Ivan Nshimye Rwigema ni umusore uba mu cyaro cya Uganda mu bukene bukabije mu nzu y’amatafari ya rukaraka. Imyaka ye yose y’ubuzima ayimaze abihiwe mu gihe atuye mu gihugu Se yakoreyemo amateka.
Ni umusore w’ikimenyabose muri Uganda bitewe ahanini n’amateka ye. Avuga ko Se ari Fred Gisa Rwigema naho nyina akitwa Iramuhima Christine, n’ubu aracyariho.
Uyu mubyeyi avuga ko yahuye bwa mbere na Rwigema ahitwa Kabalega, ahari hakambitse abasirikare mu rugamba rwo kubohora Uganda, aho yafashaga Museveni ngo batsinde Milton Abote.
Mu bucukumbuzi bwakozwe na Televiziyo yo muri Uganda yitwa BBS muri Nzeri uyu mwaka, bwagaragaje umusore utari uzwi uhamya ko ari umwana wa Gisa Fred Rwigema.
Ivan Nshimye Rwigema avuga ko muri iki gihe imibereho ye na nyina iri mu kaga mu gihe Se yakoreye Uganda ibintu byinshi. Muri Uganda, ni ho Rwigema yamaze igihe kinini arwanira kubohora iki gihugu, yanahabereye Minisitiri wungirije w’Ingabo.
Imibereho y’uyu mwana ibabaza benshi barimo abasirikare n’abadepite bamuzi.
Mu kiganiro na BBS, Nshimye yavuze ko Museveni n’ubuyobozi bwe bwirengagije ibikorwa by’agahebuzo byakozwe na Se aho yifashisha umugani mu kigande ati ‘uwo ukijije ikirenge arahindukira akakiguteresha umugeri’.
Se nk’umuntu wabaye mu basirikare bakomeye ba Uganda, yari atunze byinshi ariko ngo ineza yagiriye iki gihugu cyananiwe kuyitura abo yasize.
Ati “Iyo baza kuba bibuka ko Rwigema yabakoreye ibintu bikomeye, ntabwo nari kuba meze uko ndi […] hari n’abasirikare bambona mu nzira bati koko umwana wa Rwigema wagakwiye kuba ugendesha amaguru? Wakoreye iki Perezida Museveni koko?”
Umudepite uhagarariye agace ka Nakaseke mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Paul Lutamaguzi, azi neza uyu musore kuva mu buto bwe. Yatanze ubuhamya ku butwari bwa Se n’imibereho y’abo yasize.
Ati “Abana ba Rwigema bari bakwiye kubaha akazi muri Guverinoma.”
Yiteguye gukoresha ibizamini bya DNA
Umuntu wakoze ibikorwa bishimwa na benshi, iyo atabarutse hakurikiraho inkuru zimuvuga ukubiri bamwe bakamwiyitirira.
Nshimye yabajijwe niba ataba yiyitirira Rwigema, undi asubiza ashize amanga avuga ko ahubwo bamugirira vuba agatanga ibizamini byose.
Ati “Njye ndi umwana wa Rwigema. Niba bashaka bakore ibizamini bya DNA. Njye ndahari na mama arahari.”
Depite Lutamaguzi avuga ko uyu mwana nta bantu bakomeye mu gisirikare batamuzi ndetse ko yajyaga akunda kujya kureba umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh, amusaba ubufasha ariko undi ntamurebe n’irihumye.
Uyu mudepite ngo yari atuye mu gace kamwe na Salim.
Abasirikare bamubwiye aho imitungo ya Se ibarizwa
Mu gihe aba mu kigonyi, BBS yatahuye inzu Rwigema yabagamo atarava muri Uganda iri ahitwa Kororo. Ubu ituwemo n’abandi ariko abamukomokaho nta n’urwara rwo kwishima.
Nshimiye nawe avuga ko hari abasirikare bamubwiye ko Se yari afite isambu ahitwa Bukwiri ingana na hegitari zirenga 300. Ngo hari n’indi hegitari imwe iri ahitwa Kansanga.
Ati “Hari umusirikare uzi iyi sambu witwa Col [izina rye ntiryumvikanye neza] wo mu Burengerazuba n’indi mitungo myinshi.”
Iramuhima Christine ubyara uyu mwana ubwo yaganiraga n’iyi televiziyo yashimangiye ko we na Rwigema babyaranye.
Uyu mugore yavuze ko mu gihe intambara yo kubohora Uganda yari itangiye, yari kumwe na Murumuna we na Nyirakuru gusa we yanga guhunga bimuviramo kwicwa.
Ati “Twe twahungiye mu nkambi yitwa Kabalega yari iyobowe n’uwitwa Tinyefuza. Aho ni ho naje guhurira na Rwigema antera inda ahita ajya ku rugamba.”
Rwigema yakoreye Uganda kurusha u Rwanda
Uyu mugore yabajijwe niba adatekereza kujya mu Rwanda aho kuguma muri Uganda, maze aratsemba avuga ko nta muntu n’umwe ashaka kugora kuko uwo babyaranye ntacyo yamariye u Rwanda ugereranyije na Uganda.
Ati “Kuki najya kugora abandi bantu kandi uwo yafashije [Museveni] ari ku butegetsi? Kandi azi neza ko Rwigema afite umuryango? Kuki twajya mu Rwanda kugora abantu mu gihe igihugu yabohoye gihari, ari Uganda? Kandi na Museveni arabizi ko bafatanyije kurwana.”
Rtd. Capt. Kangavve Moses wari kumwe na Rwigema mu rugamba rwo kubohora Uganda, amuzi neza imbere n’inyuma.
