• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Editorial 16 Dec 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye imbabazi kubera inguzanyo za gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP) yari igamije gukura mu bukene abatishoboye, inyungu zayo zikavanwa kuri 2 % zikagera kuri 11 %.

Mu mwaka wa 2008 nibwo hatangijwe gahunda ya VUP igamije gufasha abaturage bakennye gutera imbere.

Icyo gihe Imirenge niyo yahawe ububasha bwo gutoranya abaturage bakwiriye kuyahabwa, uwo bayahaye akazayishyura mu gihe kitarenze umwaka yongeyeho 2%.

Ubwo Imirenge Sacco yatangiraga gukora, amafaranga ya VUP yimuriwemo, biza kwemezwa ko uyahawe azajya yishyura inyungu ya 11 %.

Ibyo byatumye abitabiraga gufata ayo mafaranga bagabanyuka. Bishobora no kuba ari byo byagize ingaruka ku igabanyuka rito ry’ubukene kuko imibare iherutse y’Ikigo cy’ibarurishamibare yerekana ko hagati ya 2014 na 2017 ubukene bwagabanyutseho 0.9 % mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 bwari bwagabanyutseho 6.9 %.

Ikibazo cyo kongera iyo nyungu Perezida Paul Kagame yakigarutseho kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’inama y’Umushyikirano ariko inzego zose ziranyuranya ku makuru zatangaga.

Kuri uyu wa Gatanu Kagame yongeye kukigarura, asaba Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bireba kugisobanura neza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ayo mafaranga amaze kwimurirwa muri za Sacco, gahunda yabaye nk’ihinduwe, atangira gufatwa nk’ay’ubucuruzi aho kuba agamije kuvana abaturage mu bukene.

Ati “Uburyo amafaranga yatanzwe siko yagombaga gutangwa. Habayeho guhusha. Byinjiye muri Sacco byahinduye isura. Ndemera ko bitagenze neza ariko bigiye gukosorwa.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Anastase Shyaka yavuze ko amafaranga amaze kwimurirwa muri za Sacco zagiye ziyatanaga uko zibyumva ndetse n’inzego z’ibanze zidohoka mu gukurikirana uko atangwa.

Yavuze ko n’umubare w’abitabiraga gukorana na VUP mu gufata ayo mafaranga wagabanyutse, uva ku bihumbi 50 mu myaka ya 2014 bagera ku bihumbi 30 kandi amafaranga yariyongereye.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yavuze ko Sacco zatangiye kugenda gake mubyo gutanga inguzanyo za VUP nyuma yo kubona ko zitishyurwa neza, ngo kuko abaturage bayafataga nk’impano ntibishyure.

Ubu kutishyura neza amafaranga yatanzwe muri VUP biri ku kigero cya 35%.

Rwangombwa yavuze ko igikwiriye gukorwa ari ugutandukanya amafaranga bwite ya SACCO n’aya VUP agenewe abaturage n’imicungire y’ayo mafaranga ikaba iyihariye.

Perezida Kagame yavuze ko ingamba nk’izo iyo zashyizweho ziba zigamije guteza imbere abaturage, bitari bwikiye ko umuntu abihindura uko yishakiye bigeze hagati.

Yagize ati “Icyatumye nsaba Minisitiri w’Intebe n’aba bayobozi bandi, si ugutanga ibisobanuro gusa, ni ukugira ngo bigire ibyo tuvanamo. Ibyo twafatiye ingamba ntabwo bigira aho bigera ngo umuntu abihindure, ni porogaramu ya leta.”

Yavuze ko ubukene atari ibintu abantu bakwiriye kwemera kubana nacyo, ariyo mpamvu abayobozi bakwiriye kumva neza gahunda zashyizweho zo kuburwanya unyuranyije nazo bikamugiraho ingaruka.

Ati “Nabigaruye hano kugira ngo abayobozi bari hano, mu nzego z’ibanze aho ariho hose babyumve ko ari inshingano iremereye kandi ifite uko ikorwa. Ikidutenguha nuko ibyo bikorwa bidahwitse akenshi tutamenya neza aho byabaye ndetse ngo tubimenyere igihe bafatirwe ibyemezo kuko iyo byajemo ibikorwa bibi biradutinza usibye ko bitatubuza kugera aho dushaka.”

Abaturage bafashwa muri gahunda za VUP ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Raporo y’ibyiciro by’ubudehe yasohotse mu 2016 yagaragaje ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose, naho mu cyiciro cya kabiri hakabamo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda.

2018-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Editorial 05 Mar 2019
Perezida Kagame  aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Editorial 03 Dec 2018
Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Editorial 13 Dec 2018
Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Editorial 03 Oct 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru