ENTEBBE — Isosiyete y’indege ya Uganda (Uganda Airlines) yatangiye gukora kuva kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kanama 2019, ikaba yahawe urwamenyo kubera kutemerera abagenzi gufotora bari muri iyo rutemikirere, nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikakanaga amafoto agaragaza amatike yandikishishijwe intoki yari yahawe abagenzi, ubwo bajyaga muri Kenya. Abandi bayirutsemo kubera kugaburirwa agatogo mu ndege.
Nkuko za raporo zigaragazwa n’abari mu ndege yo mu bwoko bwa Bomardier CRJ-900, abanyamakuru bajyaga ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, mu rwego rwo gutangiza iyo sosiyete, bahawe gasopo yo kutazongera guhirahira bafotora nyuma “kudukoza isoni.”
Umunyamakuru ukorera ikinyamakuru The Observer Nicholas Bamulanzeki akaba ariwe wakwirakwije aya mafoto, aho hasi ku mafoto, ari nayo ntandaro y’izo nkwenene kuri iyo sosiyete, byashyizwe ku karubanda bose babireba.
Ifoto yafotowe na Bamulanzekii n’ikinyamakuru The Observer yari ifite inyandiko hasi yayo igira iti: “ Itahwa ry’isosiyete y’indege ya Uganda (Uganda Airlines).”
Iyi nyandiko ikaba yatumye iyi sosiyete y’indege ihabwa inkwenene kubera gutanga amatike yandikishijwe intoki “muri iki cyinyejana.”
Nkaho ibyo bidahagije, iyi sosiyete nshyashya ku isoko, ikaba yibasiwe n’ikinyamakuru The Monitor, aho umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru Odoobo Charles Bichachi yanenze cyane iyi sosiyete kubera kugaburira abagenzi bari muri iyo rutemikirere agatogo-aho yavuze ko utari umuhango wo kugaragaza umuco w’igihugu.
Bwana Bichachi yavuze ko byatumye yibaza ko iyi sosiyete izajya igaburira abagenzi agatogo, aho atigeze arya indimi, abwira ubuyobozi bw’indege ko bagomba gushyira “santima iruhande ntibagerageza kuvanga ibyokurya bya gakondo n’imikorere myiza.”
“Agatoogo”! Kuki batibaza impamvu sosiyete y’indege ya Etiyopiya itajya igaburira abagenzi Injera, cyangwa se isosiyete y’indege ya Kenya (Kenya Airways) ngo igaburire abagenzi ubugari na nyama choma?” akaba yaratangajwe nuko umuntu yakwibwira ko ibyo kurya akunda byagaburwa no mu ndege.
Bwana Bichachi akaba yababuriye ko agatogo gatuma munda hamera ukuntu, ati bityo gashobora no gutuma intebe zo mu ndege zandura bitewe nuko munda hashobora kwigaragambya bikabyara ibindi. Reba ifoto aho umugenzi yarutse kubera kugaburirwa agatoogo.
“ Abo baba bashaka agatogo, bajye babereka kwa Nalongo bamaze kugera ku Cyibuga cy’indege bityo abagenzi bagafungura mbere yuko binjira mu ndege”- Bichachi.
Bwana Bichachi akaba yagiriye inama ubuyobozibw’indege kujya butegura ibiryo byoroheje nka Rolex n’ibindi biryo bidatinda mu nda.
“Ku byerecyeye Rolex, yego ni byiza. Iroroshye, isa neza, irumutse kandi n’abagenzi singombwa ko bagaburirwa capati yose n’igi kuko bishobora gucibwamo uduce duto”Bichachi.