga bafite ibibazo bifuzaga ko Polisi yabakemurira. Ibi rero byaberaga imbogamizi bamwe batashoboraga gukora urugendo rurerure bityo bikaba byatuma ibyaha bimwe na bimwe bidahanwa.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nawe yashimye abaturage agira ati:” ibi ni bimwe mu by’umwihariko w’u Rwanda, aho abaturage bumva neza akamaro k’umutekano ndetse n’uruhare rwabo mu kuwusigasira. Turashima ubufatanye n’uruhare mwagize mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi.
Yakomeje avuga ko kwibungabungira umutekano bigerwaho iyo habayeho ubufatanye n’abaturage. Aha yagize ati:” mureke twubake ubufatanye bukomeye bushingiye cyane cyane ku guhanahana amakuru kandi duharanire ko uyu murenge uba icyitegererezo muri aka gace mu kugira umutekano usesuye. Umutekano utangirira ku kwirindira umutekano kuri wowe ubwawe, hagakurikiraho kumva ko nawe urindiwe umutekano hanyuma ukarinda na bagenzi bawe b’abaturanyi”.
Umwe mu baturage witwa Mpagazehe Hussein wagize uruhare mu iyubakwa rya sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga yagize ati:” ubwo habagaho igitekerezo cyo kubaka iyi sitasiyo, nk’abaturage twacyakiriye neza cyane. Mu gutangira twabumbye amatafari ibihumbi 44, dushaka imodoka izadufasha mu mirimo y’ubwubatsi, dukusanya imifuka 30 ya sima , n’ibindi n’ibindi.
Yongeyeho ko uretse no gushaka ibyo bikoresho, abaturage ubwabo bagize n’uruhare mu kubaka iyo sitasiyo ya Polisi binyuze mu muganda w’abaturage kugera yuzuye.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko mu mirenge 14 igize aka karere, 10 niyo ifite sitasiyo za Polisi. Yagize ati:” intego yacu ni uko buri murenge wose ugomba kugira sitasiyo ya Polisi ndetse n’amacumbi y’abapolisi mbere y’uko uyu mwaka urangira”.
Yakomeje agira ati:” kuba ibyaha byaragabanyutse cyane mu mwaka ushize ; turasanga byaraturutse kuri izi sitasiyo za Polisi zegereye abaturage”.