Amakuru atangazwa n’ingabo za Leta ya RDC zizwi nka FARDC aravuga ko General Aloys Nzabampema ukuriye umutwe wa FNL urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ariko ugakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,yarasiwe bikomeye ku rugamba.
Uyu mugabo yarashwe amasasu menshi ubwo ingabo za FARDC zagabaga igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo ze,barazira hapfamo abagera kuri 36 hanyuma uyu mu Jenerali ahungira mu bihuru yakomerekejwe n’amasasu.
Ikinyamakuru Actualite.cd cyavuze ko General Aloys Nzabampema yahungiye mu bihuru abonye akubiswe inshuro, ndetse ngo nyuma y’ibi bitero ari kwivuza.
Umuvugizi w’ingabo zishinzwe operation yo kugaba ibitero ku nyeshyamba ziherereye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya Amajyepfo (Sokola 2), Capt. Dieudonné Kasereka, yavuga ko ku ruhande rw’ingabo za Leta ari abasirikare batatu baguye muti ibi bitero bagabye ku nyeshyamba za FNL, byatangiye ku itariki ya 8 Mata, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano ngo ikaba yabereye mu duce twa Magunda, Ruminako na Mangwa, ndetse no mu ishyamba rya Mushojo na Majaga muri Teritwari ya Fizi.