• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Administrator 24 Oct 2025 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUZIMA

Umuryango AHF-Rwanda  wateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru, bibutsa urubyiruko kwifata mu gihe byanze bagakoresha agakingirizo, kuko karinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi itera SIDA.
Dr. Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda, avuga Ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kandi ko gahendutse karaboneka mu Rwanda hose.
Agira ati:”ntimugakore imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko, udukingirizo turaboneka rwose ukeneye kugakoresha yakabona mu tuzu twashyizweho na AHF tuzi nka (Condom Kiosks),hari na condom dispensers turaboneka mu bigo nderabuzima, mu bikorera ku giti cyabo, mu ma butiki n’ahandi hatandukanye”.
Habimana Umwe mu bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerzo cyateguwe na AHF -Rwanda, avuga ko atapfa gutinyuka gufata  agakingirizo kuri Condom Kiosks, kuko abenshi bahita bamenya ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bakamwita umusambanyi(Indaya).
Ati” mubyukuri kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo pe? ubwo abambona bagira ngo iki? Banyita indaya!”
Dr. Deo Mutambuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Network of People Living with HIV/AIDS (RRP+)
yavuze ko SIDA igihari, kandi ko nta muti nta rukingo ruraboneka akaba ariyo mpamvu Abanyarwanda bose bakwiriye gukomeza kumva ko agakingirizo aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Dr. Ikuzo Basile
Dr. Basile Ikuzo, umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri munyarwanda wese.
Yagize ati “Tuributsa abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyompamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.
impamvu mvuga ibi nuko twagumye kuri 3% by’abantu bafite ubwandu”
Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza n’uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA kandi n’abafite iyo virusi kakabafasha kutanduza bagenzi babo.
Umuryango AHF-Rwanda  wateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru, bibutsa urubyiruko kwifata mu gihe byanze bagakoresha agakingirizo, kuko karinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi itera SIDA.
Dr. Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda, avuga Ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kandi ko gahendutse karaboneka mu Rwanda hose.
Agira ati:”ntimugakore imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko, udukingirizo turaboneka rwose ukeneye kugakoresha yakabona mu tuzu twashyizweho na AHF tuzi nka (Condom Kiosks),hari na condom dispensers turaboneka mu bigo nderabuzima, mu bikorera ku giti cyabo, mu ma butiki n’ahandi hatandukanye”.
Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye Amahugurwa
Habimana Umwe mu bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerzo cyateguwe na AHF -Rwanda, avuga ko atapfa gutinyuka gufata  agakingirizo kuri Condom Kiosks, kuko abenshi bahita bamenya ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bakamwita umusambanyi(Indaya).
Ati” mu by’ukuri kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo pe? ubwo abambona bagira ngo iki? Banyita indaya!”
Dr. Deo Mutambuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Network of People Living with HIV/AIDS (RRP+)
yavuze ko SIDA igihari, kandi ko nta muti nta rukingo ruraboneka akaba ariyo mpamvu Abanyarwanda bose bakwiriye gukomeza kumva ko agakingirizo aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Dr. Basile Ikuzo, umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri munyarwanda wese.
Yagize ati “Tuributsa abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyompamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.
impamvu mvuga ibi nuko twagumye kuri 3% by’abantu bafite ubwandu”
Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza n’uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA kandi n’abafite iyo virusi kakabafasha kutanduza bagenzi babo.

2025-10-24
Administrator

IZINDI NKURU

Perezida Magufuli yavuze uko Kagame yamugiriye inama yo kuvugurura Air Tanzania

Editorial 12 Jul 2018
APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

Editorial 13 Nov 2023
Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Editorial 24 Feb 2025
Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Editorial 21 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amakuru

Editorial 05 Jan 2021
Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Editorial 13 Sep 2022
Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea

Editorial 21 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru