• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

Editorial 07 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru dukesha ibitangazamakuru mpuzamahanga, birimo BBC y”Abongereza na TV5 y’Abafaransa, arahamya ko kuva kuwa gatatu tariki 06 Gashyantare 2024, umutwe wa M23 wigaruriye santere ya Nyanzale ndetse n’uduce tuyikikije nka Kirima, Kashalira na Ngoroba. Ibi byaje no kwemezwa na Jenerali Chitambwe uyobora ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y’Amajyaruguru.

Aho Nyanzale ho muri Teritwari ya Rutshuru, niho umuyobozi wa M23, Jenerali Sultan Makenga akomoka, ndetse inzu y’ababyeyi be ikaba igihari, kimwe na benshi bo mu muryango we.

Kimwe n’utundi duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro, Nyanzale nayo yari imaze igihe ari indiri y’abajenosideri ba FDLR, dore ko umuyobozi wayo, Jenerali Gaston Iyamuremye wiyita”Victor Byiringiro”, ariho yaratuye.

Amakuru abaturage ba Nyanzale babwiye itangazamakuru ni uko ubwo M23 yari igeze mu marembo yaho, Jenerali Victor Byiringiro yahungishijwe mu ngobyi dore ko amaze igihe arwaye cyane, kimwe n’abarwanyi be ngo bakaba bahunze berekeza za Lubero mu majyaruguru. Inkware y’inyabugingo itora mu itongo ry’uwayihigaga koko!

Ababibonye barahamya ko muri santere ya Nyanzale abarwanira uruhande rwa Leta ya Kongo bahatakarije abasirikari benshi cyane, banahasiga ibikoresho bya gisirikari bitubutse kandi bigezweho.

Ifatwa rya Nyanzale ryababaje cyane abashyigikiye ubutegetsi bwaTshisekedi, cyane cyane ko hari umutungo kamere mwinshi cyane, kandi bikaba byarushijeho gushyira umujyi wa Goma mu kato.

Nyanzale iri ku muhanda munini uhuza Sake-Mweso-Kanyabayonga na Rutshuru werekeza i Butembo. Ituwe n’abantu babarirwa mu bihumbi mirongo inani(80.000), ikaba iri mu bilometero 70 werekeza mu majyaruguru ya Goma.

Ahitwa Lueshe hari mu nkengero za Nyanzale hazwi amabuye y’agaciro akomeye cyane yo mu bwoko bwa nubium, acukurwa na sosiyete ya Sorwakivu kuva mu myaka ya za 60.

2024-03-07
Editorial

IZINDI NKURU

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

Editorial 16 Apr 2019
Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y’amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y’iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y’u Rwanda !

Editorial 16 Aug 2021
“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

Editorial 29 Jul 2016
Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri  yashimuswe  na CMI

Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri yashimuswe na CMI

Editorial 13 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika
POLITIKI

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Editorial 18 Mar 2017
Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa
INKURU NYAMUKURU

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Editorial 25 Sep 2019
Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye  iterabwoba n’uburinzi budasanzwe
INKURU NYAMUKURU

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Editorial 21 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru