• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Editorial 17 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umudepite wari uhagarariye Umujyi wa Arua, Ibrahim Abiriga, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2018, yishwe arasiwe hafi y’urugo rwe i Matugga mu Karere ka Wakiso.

Mu muhango wo gushyingura  uyu mudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, Ibrahim Abiriga w’imyaka 68, warashwe n’abantu bari kuri moto hafi y’urugo rwe i Matugga mu Karere ka Wakiso. Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize ati “Ni igihe kigeze ngo dukanguke duhagarike ibi bintu kandi dufite ubushobozi. Abishe Abiriga bakoresheje uburyo bworoshye bwo kwambara amakote apfuka umutwe n’ijosi. Tugiye guhagarika gupfuka umutwe n’ingofero y’ikoti mu gihe umuntu atwaye kandi ingofero igomba kugira nimero ishobora no kugaragara mu ijoro.”

Depite Ibrahim Abiriga ni muntu ki ?

Amakuru Rushyashya yabashije gutahura agaragaza ko uyu mudepite wari uhagarariye Umujyi wa Arua, Ibrahim Abiriga yari inshuti magara ya Tribert Rujugiro ukorana byahafi na Gen. Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni. Salim Saleh afite imigabane muri Sosiyete ya Rujugiro y’itabi yitwa M/S Leaf Tobacco and Commodities Ltd, nkuko bigaragazwa n’amasezerano yasinywe ku wa 13 Kamena 2017, yahawemo  imigabane ingana na 15% by’isosiyete.

Gen. Salim Saleh

Bityo, na Gen. Salim Saleh akazajya amumenyera umutekano  w’ibikorwa bye. Tribert Rujugiro Ayabatwa, yashoye imari mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’itabi ahitwa Arua  ni mu majyaruguru y’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Depite Ibrahim Abiriga akomokamo , aha Rujigiro  yashoyemo akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari, aribwo yashinze Depite  Ibrahim wari uhagarariye  ako gace ka Arua, kuba umuhuzabikorwa w’ ibikorwa byose byo muri urwo ruganda rw’itabi, harimo gushakira abahinzi b’itabi, amafumbire, imbuto no mu gukurikiranira  ibikorwa byose byo mu mirima y’itabi kugeza itabi rigeze mu ruganda n’ibindi birimo magendu.

Rujugiro Ayabatwa Tribert

Mwibuke ko uyu Rujugiro azobereye cyane mu bintu bya Magendu, ari nacyo cyatumye acika mu Rwanda akajya muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ,  bikekwa ko  Rujugiro ariwe waba waranahitanye Hon. Ibrahim Abiriga, nkuko ari nawe wagambaniye ba Perezida Micombero i Burundi , agafungirwa mu gereza ya Ruyigi , akaza gutoroka gereza asimbutse igipangu, agahungira  Kampala, aho kugeza ubu afite ubwenegihugu bwa Uganda. Hon. Ibrahim Abiriga rero ashobora kuba yaragiye gukorana ni ikipe atazi.

Ariko igitangaje nkuko amakuru aturuka Uganda avuga  urupfu rwa Depite Ibrahim Abiriga barugeretse kuri Gen. Kale Kayihura wari umuze igihe  mu bice bya Lyantonde, Mbarara, aho yororera amatungo yakuye muri Afrika y’epfo, ntiyari kugenda Kampala cyangwa  i Matugga mu Karere ka Wakisongo  ngo biyoberane kuko  ibi bice bya Lyantonde na Mbarara bisanzwemo abashinzwe ubutasi benshi kubera gutinya ibyago byava mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Congo icumbikiye inyeshyamba za ADF.

Depite Ibrahim Abiriga ubwo yafatwaga na Polisi kubera kwiyandarika yihagarika ku nteko ishingamategeko

Museveni yihanaguyeho amakosa ayashyira ku bo yita “ingurube” abaryoza kuba nyirabayazana w’umutekano muke

Avuga ku mvururu z’umutekano muke uri i Kampala kuwa kane w’iki cyumweru, jenerali Yoweli Museveni yavuze ko imvururu ziri mu gihugu zirimo gutezwa n’ingurube. Ati “ingurube ntizishimira agaciro, ahubwo mwagahereza inzoka zo munda. Ariko twarwanye n’ingurube na kare izi zo ziracyari nto ntizadukanga,”

Perezida Museveni

Nyuma y’umunsi, abitabiriye inama yavugiyemo aya magambo bari biteze kwicwa (akabasya). Yagize ati “ tuzabasya”. Iyo Museveni adatunga agatoki ingurube, aba liyetona be bari mu nzego z’umutekano n’igisirikare nabo batunga agatoki u Rwanda na Gen. Kale Kayihura.

Intego nyirizina ni uguhagarika intege nke z’abagande binubira ubutegetsi butava ku ngoma, bwanatumye habaho guhindura itegekonshinga kugira ngo bakureho imbago ku myaka perezida agomba kuyobora.

Byari byamaze kumvikana mu bagande bose ko barambiwe ibibazo by’ubuyobozi binateza imvururu n’umutekano muke kugeza uyu munsi.

Byaje kurangira ivugururwa ry’itegekonshinga rinize imihogo ya benshi mu bagande kuko Museveni yagumye ku butegetsi batabyishimiye. Icyakabiri cyabaye nuko n’ubundi imvururu z’imbere mu gihugu ziyongereye uhereye mu myaka yatambutse ari nabyo biteje kanseri ya ruswa batizera ko bizigera binakemuka mu gihe Museveni ari Perezida.

Icya gatatu ni uburyo bwumvikana, aho ingufu za gisirikare zemeye gukorera mu cyuho cya politike itanoze bagashyigikira umuperezida udakunzwe n’imbaga nyamwinshi y’abagande (abenegihugu). Icya kane, Museveni yakujije urujijo mu mitwe ishinzwe umutekano.

Gen. Kale Kayihura

Igihe jenerali Kale Kayihura yafatwaga, ikinyamakuru Daily Monitor cyashatse kumva icyo umuryango mugari w’abagande ubitekerezaho, maze imbaga y’abantu benshi bavuga ko nyirabayazana ari Museveni.

Na none, ibyo Semujju Ibrahim Nganda yavuze nabyo birumvikana, aho avuga ati “ hari imirwano ikabije mu mitweya gisirikare, bose bakitana ba mwana, twagize igihe cyo kubona Gen Salim Saleh arwana na Gen Tumwine, Gen Tinyefuza, Gen Kazini, Ahmed Kashilingi na Kyaligonza. Kuri iyi nshuro Perezida yari afite ingufu, ariko uyu munsi ntagifite imbaraga nka mbere kuko ni we wari umusifuzi none ubu akaba atabishobora,”

Niyo mpamvu muri Zimbabwe igihe abajenerali babonaga ko Perezida Robert Mugabe atarimo kuyobora neza biyemeje gukomeza kurinda umutekano w’igihugu. Gen Kayihura yarishimye igihe Gen Tinyefuza yafatwaga, ati “ ntimutungurwe nimubona abamufunze uyu munsi na bo bafunzwe ubuziraherezo,”

Mu yandi magambo, Museveni yakomeje kubiba imvururu n’umwiryane mu mitwe ishinzwe umutekano izi mvururu akomeza kuzigira intwaro akoresha kugirango ateze umwiryane mu ba ofisiye abahondanya imitwe.

Museveni ashinjwa gukoresha imvugo nyandagazi, yita amazina y’urukozasoni yose ashoboka uruhande rutsindwa ageza aho abita “ingurube”. Ibi bigaragaza ko atafashe inshingano ze neza nk’umuyobozi aho atinyuka kwita abantu ingurube.

Uruhande rutsinda na rwo rwaje kubona ko nyirabayazana w’ibibazo byatije Museveni akomeza guteza, aho bivugwa  ko nyirabayazana ari u Rwanda. Nyuma y’igihe kirekire habonetse imvururu n’intege nke mu butegetsi bw’imbere muri Uganda, urwitwazo bashyize imbere ngo ni ukugendera ku u Rwanda.

Uru rwitwazo rwakomeje gutiza umurindi Museveni mukwikuraho amakosa no gukandamiza aba ofisiye be nyuma yo kubagira ibikoresho yarangiza akabajugunya. Bamwe mu ba ofisiye bazi ubwenge Late General Aronda Nyakairima, AIGP Andrew Felix Kaweesi, Brigadier General Nobel Mayomboand Col (Rtd)  na MP Ibrahim Abiriga,  bahatakarije ubuzima banahomba gukomeza guharanira ubusugire no gukorera igihugu cyabo cyahindurijwe n’imikino ya Museveni.

Late General Aronda Nyakairima, AIGP Andrew Felix Kaweesi, Brigadier General Nobel Mayomboand Col (Rtd) MP Ibrahim Abiriga.

Nk’uko byagarutsweho na Hon. Semujju, kuri iyi nshuro ubutegetsi bwa Museveni buracumbagira aho atagishoboye gukontorora imvururu zitarateza ingaruka ku gihugu ayoboye. Ibi byatumye abagande bahura n’ingaruka z’umutekano muke urimo gutezwa n’umuntu wita abantu bose abanyamakosa we yiretse akanirengagiza inshingano afite zo korora ingurube arimo  atererana kandi nawe ubwe ari ingurube nyayo.

2018-06-17
Editorial

IZINDI NKURU

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Editorial 13 Nov 2017
Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Editorial 02 Jul 2018
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024
Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Editorial 18 Nov 2017

prev
next

4 Ibitekerezo

  1. Shimon
    June 18, 20187:14 am -

    Ariko se ko mbona murengera Kale nkaho muzi neza ko ari mwere? Mwakoze iperereza se? Ko mumeze nk abafite ubwoba ???
    Ko ndeba ibya Uganda byabatesheje umutwe ? Hari icyo mubiziho? Imfu za bariya? Ishimutwa rya ba Mutabazi? Iyicwa rya Ntabana na ba Ingabire Charles? Ba Kawessi? Ese ko musebeje Rujugiro kuva aho ahungiye? Mbere akibaha amafranga ngo mutamuvugaga nabi? Nyamara murye muri menge 😀

    Subiza
    • Ngarama
      June 18, 201811:55 am -

      Kereka niba ulike impumyi. Ntabwo wibonera ko Rushyashya yarangije itohoza.
      Ni akumiro kugera naho batuka prezida wikindi gihugu. Birabe ibyuya.

      Subiza
  2. mbarushe J.
    June 18, 20189:02 am -

    Si mbasha kumenya style iyi nkuru yanditsemo. So, mbihariye abo bireba.

    Ariko njye narwanya icyabangamira iterambere ryacu aho cyava kikagera.

    Uwariwe wese akwiye kwirinda kuniga development y’undi ahubwo akayi facilitatinga.Twese tukabaho.

    Subiza
  3. MAOMBI jOHN
    July 4, 20182:42 pm -

    YEMWE MWIYITA ABANYAMAKURU BA RUSHYASHYA MBEGA NTIMUBONA KO ABASOMYI BOSE BABAMAGANA KUBERA MWIVANGA MUMATIKU NKIMPUMYI NTIMUNASHISHOZE KUBURYO ABASOMA IBYO MWANDITSE BAHITA BABONA KO MURI ABANYAPOLITIKU MUTARI ABANYAMAKURU? KUKI IBYA KAYIHURA BYABABABAJE???6( ICYITSO CYINKOTANYI!!!), KUKI MWIVANGA KANDI MU RWANDA MUFITE URUHURI RWIBIBAZO BIRIMWO INZARA RUZAGAYURA IMAZE AMANYARWANDA MUTAGIRA ICYO MUYIVUGAHO? KUKI MUTAVUGA KUBIBAZO URUHURI MU RWANDA??? BYUKURI MURISEBYA!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru