Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo, agiye gusohora amashusho ku rugendo rudasanzwe yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda.
Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze gukora ibiganiro mbarankuru n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye ku Isi mu ngendo akora agamije gucukumbura no kwerekana amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.
Urugendo rwe mu Rwanda yarukoze muri Nzeri mu 2017, yazengurutse ibice bitandukanye ari kumwe na Perezida Kagame. Kuva ahabumbatiye ubwiza nyaburanga kugeza ahagaragaza intera y’iterambere igihugu cyagezeho ni bimwe mu bikubiye mu mashusho mbarankuru amara isaha yuzuye yafashe mu Rwanda agiye gusohoka.
Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, ni muri icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagaragaye atwaye igare i Rubavu ndetse no mu Kivu ari kuri ‘Jet Ski’; amafoto ye yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abamubonye imbonankubone muri ibyo bikorwa by’ubukerarugendo.
Batembereye muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.
Iki kiganiro mbarankuru mu mashusho Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, kizasohoka ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mashusho y’incamake Peter Greenberg yasohoye kuri iki kiganiro yakoze aragaragaza ibitandukanye ku buzima n’imibereho y’Abanyarwanda kuva rirashe kugeza rirenze.
Yavuze ko kizerekana ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”
Yongeyeho ko urangaje imbere abandi muri “uru rugendo rw’umwihariko” ari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; “umugabo uzi iki gihugu bishoboka kurusha undi uwo ari we wese.”
Ati “Yavukiye aha biba ngombwa ko ahunga nyuma byatumye agaruka hano kugira ngo agarure umudendezo, ubutabera n’ubwiyunge kuri ubu butaka bwanyuze mu makuba.”
Incamake y’iki kiganiro
Abandi bayobozi bakuru Peter Greenberg yaganiriye na bo bakanamufasha gutembera bamugaragariza ibyiza nyaburanga by’ibihugu bayobora barimo uwahoze ari Perezida wa Mexique, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein; mu 2014 muri Israel yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu; mu 2016 ahura na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.
Peter usanzwe ari n’Umwanditsi w’Amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, ntabwo ari ubwa mbere akora ibyegeranyo ku Rwanda kuko ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho ikivuga ku rwagwa rw’ibitoki. Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu Birunga n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara bikaba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.
Uyu munyamakuru w’inzobere mu by’ubukerarugendo unafite igihembo cya Emmy Award mu mwuga we, ni n’umwe mu bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo byitwa Los Angeles Travel & Adventure Show, byabaye ku itariki ya 24 na 25 Gashyantare uyu mwaka, aho u Rwanda rwegukanyemo igihembo cya ’Best African Exhibitor Award’.
Icyo gihe mu ijambo yatanze ku bitabiriye ibyo birori, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bine biri imbere y’ibindi muri Afurika byo gusura mu 2018.
Ikiganiro The Royal Tour hamwe na Netanyahu