Amakuru ava mu gace ka Bunagana gahana imbibi na Uganda, avuga ko humvikanye amasasu nyuma y’aho uwari umuyobozi w’Umutwe wa M23 Jenerali Sultan Makenga aburiwe irengero.
Uyu Jenerali Makenga yabaga muri Uganda kuva mu mwaka wa 2013 ubwo M23 warwanyaga Leta ya Kongo watsindwaga.
Gusa inzego z’umutekano muri Uganda zavuze ko zitazi aho Makenga yaba aherereye. Ibi byanemejwe n’umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku mu kiganiro yagiranye na Reuters.
Yagize ati “Ubu turimo kuvugana n’abatasi ba Uganda ngo tumenye aho Makenga aherereye.”
Hagati aho umwe mu batuye mu gace ka Bunagana gahana imbibi na Uganda, yabwiye Reuters ati “Hari amasasu yumvikanye mu gace ka Bunagana mu ijoro ryose no hafi y’Umujyi, kugeza ubu ntabwo tuzi abarimo kurwana kuko n’abasirikare ntacyo batubwira gifatika.”
Gen. Makenga n’Ingabo ze
Umwe mu bayobozi muri aka gace, yavuze ko kugeza ubu abasirikare ba Kongo berekeje muri aka gace ka Bunagana, ndetse n’abasirikare ba Uganda bakaba ari benshi ku mupaka wa Kisoro ugababanya ibi bihugu byombi.
Kugeza ubu kandi Guverineri Paluku na we yamaze kwemeza ko ingabo z’igihugu cye ziryamije amajanja, ziteguye guhangana n’ingabo za Makenga n’abo baba bafatanyije mu gihe byaba bibaye byo ko uyu muyobozi yaba ari muri Kongo nubwo nta makuru bafite.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku