Gen Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi wa Polisi muri Uganda, yasabye Perezida Museveni kumurenganura nyuma y’iminsi 35 ari mu maboko y’inzego z’umutekano, akaba ataramenyeshwa icyo akurikiranyweho.
General Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi yafatiwe iwe mu rugo mu gace ka Kashagama mu Karere ka Lyantonde ku wa 13 Kamena 2018. Uyu mugabo w’imyaka 62 yahise ajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye, ariko ntaragezwa imbere y’ubutabera.
Televiziyo ya NTV itangaza ko nubwo nta byaha Kayihura yashinjwe ko akurikiranyweho ku mugaragaro, hari amakuru yakunze kumushyira mu majwi anyuzwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Umunyamategeko wa Gen Kale Kayihura, John Jet Tumwebaze, yatangaje ko umukiliya we asaba Perezida Museveni kugira uruhare mu cyo yise akarengane ari gukorerwa.
Yagize ati “Muri gahunda zose, yasabye ko buri ngingo igize ikibazo cye isuzumwa byimbitse. Azakomeza gusaba ko buri cyose kigwaho muri iki kibazo. Kuva yagezwa Makindye icyo cyizere ntigishobora kunyeganyezwa.”
Yanavuze ku byandikwa n’ibivugwa mu itangazamakuru biharabika Gen Kayihura, ati “Usibye ibigenda bitangazwa ahantu hatandukanye, umukiliya wanjye ntiyigeze agezwa mu rukiko, abatangabuhamya bajyanwa mu rukiko ntibagaragazwa mu kiganiro n’itangazamakuru.”
Abanyamategeko basabye Perezida Museveni, Umugaba w’Ikirenga kwihaniza abakozi b’Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) gutesha agaciro no kwambura ubumuntu abakiliya babo bifashishije itangazamakuru.
Jet Tumwebaze yatangaje ko Gen Kale ataraganira na Museveni keretse namuha ubwo burenganzira.
Yavuze ko Kayihura yizera ubutabera bwa gisirikare ariko ntiyigeze asaba inyandiko y’urukiko igaragaza impamvu yafunzwe cyangwa ngo yivovotere ko yamaze amasaha 48 ataraburanishwa kandi binyuranye n’amategeko.
Minisitiri w’Umutekano, Gen Tumwine Elly yatangaje ko abantu bavuga ibyo bishakiye bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma ariko bagomba gutegereza umwanzuro w’inzego bireba.
Iyirukanwa rya Kale Kayihura wari umaze imyaka 13 ayobora Igipolisi cya Uganda ryatunguye benshi bitewe n’uburyo yafatwaga nk’umutoni imbere ya Perezida Museveni.
Ku wa 4 Werurwe 2018 nibwo Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, yakuye IGP Kale Kayihura ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi aho yari ku ruhembe rw’abagize uruhare mu mpinduka zacyo.
Abasesenguzi bagaragaza ko icyemezo cyo kwirukana Kayihura cyaba gishingiye kuri politiki, ndetse Museveni ngo yikangaga ko afite intego yo kuba perezida, binyuze mu gukoresha imbaraga z’igipolisi mu kubaka urwego azuririraho kandi umugambi we ushyigikiwe na politiki y’abenegihugu ndetse akaba anafite amaboko yo hanze amuri inyuma.
Gen Kale Kayihura yari yagiriwe icyizere na Museveni cyo gukomeza kuba Umuyobozi wa Polisi mu myaka itatu yagombaga kurangira mu 2020.
RUGENDO
kale kayihura yari afite umugambi mubisha wo
kwica M7 none ngo namurenganure!!!????
aragirango abone uburyo ahitana M7??INABI IGARUKA NYIRAYO