Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Emmanuel Ruvusha, yavuze ku makuru yacicikanye mu minsi ishize y’abantu bigambye ko bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru, yemeza ko ari ibinyoma ariko bikwiye gutanga isomo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018, mu nama yahuje inzego z’umutekano n’abafite amahoteli n’inzu zicumbikira abantu mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe kwiga ku mutekano w’aho bakorera ndetse no kunoza serivisi batanga.
Gen. Ruvusha yagarutse ku mutekano muri rusange avuga ko no kubaheutse kwigamba ku bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga ko bateye u Rwanda ndetse ibintu byacitse.
Yagize ati “Icyo nabanza kubabwira muri iyi ntara yacu umutekano urahari 100% n’ubwo hari abagizi ba nabi baje bagahungabanya umutekano wacu mu Karere ka Nyaruguru, bahungabanyije umutekano wacu ariko icyo kibazo ndizera ko cyakemutse 100%, abaturage bafite umutekano bakora akazi kabo nk’uko bisanzwe”.
Mu minsi ishize umutekano muri imwe mu mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe, wahungabanyijwe n’abantu bitwaje intwaro, bishe abaturage babiri, bakomeretsa abandi batatu, biba ibintu byiganjemo imyaka yari mu maduka.
Gen. Ruvusha yakomeje avuga ko nyuma y’icyo kibazo hari abigambye ko mu Rwanda hari kubera imirwano ariko ari ibinyoma kandi byatanze isomo.
Ati “Abo bagizi ba nabi bamaze guhungabanya umutekano, bamaze kwiba abaturage, bamwe barasimbutse bajya ku mbuga nkoranyambaga barasakuza (bari hanze y’igihugu) baravuga ngo igihugu cyatewe kiri mu mirwano ibintu byacitse. Ariko ndagira ngo mbabwire, biriya ni ibyifuzo ariko ibyo byifuzo nabyo bikwiye kutubera isomo, bikwiye kuduha icyo dutekereza n’icyo dukwiye gukora”.
Yakomeje avuga ko abifuriza inabi u Rwanda baba bashaka kureba utubazo duto buriraho bagaragaza ko byacitse bityo bakwiye kwimwa urwaho.
Ati “Biriya byagiye ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ibyifuzo by’abantu n’imigambi yabo, ni ukuvuga ngo n’ubwo atari ko byagenze ariko muri bo niko bifuza kugira ngo abe ari ko byagenda”.
Ibyo byifuzo nta gupfa kubisuzugura
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Ruvusha, yavuze ko ibyo byifuzo by’abashaka guharabika u Rwanda ntawe ukwiye kubisuzugura ahubwo bikwiye gutuma abantu bitegura kuzahashya uwahirahira ashaka guhungabanya umutekano.
Ati “Ntabwo rero nabyo njyewe mfa kubisuzugura gutyo gusa, cyane cyane nk’inzego z’umutekano ntidupfa kubisuzugura gutyo, ahubwo njyewe binyereka ko n’ubwo ibyo bavuga bitari byo ariko bashobora kuba ari byo batekereza, ibyo rero bikanyongerera kwitegura ko nibanabitekereza batazatinda kumenya ko bibeshye”.
Ibyabaye ntabwo byakongera
Gen. Ruvusha yashimangiye ko kuri ubu igihugu gitekanye yizeza ko n’ibiherutse kubera mu Karere ka Nyaruguru bitazongera kuba kuko abashinzwe umutekano bahari kandi bafite ubushobozi buhagije.
Ati “Ndagira ngo rero mbabwire ko igihugu gifite umutekano, kiratekanye, abashinzwe umutekano turahari turi maso, dufite ubushobozi buhagije bwo kuba twahangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanya umutekano w’iki gihugu”.
“Nta na kimwe cyahungabanya umutekano w’iki gihugu ngo bishoboke. N’ubwo hari abo ngabo baje bagakora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko ndagira ngo mbizeze ko icyo gikorwa kitakongera, ntabwo byashoboka kuko ibuye ryagaragaye ntabwo riba rikishe isuka”.
Abikorera n’abaturage muri rusange basabwe kwicungira umutekano kandi bakagira ubufatanye n’imikoranire ya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba ndetse n’abifuza guhungabanya umutekano bakomwe mu nkokora batarabigeraho.
Shimon
Ahaaa, byonyine kuba mwaremeye ko abo bagizi ba nabi bahari, twe byadukura umutima..
Urwanda ngo: abagizi ba nabi! Banyura he ko mwatwijeje ko imipaka yose ifunze koko?
Emmy
Uyu Shimon se atewe ubwoba niki? bakubwira ko umutekano ari 100/100.Ngo banyurahe?IMBWA Yiba se ibura aho inyura?ariko bayivuna umugongo ntizongere kugaruka.Kirimwabagabo sha.
Sunday
Abagabo ki ko ari ukwiyemera gusa. FLN ntiri yonyine, abanyarwanda twese turi nabo kandi nigihe gito umwanzi wurwanda kagame akagenda. Ntabwo biratinda kuko bari imbere mugihugu.