Gor Mahia izakina na Rayon Sports mu mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Confederation yageze i Kigali, Umutoza wayo Dylan Kerr atangaza ko yagerageje gusaba amakuru yayo muri Mamelodi Sundowns ntiyayahabwa.
Iyi kipe yo muri Kenya yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Gicurasi 2018, ihava yerekeza kuri Hill Top Hotel aho icumbikiwe.
Biteganyijwe ko ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18h00 ku masaha umukino uzaberaho kuri iki Cyumweru nk’uko biteganywa n’amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Umwongereza utoza Gor Mahia, Dylan Kerr, yatangaje ko nta makuru menshi afite kuri Rayon Sports kuko yashatse kwitabaza Mamelodi Sundowns ngo iyamuhe bikanga akifashisha amashusho make ari kuri Youtube.
Yagize ati “Twishimiye kuba turi hano, twakiriwe neza. Tugiye mu byumba kuruhuka kuri hoteli twitegura imyitozo ya nimugoroba. Mfite amakuru make nakuye mu mashusho narebye kuri Youtube kuko nagerageje gusaba andi muri Mamelodi Sundowns ariko baranyihorera. Hari ibindi Tuyisenge na Kagere bambwiye ku mupira wo mu Rwanda.”
Rayon Sports yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi ya CAF Champions League yabaye muri Werurwe 2018.
Dylan Kerr yavuze ko kimwe mu byo yabonye ari uko Rayon Sports ifite abafana bakomeye cyane ndetse yatunguwe no kubona uko bari bishimye ku mukino ikipe yabo yanganyijemo na Mamelodi Sundowns.
Yagize ati “Nabonye uburyo baba batatse amabara y’ubururu binyibutsa Orlando Pirates cyangwa Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, ubusanzwe si amakipe menshi muri Afurika agira abafana beza nka bariya.”
Rutahizamu Tuyisenge Jacques uzi Rayon Sports kuko yahoze ahangana nayo akina muri Police FC ndetse akaba ahura n’abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yavuze ko yiteze umukino ukomeye ariko ikimuzanye na bagenzi be ari intsinzi.
Yagize ati “Sinavuga ko nziranye n’abakinnyi bayo kuko abenshi nasize sibo bakirimo, icyo nzi ni uko ifite ubusatirizi bukomeye. Ikindi abo duhurira mu Ikipe y’Igihugu turaziranye kuko buryo bishobora kuzangora ariko nabo bizabagora kuko ndabazi.”
Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Jean Claude, wari waje kwakira Gor Mahia, yavuze ko abafana badakwiye kugira ubwoba kuko bahuye n’amakipe akomeye cyane mu bihe byashize kandi bakitwara neza abasaba kuzaza ari benshi kugira ngo umurindi wabo utere ishyaka abakinnyi mu kibuga.
Kwinjira kuri uyu mukino ni ukwishyura ibihumbi 2000 Frw ahasanzwe, 5000 Frw ahatwikiriye na 20 000 Frw mu cyubahiro; amatike yatangiye kugurishwa kuri Stade ya Kigali mu rwego rwo kwirinda umubyigano w’abayashaka ku munota wa nyuma.