Ati “Rwigema ni we wakundaga kujya ku mirwano ikomeye. Byakundaga kugenda neza ari kumwe na Salim Saleh [Umuvandimwe wa Museveni]. Urugamba bararutsindaga kandi natwe twarabemeraga.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko benshi mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Uganda babihombeyemo, ubu ababayeho neza uyu munsi nta n’umwe wari ururimo.
Si ubwa mbere habonetse umwana uvuga ko ari uwa Rwigema wiyongera ku bo yabyaranye n’umugore we w’isezerano Janet Rwigema aribo Eric Gisa Rwigema na Teta Gisa Rwigema.
Mu 2013, hagaragaye umwana w’umuhungu witwa Alfred Gisa, icyo gihe yari afite imyaka 24 y’amavuko.
Uyu musore yifashishije urukuta rwa Facebook, yandika atabaza ko uwo yita mukase Janet Rwigema ari kumuhigisha uruhindu ashaka kumugirira nabi we na nyina Eunice Matsiko. Icyo ngo mukase atashakaga ni uko yavuga ko ari umwana wa Rwigema.
RUGENDO
MWARETSE GENERAL RWIGEMA AKARUHUKIRA MUMAHORO!!!!!!
NGO NTACYO YAMARIYE URWANDA KOKO???
NONESE NANJYE KO NITWA RWIGEMA YVON EJO NZAJYE MURI RUSHYASHYA NGO
PAPA WAJYE NI FRED RWIGEMA!!ubwose uwo muvuga ngo numuhunguwe
ko batanasa nagato!! mwaretse gutoneka ibikomere byumuryango wa Rwigema.
abatazi GENERAL FRED RWIGEMA bamuvuga uko bishakiye ariko twe tumuzi turamwubaha !!
Neza
Wamugani wa Rugendo ntibasa nagato;icyakoze asa nuriya wundi wavuze ko aruwe ariko nanone abantu basa batagirana isano DNA niyo yabitwemeza; kubyara nibisanzwe ntanka yaciye amabere;ubutwari bwe sitwe Abanyarwanda tubuzi gusa numugande wese arabuzi;yabaye Intwari mubikorwa bisanzwe aba Intwari kurugamba (ubutwari ×ubutwari)=
Gruec
Ntabwo ikigamijwe arukumenya ko Fred RWIGEMA yari se, mbabwire muvuga ibiyobyabwenge ariko politiki nicyo kiyobyabwenge cya mbere kw’isi . Ubutumwa mwashatse gutanga n’ubu ” Iramuhima Christine yavuze ko adashobora kuza mu Rwanda kuko uwo babyaranye yafashije Uganda kurusha uko yarufashije”. Ubu koko murabona ibi biri mundangagaciro zacu. Mwirwana n’abazimu, abazima barahari. Uko wabyara kose ntibikubuza kuba uwo uriwe. FRED RWIGEMA ni INTWALI yesterday, today and forever.
Rebero Jeremy
Ese uriya Ivan iyo yirebye yumva yaba ari umwana wa Rwigema koko? Gushaka ibyasebya Rwigema ntabwo aribwo bigitangira ariko umenya bitaragera ku ndunduro! Biragaragara ko ikigamujwe ari ukumuvana mu mitima y’abantu. N’ubundi ariko ntibyari ngombwa gukoresha inzira zigayitse kariya kageni. Urebye Rwigema aba gusa mu mitima y’abo babanye i Bugande cyanga abo yagiye ashakira akazi. Ntawamushimira gusako yashoje intambara yahitanye abantu batagira umubare – uretseko byitwako bose bahitanywe na jenoside – kandi iyo ntambara ikaba yarashyamiranyije amoko ku bulyo busa nubuzamara igihe. Umurusiya Lenine yaravuze ngo intwari si iyitangaho igitambo. Gushoza intambara akaba ari wowe ihitana wa mbere si ukuyitsinda! Si ubundi buhanga cyanga ubuhangange. Muri make, ni bake – niba bahari – babona akamaro Rwigema yaba yaramariye igihugu. Gusa dukwiye kureka akaruhukira mu mahoro.
Gruec
Fred RWIGEMA, yatangije intambara imuhitana mbere nibyo, ariko ntiyanze kwiruka ngo agwire ubusa, yaturukije ikivi afite amahame, ayo mahame yajyanye nayo abushije ikivi yatangiye dushyiraho amahame yacu, ibyakuriye Imana muremyi ireba mumwijima niyo izahamya uko byagenze. RWIGEMA FRED ntiyitanzeho igitambo nkuko ushaka ko tubyumva muriryo sengesho ryawe n’umurusiya LENINE, buri wese azaba responsable w’imyumvire ye. Tugaruke kuba ataratsinze urugamba, abarutsinze bahereye aho yapfuye rugeze, niba ntibeshye mundangagaciro tugenderaho harimo gusigasira ibyagezweho, n’ababitugejejeho cyangwa ntabo. Mr Rebero! singusabye ngo tubyumve kimwe, ariko tujye twirinda gutoba amateka kuko niwo mutungo (patrimoine collectif) w’u Rwanda. Murakoze.
niyogihozo
Abatekamutwe baragwira pe!!!!!!!!!! Ese ubundi niba ari uwe byukuri, ko ndora akuze nashake uko abaho anashajishe nyina. None se aragirango Rwigema azazuka aze kumushakira ubuzima.
Ariko aya matiku yose aba ari ayiki???
GISA
POLITIKI WE!
niyogihozo
Ibibazo nk’ibi bikemukira mu miryango simbona impamvu yo kubimenyesha isi yose. Abana bose basakisha base bizajya byandikwa n’ibinyamakuru?