Kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Kamena 2016, hatashywe sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Gikomero , mu karere ka Gasabo ikaba yarubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’umurenge wa Gikomero n’abaturage bawo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, mu ijambo yagejeje ku baturage bagera ku 2000 n’abandi bayobozi b’ibanze bari bahari, yavuze ko, ibi ari ibyiza biva ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego.
DIGP Marizamunda yagize ati:”Ibi byose rero ntibyizanye ahubwo ni ku bw’ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere n’umukuru w’igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul Kagame, mu murongo aduha wo kwishakamo ibisubizo, nta kabuza n’ibitari ibi bizagerwaho dufatanyije.”
Yakomeje agira ati:” Mu izina rya Polisi y’u Rwanda kandi, turashima abaturage nk’abafatanyabikorwa bacu ba mbere kuri byinshi byagezweho dufatanyije, nibyo byabashishije Polisi y’u Rwanda kuba rumwe mu nzego zituma u Rwanda ruba mu bihugu bike bitekanye ku isi, ni ikintu twese dukwiye kwishimira.”
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, Raymond Chretien Mberabahizi mu ijambo rye, yashimye Polisi y’u Rwanda ku buryo yafashije akarere ka Gasabo mu rwego rwo guha abaturage umutekano no kubaha ubukangurambaga butuma bawugira uwabo.
Yagize ati:”Mu minsi mike ishize, aka karere kagizwe n’imirenge 15, kari gafite sitasiyo za Polisi eshatu zonyine, kandi kangana na 58,2% by’umujyi wa Kigali, ibyaha byari byinshi, turashimira cyane ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, kuko ubu ibyaha byagabanutse cyane.”
Mberabahizi yagereranyije Polisi mu karere abereye umuyobozi nk’amaraso atembera mu mubiri kubera akamaro ibafitiye, aho yavuze ko ku italiki 3Kamena, akarere kemeje ko mu mpera z’umwaka wa 2017, buri murenge wa Gasabo uzaba ufite inyubako ya sitasiyo ya Polisi ifite n’amacumbi y’abapolisi arimo n’ibikoresho by’ibanze by’ubuzima bwa buri munsi harimo murandasi, n’ibindi.
Yaboneyeho kandi gusaba abaturage ayoboye gukorana bya hafi na Polisi batayishisha kuko aribo ihabereye, akaba yagize ati:” Aya mahirwe mufite yo kugira abapolisi hafi yanyu ntimuyapfushe ubusa, ntimukabagane ari uko mufite ibibazo gusa kuko ari n’abajyanama banyu.”
Yarangije avuga ko ubushake bwo gufatanya buhari ku mpande zombi kandi ko bukwiye gukomeza kuko ibivamo bifitiye akamaro abaturage.
Sitasiyo yatashywe igizwe n’ibiro by’umuyobozi wayo, iby’umugenzacyaha, iby’uwakira ibibazo by’abakorewe ihohoterwa(anti-GBV office), ibyumba bibiri byakira abafungwa b’ibitsina byombi, icyumba cy’ubuhuzabikorwa by’inzego z’umutekano zikorera mu murenge(operation and control room), ari naho hareberwa amashusho ava ku ngenzuramashusho(control camera) enye ziri kuri iyo nyubako, ikaba kandi irimo ibikoresho by’ibanze birimo mudasobwa , intebe n’ameza n’ibindi,….byose bifite agaciro ka miliyoni 9,800 000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’umuyobozi w’inkeragutabara mu Mujyi wa Kigali , Brig.General R.Gacinya , umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissionner of Police(ACP) Theos Badege, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felix Bahizi Rutagerura n’abandi.
RNP