• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

General Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC intsinzi kuko nta rwitwazo ruhari rwo kudatsinda

Editorial 25 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 24 ugushyingo 2024 umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C General MK MUBARAKH yahuye n’abakozi biyi kipe mu Rwego rwo kongera kubibutsa intego ndetse n”imyitwarire isanzwe iranga umukozi wa APR F.C.

Aganira na bo, General MK MUBARAKH yagize ati: “APR F.C ni ikipe y’Ingabo z’igihugu, ni yo mpamvu yitwa Armée Patriotique Rwandaise.  Iyi kipe ifite uko yabayeho, ni ikipe irangwa n’intsinzi aho ari ho hose, nta kunganya, nta gutsindwa, twe tubara intsinzi.”

“No gutsinda igitego kimwe burya nta mutekano wacyo uba ufite kuko isaha n’isaha bakwishyura.”

“Murasabwa gutsinda byinshi rero. Ku mukino mwakinnye na Muhazi United nawukurikiye hafi iminota mirongo 70 yose, murakina ama Pass mukayatanga ni byiza, ariko muragera imbere y’izamu sinzi uko bihita bibagendekera, umupira ntabwo birangirira mu gutanga Pass kuri mugenzi wawe, oya ni intsinzi.”

Yakomeje abibutsa umukoro n’umwenda bafitiye abakunzi ba APR F.C, ati “Mufite umukoro ku mikino ikurikira, wo kwerekana ko mwakosoye ibyo byose tutishimiye, kandi mubifitiye ubushobozi kuko twabongereyemo amaraso mashya.

Mbere mwakinaga muri Abanyarwanda gusa tugeraho tubongereramo bagenzi banyu muri kumwe ubu, buri wese arahembwa, abona uduhimbazamusyi ntacyo kwitwaza gihari.”

“Mwerekane ko APR ari yayindi ihorana intsinzi kuko ni byo byaturanze kuva na kera.”

Yakomeje abagezaho ubutumwa Abakunzi ba APR F.C bamaze iminsi batanga, ati: “Abakunzi ba APR F.C baza ku kibuga bashaka ibyishimo, ariko nti muri kubibaha uko bikwiriye. Abafana ni mwe mukwiriye gutuma baza ku kibuga kuko ni mwe mubaha ibyo byishimo, ubutumwa bw’ibyo babifuzaho murabwumva neza ko ari intsinzi, mubyerekane kuri uyu wa Gatatu muhura na Bugesera.

APR F.C nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1 – 0 izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu ikina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League izahuramo na Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30pm).

2024-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Editorial 22 Apr 2021
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Editorial 25 Sep 2023
Mu mukino w’Amateka unahenze muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports

Mu mukino w’Amateka unahenze muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports

Editorial 19 Mar 2022
Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Editorial 12 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika
Amakuru

Tunisia na Burkina Faso zageze muri 1/4 cy’irushanwa ry’igikombe cya Afurika

Editorial 24 Jan 2022
Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame
Mu Rwanda

Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Editorial 07 Oct 2017
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA
Amakuru

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Editorial 19 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru