• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Editorial 22 Aug 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Umunyarwanda witwa Fred Kamaliza wari usanzwe akora ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yaguye muri gereza z’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare (CMI).

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF) Brigadier General Felix Kulayigye, ntacyo aratangaza ku rupfu rwa Kamaliza, amakuru ahwihwiswa hirya no hino muri Uganda bakavuga ko Umuherwe Fred Kamaliza ngo yiyahuriye  muri kasho ya CMI. Yafashwe n’abakozi bo mu buyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare (CMI), afungirwa i Mbuya mu gihe hari hagikorwa iperereza.

Bakomeza bavuga ko Kamaliza ngo yinjiye mu ikoranabuhanga rya Banki ya Cairo maze akora uburiganya bwa miliyari 2.
Bivugwa ko “Banki yamenyesheje abashinzwe umutekano (CMI) nabwo bwatangiye iperereza
Mbere yuko atabwa muri yombi Fred Kamaliza mu byumweru bibiri bishize yateye inkunga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko muri Kampala izwi cyane nka Mezo Noir wamutwaye miliyoni 70.

Bakavuga ko “Ubwo yari mu ibazwa ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, amakuru avuga ko intandaro y’urupfu rwa Kamaliza ari uko yasimbutse igorofa ya Kabiri ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuye, agahita yitaba Imana”.

Ku rundi ruhande, hari amakuru yemeza ko Kamaliza yabarijwe mu nyubako yo hasi bityo ko atigeze abarizwa mu igorofa yo hejuru.  Abo mu muryango wa Nyakwigendera batangaje ko babajwe cyane no kumva ko Kamaliza yiyahuye, Biteganyijwe ko umurambo we uzoherezwa mu Rwanda gusa imbogamizi zikaba ari uko ibyangombwa bye bigifitwe n’abashinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba babarizwa mu mutwe wa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force).

Maj Gen James Birungi, Umuyobozi wa CMI, ntarashobora gutangaza iby’urupfu rwa Kamaliza ndetse n’ibyaha yaba yari akurikiranyweho dore ko Muri Kamena umwaka ushize, Maj Gen James Birungi uyobora CMI yagiriye uruzinduko mu Rwanda ahura n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yatangaje ko atazi iby’urupfu rwa Nyakwigendera ariko ko hari byinshi ku rupfu rwe bishobora gutangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023

Inshuti n’umuryango Umuherwe Fred K bashenguwe n’urupfu rwe ndetse bavuga ko nta byinshi batangaza mu rwego rwo kwanga ko umutekano wabo wageramirwa.

2023-08-22
Editorial

IZINDI NKURU

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Editorial 21 Jan 2020
Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti  mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Editorial 18 Jan 2019
Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Editorial 16 Jan 2017
Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Editorial 26 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

AS Kigali yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Editorial 05 Jul 2019
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Editorial 18 Sep 2019
Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu
POLITIKI

Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Editorial 19 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru