Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA) kuri uyu wa mbere cyatangaje cyatangije gahunda y’iminsi 2 yo kongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga ku bakora ibikomoka ku mpu, mu rwego rwo kugirango kugira ngo barusheho gukora ubushoramari bunoze, batabangamira ibidukikije, bakazikora badahenzwe kandi babona inyungu byose bigamije kubafasha guhangana ku masoko.
Umuyobozi mukuru wa NIRDA Kampeta Sayinzoga, avuga ko intego nyamukuru yatumye bahuza iyo bizinesi, ari iyo kugira ngo habeho gusaranganya ubumenyi mu ikoranabuhanga ryerekeranye no gutunganya impu n’ibindi bizikomokaho.
Sayinzoga akomeza avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.
Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ibijyanye n’umusaruro ukomoka ku nyama z’inka, ihene n’intama mu myaka 7 iri imbere, hakaba hari gahunda yo kugira ngo hongerwe inyama z’ubwoko butandukanye kandi ibyo bigendane no kongera umusaruro w’izo mpu nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na RAB bibifite mu nshingano.
Sayinzoga akomeza avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.
Nk’uko Kampeta abitangaza, hari ikizere cy’uko umusaruro w’inyama uziyongera cyane mu bihe biri imbere kuko hari uruganda rutunganya inyama rwa Minisiteri y’Ingabo ruherereye i Gako mu Bugesera kandi iyo Ministeri na Guverinoma byashoyemo amafaranga atari make.
Avuga ko kuzamura umusaruro w’impu iyo bitakozwe neza bishobora kugira ingaruka ku bidukikije, ku baturage begereye aho hantu kandi bikagira n’ingaruka ku muntu ukora iyo bizinesi
Ati: “Icyo gihe amafaranga wagombye kubona muri bizinesi yawe iyo utabikoze neza nta bwo uyabona nk’uko bikwiye. Uyu munsi tugomba gufatanya ibintu 2, mbere na mbere tugomba kureba ukuntu tutanduza ibidukikije, icya kabiri ni uburyo twarinda ibidukikije ku buryo bituma namwe mubonamo inyungu irushijeho”.
Avuga ko mbere hari abibwiraga ko kurinda ibidukikije bihenze ariko bishobora kurindwa kandi bigufashije gukora bizinesi yawe, icyo dushaka ni uko mukora bizinesi zigatanga umusaruro mwiza kandi mudahenzwe kandi mukabonamo inyungu nyinshi.
Agira ati: “Leta yatumije inararibonye zitandukanye mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku matungo (inyama, impu) kugira ngo abakora iyo bizinesi bamenyane, bagaragaze imbogamizi n’ahakiri ikibazo mu kubibyaza umusaruro kugira ngo hagaragare ahashakirwa ibisubizo mu kubafasha”.
Sayinzoga avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko mu Rwanda hari miliyoni 2 z’inka na miliyoni 2 z’ihene, bugaragaza ko nibura buri mwaka mu Rwanda hakagombye gutunganywa impu zigeze ku 100 000.
Yakomeje avuga kokugeza ubu bafite ,ariko bakwiye kuba bafite ubushobozi nibura nk’igihugu bwo gutunganya impu 100 000 ku mwaka. Ati” Kuba tutazigeraho rero ni ukuvuga ngo haracyabura ubufatanye ngo tubigereho, hari uruhare rwa Leta n’uruhare rw’abashoramari kuko tudakoranye bitashoboka”.
Kampeta avuga ko inshingano za NIRDA ari izo gufasha abo bashoramari kugira ngo intego zabo zigerweho, ibongerera ubumenyi bugezweho n’ubundi bufasha bunyuranye. Yasabye abitabiriye gusaranganya ubumenyi bafite kuko ari byo bizatuma hagabanuka ibiciro bihanitse mu gutunganya impu, hakagabanuka ibyangiza zikoresha. Ashima MINICOM , REMA, MINAGRI zabashije guhuriza hamwe abakora iyo bizinesi.
Uhagarariye ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku matungo mu Rwanda Mukashyaka Germaine, atangaza ko iryo huriro rigizwe n’abakora ibikomoka ku mpu, abacuruza impu bazitwara hanze, abakusanya impu mu Rwanda n’amakaniro.
Aya mahugurwa mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibikomoka ku matungo yitabiriwe n’abasaga 30 baturutse mu Rwanda hose bahagarariye abandi kandi bafite aho bahurira n’ibikomoka ku mpu haba mu bucuruzi cya kuzibyaza umusaruro.
Avuga ko ibibazo bakunze guhura nabyo ari ukuba mu Rwanda nta nganda zihari zitunganya impu kugeza zirangiye, kuba nta bikoresho biri mu Rwanda abakora ibikomoka ku mpu bifashisha bikagomba kuva hanze.
Nkundiye Eric Bertrand