Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe, yashimye Inkeragutabara uburyo bahora biteguye kurengera u Rwanda, n’ibikorwa bitandukanye bagiramo uuruhare mu buzima bw’igihugu.
Gen Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu Karere ka Nyabihu, mu kiganiro yagejeje ku basaga 1000 bagize Umutwe w’Inkeragutabara za RDF bo mu Turere twa Musanze na Nyabihu, bari mu mahugurwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mukamira. Ni amahugurwa yiswe Fit For Activation (FFA), azamara ukwezi n’igice.
Yagize ati “Twese tuzi ko RDF ari ingabo zikomeye ariko zikomera kurushaho izo zifite mu nkeragutabara abantu bafite ubushake nkamwe, mushobora kwitabira igihe muhamagawe, ni ibintu byiza cyane bigaragaza ko mufite umutima wo gukorera igihugu cyanyu no kugikunda”.
Mu nyigisho yabahaye yagarutse ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, General Kabarebe yashimye ubuyobozi bwayoboye urugamba ndetse bugashyiraho n’umusingi wo gusana igihugu.
Ati “Kuba mwese muri hano, abasezerewe muri RDF, abari muri Guverinoma yo hambere ndetse n’abari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro itandukanye, ni ikigaragaza ko twageze ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda twarwaniye.”
Umwe mu bitabiriye aya mahurugurwa wahoze muri FDLR no muri RUD Urunana, Col Rtd Martin Nzitonda, yishimiye ko aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi nk’Inkeragurabara, cyane ko igisirikare gikomeye ariigifite inkeragutabara nazo zikomeye.
Ati “Ubu ni ubwa mbere twicaranye tukigira hamwe nk’abantu babaye mu mitwe itadukanye. Turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuri aya mahirwe buduhaye.”
RDF igizwe n’imitwe itatu y’Ingabo harimo Ingabo zirwanira ku butaka, Ingabo zirwanira mu Kirere n’Inkeragutabara zifite inshingano yo gutanga umusanzu aho zihamagawe. Urwego rw’Inkeragutabara rugizwe n’Ingabo zirwanira ku butaka, inzobere hamwe n’ishami rishinzwe kongera umusaruro.
Iyo abasirikare b’umwuga cyangwa bagengwa n’amasezerano barangije akazi ka gisirikare ka buri munsi, bashyirwa mu Nkeragutabara mu gihe cy’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.