Ku Isi abagore miliyari 1,1 ntabwo bakoresha uburyo buzwi bw’imari (Banki n’ibigo by’imari), muri Africa abagore 70% ntibashyirwa mu bijyanye n’imari, ibi ngo bidindiza cyane iterambere ryabo bigatuma benshi bahera mu bukene.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kigendanye kandi n’inama ya World Economic Forum in Africa itangira kuri uyu wa gatatu, Graça Machel yavuze ko ibi bibazo abagore bakirimo ku Isi no muri Africa by’umwihariko babivanwamo no gushyira hamwe bakabasha kwiteza imbere.
Muri iki kiganiro cyari gifite intego ivuga ngo “From financial inclusion to financial independence” Mme Graça Machel yari mu bakuru batumiwe gutanga ibitekerezo byabo muri iki kiganiro, yavuze ko kuva kera hari imyumvire ko umugore ari umunebwe, ko hari ibyo atashobora gukora, ibi ngo byatumye ahezwa muri byinshi cyane cyane ibimwerekeza ku iterambere.
Ati “Ndetse n’ubu hari ibihugu bimwe bigifata umugore gutya bikagera aho na bame bumva ari uko bameze koko. Ariko nasaba abagore bakiri inyuma muri iyo myumvire kurebera ku bagore bageze kubyo bavugaga ko badashobora gukora nabo bagahaguru. Abafite icyo bagezeho nabo bagafasha aba batarahindur aimyumvire.”
Mme Graça Machel
Graça Machel w’imyaka 70, yavuze ko buri mugore mu bihugu bitandukanye kandi mu mico itandukanyeaba afite impano ikomeye muri we. Asaba buri umwe kwishakamo iyo mpano buri wese akayihuza n’iz’abandi bagashyira hamwe mu guha umugore imbaraga bagahindura ariya mateka yo kubaheza, yo kuvuga ngo umugore ntashoboye ibi cyangwa biriya.
Ati “Nizera ko gushyira hamwe kwacu bizazana impinduka, nizera ko ibiganiro nk’ibi bizagenda bizana impinduka nini ku ntego yacu, vuba cyangwa bitinze. Ndi hano rero ngo mbashishikarize cyane kujya hamwe mugaterana gutya mukaganira ku ntego nk’iyi yo kwigenga mu bukungu.”
Mme Monique Nsanzabaganwa Vice Governor wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yavuze ku mushinga wo gutangiza ‘Women Investment Fund’ ugamije guteza imbere abagore mu ishoramari no gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kubateza imbere. Avuga ko kugira ngo bigerwe hari ibikenewe.
Guhindura imyumvire ni icya mbere, ngo abagore bakumva ko nabo bashobora gukorana n’ibigo by’imari ngo biteze imbere. Kuri uyu mushinga wa kiriya kigega avuga ko abagore bakeneye Banki, bakeneye igishoro ariko by’umwihariko bakeneye gukoresha neza ibyo babonye bikabyara inyungu ku bagore.
Mme Nsanzabaganwa ati “Cyane cyane turifuza ko umugore agera ku mafaranga agakora ishoramari mu mishinga mito n’iminini.
Ariko ibyo twabigeraho dushyize hamwe tugafashanya duhereye ku bushobozi bwacu tutabaye nk’ababikora kuko ari uburenganzira gusa, kugira ngo n’umushoramari wese atubonemo umufatanyabikorwa mwiza twicare tuganire ibikorwa.”
Mme Nsanzabaganwa avuga ko ari ibi bari gukora mu gutangiza Women Investment Fund kuko ngo guha umugore inguzanyo gusa bidahagije ahubwo akeneye no kugirwa inama, akeneye gufashwa gukora neza ibyo yateguye, akeneye n’amakuru ku ishoramari rye kugira ngo agere ku ntego ze.
Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho intego itoroshye yo kuva ku mibare ya 36% y’abagore bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki ikagera kuri 72% mu 2016.
Graça Machel ni muntu ki ?
Graça Machel ni umunya Mozambique wamenyakanye cyane ku isi kubera kuba ariwe mugore wa mbere ku Isi wabaye ‘first lady’ w’ibihugu bibiri bitandukanye.
Mozambique (1975-1986) ubwo yari umugore wa Samora Machel na South Africa (1998 – 1999) ubwo yari umugore wa Nelson Mandela.
Ubu ni umugore uzwi cyane nano mu guharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’uburenganzira bw’abana ku isi.
Uyu mugore w’imyaka 70 avuga neza indimi z’igifaransa, Igispanyole, Igitaliyani, Igiportugal n’Icyongereza.
Mme Monique Nsanzabaganwa na Graça Machel muri iki kiganiro nyungurana bitekerezo
Source: Umuseke.rw