Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba bagiranye inama n’abamotari bakorera muri santeri y’ubucuruzi ya Kamembe iri mu karere ka Rusizi, iyi nama ikaba yarabereye kuri sitade y’aka karere, abamotari basabwa gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Muri iyi nama, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Munyatwari Alphonse yashimiye aba bamotari uruhare bagira mu iterambere ry’akarere kabo, ababwira ko umutekano u Rwanda rufite buri muturage awugiramo uruhare, abasaba kutirara ngo hagire uwabaca mu rihumye akawuhungabanya.
Yaravuze ati:”Umutekano ureba buri muturarwanda wese, niyo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano mucye.”
Munyentwari yabwiye abo bamotari ko bakwiye gukora umwuga wabo kinyamwuga, bakirinda ibyaha bikorwa na bamwe muri bagenzi babo kandi bakabagira inama zituma bareka gukora ibinyuranyije n’amategeko, akaba yaravuze ati:”Kugirango ibyaha by’ubwoko bwose bikumirwe, hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye, nidufatanya mu kubirwanya tuzarushaho kwiteza imbere ubwacu, imiryango yacu n’igihugu muri rusange.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, nawe yashimiye abamotari uburyo bashyize hamwe, abasaba ko imbaraga zabo bazikoresha neza, bagafatanya na Polisi yabo n’izindi nzego kwicungira umutekano.
Yabibukije ko nubwo umutekano wifashe neza mu ntara yabo, hari bamwe muri bagenzi babo bakora amakosa, kandi bagakingira ikibaba abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, aha akaba yaravuze ati:”Bamwe mu bantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’urumogi, bakunze kwifashisha abamotari igihe bashaka kurukura mu duce tumwe barujyana mu tundi, turabasaba ko ufite izo ngeso yazicikaho, kandi buri gihe mukagira amakenga ku bantu mutwaye, uwo muketse ko afite ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bintu binyuranyije n’amategeko mugahita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda.”
ACP Karasi yabwiye abo bamotari kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo, kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda.
Yashoje asaba aba bamotari gukomeza gukorera ku ntego, buri wese agakora umurimo we agamije kwiteza imbere kandi bagaharanira ko umutekano u Rwanda rufite waramba.
Guverineri Munyantwali Alphonse
Nyuma y’inama, abamotari babajije ibibazo bahabwa ibisubizo ako kanya ibitarabonewe ibisubizo bahabwa umurongo bikemurirwamo, bashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ubw’intara, kandi biyemeza ko umutekano bawugira uwabo baharanira ko utahungabana.
RNP