• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Editorial 04 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, agiye gusohora amashusho ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze gukora ibiganiro mbarankuru n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye ku Isi mu ngendo akora agamije gucukumbura no kwerekana amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.

Urugendo rwe mu Rwanda yarukoze muri Nzeri mu 2017, yazengurutse ibice bitandukanye ari kumwe na Perezida Kagame. Kuva ahabumbatiye ubwiza nyaburanga kugeza ahagaragaza intera y’iterambere igihugu cyagezeho ni bimwe mu bikubiye mu mashusho mbarankuru amara isaha yuzuye yafashe mu Rwanda agiye gusohoka.

Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, ni muri icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagaragaye atwaye igare i Rubavu ndetse no mu Kivu ari kuri ‘Jet Ski’; amafoto ye yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abamubonye imbonankubone muri ibyo bikorwa by’ubukerarugendo.

Batembereye muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.

Iki kiganiro mbarankuru mu mashusho Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, kizasohoka ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mashusho y’incamake Peter Greenberg yasohoye kuri iki kiganiro yakoze aragaragaza ibitandukanye ku buzima n’imibereho y’Abanyarwanda kuva rirashe kugeza rirenze.

Yavuze ko kizerekana ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”

Yongeyeho ko urangaje imbere abandi muri “uru rugendo rw’umwihariko” ari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; “umugabo uzi iki gihugu bishoboka kurusha undi uwo ari we wese.”

Ati “Yavukiye aha biba ngombwa ko ahunga nyuma byatumye agaruka hano kugira ngo agarure umudendezo, ubutabera n’ubwiyunge kuri ubu butaka bwanyuze mu makuba.”

Incamake y’iki kiganiro

Abandi bayobozi bakuru Peter Greenberg yaganiriye na bo bakanamufasha gutembera bamugaragariza ibyiza nyaburanga by’ibihugu bayobora barimo uwahoze ari Perezida wa Mexique, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein; mu 2014 muri Israel yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu; mu 2016 ahura na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.

Peter usanzwe ari n’Umwanditsi w’Amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, ntabwo ari ubwa mbere akora ibyegeranyo ku Rwanda kuko ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho ikivuga ku rwagwa rw’ibitoki. Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu Birunga n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara bikaba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.

Uyu munyamakuru w’inzobere mu by’ubukerarugendo unafite igihembo cya Emmy Award mu mwuga we, ni n’umwe mu bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo byitwa Los Angeles Travel & Adventure Show, byabaye ku itariki ya 24 na 25 Gashyantare uyu mwaka, aho u Rwanda rwegukanyemo igihembo cya ’Best African Exhibitor Award’.

Icyo gihe mu ijambo yatanze ku bitabiriye ibyo birori, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bine biri imbere y’ibindi muri Afurika byo gusura mu 2018.

Perezida Kagame ari kuri Jet Ski mu mazi y’i Kivu i Rubavu

Perezida Kagame ari kumwe na Peter Greenberg batwaye amagare mu ifatwa ry’amashusho y’ikiganiro ‘The Royal Tour’

Perezida Kagame yafotowe yitegereza Umujyi wa Kigali

Muri aya mashusho, Perezida Kagame azagaragaramo yitegereza imiturirwa imwe n’imwe iri kuzamurwa mu Mujyi wa Kigali

Amashusho mbarankuru ku Rwanda agiye gusohorwa na Peter Greenberg azagaragaza imibereho n’umuco wihariye w’abenegihugu

Amashusho amwe yayo yafatiwe mu nyubako ya Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi rwagati

Amwe mu mashusho Peter Greenberg yafashe agaragaza Perezida Kagame ahagaze ku gasongero k’inyubako ya Ubumwe Grande Hotel

Perezida Kagame na Peter Greenberg batembereye muri Nyungwe banyura no kiraro cya ‘Canopy Walkway’

Perezida Kagame yitegeye Umujyi wa Kigali

Reba amashusho y’ikiganiro ’The Royal Tour’ cyafatiwe muri Mexique

Ikiganiro The Royal Tour hamwe na Netanyahu

 

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Editorial 18 Feb 2025
Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Editorial 24 May 2024
Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Editorial 18 Sep 2024
RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

Editorial 07 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition
Mu Mahanga

Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Editorial 04 Jan 2016
Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025
Amakuru

Amavubi yatsinzwe na Benin 3-0 hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika 2025

Editorial 11 Oct 2024
Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame
Amakuru

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Editorial 03 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru