Tour du Rwanda 2017 irabura iminsi itatu ngo itangire, abakinnyi 15 bazaserukira igihugu bari kumwe na batatu bakinira amakipe yo hanze bamaze hafi ukwezi mu mwiherero i Musanze mu kigo cya ‘Africa Rising Cycling Center’ bakora imyitozo umunsi ku munsi, bakitabwaho n’abaganga ndetse bakarya ibyihariye.
Inzozi z’Umunyarwanda wese by’umwihariko ukunda umukino w’amagare ni ukubona tariki 19 indirimbo yubahiriza igihugu iririmbwa, umwe mu bakinnyi b’u Rwanda ahagaze ahirengeye yambaye umwenda w’umuhondo, asuka ibisukika biranga ibyishimo bisesuye bizwi nka “Champagne” yegukanye Tour du Rwanda 2017.
Ibi byaba ari ku nshuro ya kane yikurikiranya Umunyarwanda yegukana iri siganwa rimaze kuba ubukombe kuva mu 2009 ryaba mpuzamahanga.
Uwa mbere wabikoze mu 2014 ni Ndayisenga Valens wahumuye amaso y’Abanyarwanda babona ko nabyo bishoboka badakwiye gutahira gutegura neza ariko ibihembo bitahe mu mahanga.
Nsengimana Jean Bosco yageze ikirenge mu cye, mu 2015 nawe ahesha igihugu ishema mbere y’uko Ndayisenga ashyiraho agahigo gashya mu 2016 akayegukana ari umukinnyi wa mbere ubashije kwegukana Tour du Rwanda ebyiri kuva yaba mpuzamahanga.
Aba bombi bari mu mwiherero i Musanze bitegura iri siganwa uyu mwaka. Nubwo bari mu bahabwa amahirwe yo gukomeza guhamya ibigwi byabo bongera kuyegukana, kuri iyi nshuro bafite akazi gakomeye kuko imihigo ku bandi basore nka Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Gasore Hategeka na Patrick Byukusenge, ni ukwambara uyu mwenda w’umuhondo.
Kuri uyu wa Kabiri, ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyasuye aba bakinnyi aho bari kwitegura, batangaza byinshi ku cyizere bifitiye, amakipe babona azabaha akazi gakomeye, uko batinyana hagati yabo n’uko biteguye gufatanya kugira ngo Tour du Rwanda ku nshuro ya kane yegukanwe n’Umunyarwanda.
Uzaba uri ku ruhembe rw’imwe mu makipe atatu azaserukira u Rwanda ariko ikaba ari nayo y’igihugu, Byukusenge Patrick yemeza adashidikanya ko akurikije uko abona umwuka muri bagenzi be, imyitozo bakoze n’amarushanwa babonye, nta kabuza Tour du Rwanda izasigara mu gihugu kandi nawe akaba ari mu bashobora kuyitwara.
Yagize ati “Ubu imyitozo yararangiye. Ahasigaye dukora duke duke tukaruhuka kugira ngo tugarure imbaraga twatakaje. Ubu mu makipe yose [y’u Rwanda] nta mukinnyi dufite woroshye. N’abashya barimo babonye amasiganwa menshi hanze, ubona ko bifitiye icyizere.”
Abi abihurizaho na Gasore Hategeka, umukinnyi umwe rukumbi wakinnye Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga ndetse akaba ariwe uzakina yambaye ibendera ry’u Rwanda kuko ariwe watwaye shampiyona.
Yagize ati “Dufite imyitozo ikomeye cyane bitandukanye n’imyaka yabanje. Nk’urugero mbere twashoboraga gukora amasaha ane ku munsi ariko uyu mwaka twakoraga atandatu, tukava aha i Musanze tukajya i Kigali tukagaruka, intsinzi ni iy’u Rwanda. Nta mushyitsi waza ngo tumwakire narangiza adutsinde.”
Mu rwenya rwinshi no guterana ubuse, abakinnyi batatu, Ndayisenga Valens uzaba akinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche, Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazaba bakinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, nabo buri umwe yumva ko 2017 ari iye.
Ndayisenga Valens yagize ati “Tumeze neza 100%, nk’abakinnnyi buri kimwe twari dukeneye mbere ya Tour du Rwanda twarakibonye. Umukinnyi n’iyo yaba akomeye akenera ikipe nziza kugira ngo yitware neza, ku giti cyanjye sindamenya abakinnyi ikipe yanjye izazana ariko nkurikije uko mbazi barakomeye bashobora kumfasha.”
Uyu mukinnyi uzwiho kugira ishyaka ridasanzwe n’inyoto y’intsinzi iteka, avuga ko ikipe izaba ikanganye ari Dimension Data yakiniraga umwaka ushize kuri ubu ikaba irimo Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Main Kent, De Bod Stefan na Metkel Eyob gusa we ngo ntayitinya kuko aba bakinnyi b’Abanyarwanda barimo ari nabo bafite amahirwe cyane ari nka “Barumuna be.”
Mugisha wari hafi aho amwumva, yahise amusubiza anatebya agira ati “Ibyo ni ukwiha icyizere nk’umukinnyi ariko ntabwo azaducika nawe ni umunyamahanga”.
Yanavuze ko imyitozo yabonye i Burayi aho yari amaze hafi amezi arindwi, yamushyize ku rundi rwego ku buryo uyu mwaka atazakina ahanganira kwegukana umwanya w’umukinnyi uzamuka neza gusa ahubwo ashaka kwegukana n’ama-etape agafasha n’ikipe ye gutsinda.
Areruya, wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015 akaba uwa kane umwaka ushize kandi hose yegukana ama-etape, yemeza ko uyu mwaka ari uwe kugira ngo yegukane iri siganwa ariko akazabikesha uko azaritangira noneho bagenzi be bakamukinira.
Yagize ati “Njye uko niyumva meze neza kandi n’ikipe imeze neza. Urebye uko nagiye nitwara mu myaka yose kugeza mbonye ikipe hanze, sinigeze nitwara nabi. N’uyu mwaka niba Imana intije imbaraga ngatangira neza, intego noneho ni ugutsinda kandi ni nacyo buri mukinnyi ukomeye aba yifuza.”
Umutoza Sterling Magnell ubana n’aba bakinnyi kuva mu 2015 ndetse wagize uruhare mu kuzamura impano zabo, nawe yavuze ko uyu mwaka harimo abakinnyi bakomeye, bakorana imbaraga kandi abona ko bafite icyizere ku buryo nawe yumva bigenze neza, iri siganwa ryaguma mu Rwanda.
Tour du Rwanda izakinwa n’abakinnyi 80 bo mu makipe 16 ikazatangira kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo hakinwa agace kabanza ka ‘prologue’ bazenguruka kuri Stade Amahoro i Remera mbere yo kujya mu bindi bice by’igihugu ikazasoza tariki 19 ari nabwo hazamenyekana uyegukanye.
Umwaka ushize iri siganwa ryakurikiranywe n’abantu bagera kuri miliyoni eshatu hirya no hino mu gihugu bikaba byitezwe ko iyi mibare ishobora kuzamuka cyane uyu mwaka bakaba bagera kuri miliyoni enye.