Amwe mu magambo yaherekeje Gen Mudacumura agaragaza uko yafatwaga na benshi
Ubusanzwe bimenyerewe ko nta muntu ujya upfa kuvuga nabi umuntu wapfuye kabone nubwo yaba yarakoze ibibi bingana gute byanatuma aruhukira ikuzimu, ahanini bitewe nuko uwapfuye aba adashobora kwisobanura kubyo avugwaho, ariko muri rusange na none urupfu rusiga agahinda ku buryo abasigaye batabasha no kuvuga ibibi by’abandi, ibi gusa ku wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR, Lt Gen Mudacumura, birasa nk’ibitandukanye nk’uko tubibona muri iyi nkuru.
Uyu wari umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR amaze icyumweru yiciwe mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo.
Bacye mu Rwanda baramuririye, ariko abandi benshi barimo n’abo yayoboraga bo ntibanamuririye cyangwa ngo bamubike ahubwo Ubuyobozi bw’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) bwashyize hanze itangazo ribika undi muyobozi w’Ingabo zabwo gusa benshi bemeza ko riteye urujijo bitewe n’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite.
Itangazo ribika rya FDLR NO 003/2019 ryo kuwa 18 Nzeri 2019 rirabika uwitwa Gen. Mupenzi Pierre Bernard rwabaye kuwa 18 Nzeri 2019 muri Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Igiteye urujijo ni izina ry’ubikwa ndetse n’ipeti yari afite, bizwi ko uwishwe ku itariki yavuzwe haruguru ari Sylivestre Mudacumura wari ufite ipeti rya Liyetona Jenerali. Ni mu gihe uwabitswe yitwa Mupenzi Pierre Bernard akaba anafite ipeti rya jenerali furu (Full General).
Haribazwa niba ataba ari Mupenzi Jean de la Paix wahoze mu Mvejuru za Gasana Anastase nyuma akaza kujya muri FDLR na RNC cyangwa niba ari undi waguye mu mirwano yahuje FDLR na FARDC cyangwa se ari andi mazina ya Gen. Mudacumura atazwi nk’uko benshi mu bayobozi bakuru b’izi nyeshyamba bagiye bahindura amazina.
Birashoboka ko kutamubika bumvise baruhutse bitewe n’ukuntu yari yarabahahamuye mu rwego rwo kubagumisha mu murongo.
Abantu benshi ngo banamwifurizaga ibibi nk’aho uwakoze iyi nkuru ya the new times isa nk’igitekerezo avuga ko yasomye bumwe mu butumwa bwatambukaga ku mbuga nkoranyambaga akumirwa nk’ubuvuga ngo; Satani izamwakire mu bayo, cyangwa ngo roho ye iruhukire ikuzimu. Ubutumwa bumwe na bumwe nk’ubu kandi ngo bwavaga ku bapasitoro inshuti zasabaga amasengesho atari aya gikirisitu.
Abandi bagiye baha Gen. Mudacumura amazina amupfobya nka General Kiyiko, Umugaba w’Ikiyiko, cyangwa ngo yagiye ikuzimu igifu cyuzuye ku buryo atazongera kumva inzara igihe kirekire. Ibi bikaba byarakomotse ku kiyiko cyagaragaye hafi y’umurambo we mu ifoto yafashwe nyuma yo kwicwa.
Ngo iyo rero abapasitoro basabira roho y’uwagiye ibihano aho kumusabira imbabazi, ngo si uko baba bataye inshingano zabo, ahubwo ni uko baba barabonye roho yararenze agakiza.
Nyirayo ashobora kuba aba yarakoze ibyaha ndengakamere ku buryo n’Imana iba yaramukuyeho amaboko. Ihame ryo kutavuga nabi nyakwigendera rero rikaba ryirengagizwa ku mpamvu nk’izi.
Mudacumura ngo yari yarakoze ibintu biteye ubwoba byinshi ku buryo iri hame kuri we ryirengagizwa kubera amabi we n’abandi nkawe bagiye bakora.
Yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yari yararahiriye kuyikomeza. Yagize uruhare mu bwicanyi bwinshi, gufata ku ngufu, gusahura n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Ibi ngo yari yarabigize filozofiya ye y’ubuzima ndetse ashaka no kuyinjiza mu bandi. Yateje akababaro katavuzwe ku bihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda mu Rwanda no muri Congo.
Muri macye, ngo Mudacumura yari yarataye ubumuntu bwe n’uburenganzira bwo gufatwa nk’ikiremwamuntu. Yari akwiriye ibyo yabonye mu rukerera rwo ku ya 18 Nzeri n’iminsi yakurikiye.
Abanyarwanda ngo bashobora kubaha abapfuye ariko banatinya ikibi ku buryo bahitamo amagambo bakoresha ku bantu baba barakoze ibintu bibi ndengakamere bakabifuriza ibyago .
Urugero, ngo bashobora kwifuriza umuntu nko gupfa atabyaye bisobanuye ko baba bamwifuriza gupfa ntazasige n’ikimenyetso cy’uko yabayeho. Nyiri iki gitekerezo akavuga ko atazi niba Mudacumura afite abamukomotseho, ariko atatangara yumvise bamwifuriza ikintu nk’iki.