• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Editorial 22 Aug 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Umunyarwanda witwa Fred Kamaliza wari usanzwe akora ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yaguye muri gereza z’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare (CMI).

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF) Brigadier General Felix Kulayigye, ntacyo aratangaza ku rupfu rwa Kamaliza, amakuru ahwihwiswa hirya no hino muri Uganda bakavuga ko Umuherwe Fred Kamaliza ngo yiyahuriye  muri kasho ya CMI. Yafashwe n’abakozi bo mu buyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare (CMI), afungirwa i Mbuya mu gihe hari hagikorwa iperereza.

Bakomeza bavuga ko Kamaliza ngo yinjiye mu ikoranabuhanga rya Banki ya Cairo maze akora uburiganya bwa miliyari 2.
Bivugwa ko “Banki yamenyesheje abashinzwe umutekano (CMI) nabwo bwatangiye iperereza
Mbere yuko atabwa muri yombi Fred Kamaliza mu byumweru bibiri bishize yateye inkunga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko muri Kampala izwi cyane nka Mezo Noir wamutwaye miliyoni 70.

Bakavuga ko “Ubwo yari mu ibazwa ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, amakuru avuga ko intandaro y’urupfu rwa Kamaliza ari uko yasimbutse igorofa ya Kabiri ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuye, agahita yitaba Imana”.

Ku rundi ruhande, hari amakuru yemeza ko Kamaliza yabarijwe mu nyubako yo hasi bityo ko atigeze abarizwa mu igorofa yo hejuru.  Abo mu muryango wa Nyakwigendera batangaje ko babajwe cyane no kumva ko Kamaliza yiyahuye, Biteganyijwe ko umurambo we uzoherezwa mu Rwanda gusa imbogamizi zikaba ari uko ibyangombwa bye bigifitwe n’abashinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba babarizwa mu mutwe wa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force).

Maj Gen James Birungi, Umuyobozi wa CMI, ntarashobora gutangaza iby’urupfu rwa Kamaliza ndetse n’ibyaha yaba yari akurikiranyweho dore ko Muri Kamena umwaka ushize, Maj Gen James Birungi uyobora CMI yagiriye uruzinduko mu Rwanda ahura n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yatangaje ko atazi iby’urupfu rwa Nyakwigendera ariko ko hari byinshi ku rupfu rwe bishobora gutangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023

Inshuti n’umuryango Umuherwe Fred K bashenguwe n’urupfu rwe ndetse bavuga ko nta byinshi batangaza mu rwego rwo kwanga ko umutekano wabo wageramirwa.

 

2023-08-22
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe  cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 29 Jan 2016
Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Editorial 20 Jul 2019
Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Ukuri kutigeze kuvugwa muri Kongo: Umukuru w’Inteko Nshingamategeko ashinje Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere w’igihugu

Editorial 05 Dec 2024
APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC

APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC

Editorial 21 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.
Amakuru

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6
Amakuru

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6

Editorial 16 Sep 2023
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero

Editorial 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru