• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Editorial 06 Feb 2018 IKORANABUHANGA

Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA) kuri uyu wa mbere cyatangaje  cyatangije gahunda y’iminsi 2 yo kongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga ku bakora ibikomoka ku mpu, mu rwego rwo kugirango kugira ngo barusheho gukora ubushoramari bunoze, batabangamira  ibidukikije, bakazikora badahenzwe kandi babona inyungu byose bigamije kubafasha guhangana ku masoko.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA Kampeta Sayinzoga, avuga ko intego nyamukuru yatumye bahuza iyo bizinesi, ari iyo kugira ngo habeho gusaranganya ubumenyi mu ikoranabuhanga ryerekeranye no gutunganya impu n’ibindi bizikomokaho.

Sayinzoga akomeza avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ibijyanye n’umusaruro ukomoka ku nyama z’inka, ihene n’intama mu myaka 7 iri imbere, hakaba hari gahunda yo kugira ngo hongerwe inyama z’ubwoko butandukanye kandi ibyo bigendane no kongera umusaruro w’izo mpu nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na RAB bibifite mu nshingano.

Sayinzoga akomeza avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.

Nk’uko Kampeta abitangaza, hari ikizere cy’uko umusaruro w’inyama uziyongera cyane mu bihe biri imbere kuko hari uruganda rutunganya inyama rwa Minisiteri y’Ingabo ruherereye i Gako mu Bugesera kandi iyo Ministeri na Guverinoma byashoyemo amafaranga atari make.

Avuga ko kuzamura umusaruro w’impu iyo bitakozwe neza bishobora kugira ingaruka ku bidukikije, ku baturage begereye aho hantu kandi bikagira n’ingaruka ku muntu ukora iyo bizinesi

Ati: “Icyo gihe amafaranga wagombye kubona muri bizinesi yawe iyo utabikoze neza nta bwo uyabona nk’uko bikwiye. Uyu munsi tugomba gufatanya ibintu 2, mbere na mbere tugomba kureba ukuntu tutanduza ibidukikije, icya kabiri ni uburyo twarinda ibidukikije ku buryo bituma namwe mubonamo inyungu irushijeho”.

Avuga ko mbere hari abibwiraga ko kurinda ibidukikije bihenze ariko bishobora kurindwa kandi bigufashije gukora bizinesi yawe, icyo dushaka ni uko mukora bizinesi zigatanga umusaruro mwiza kandi mudahenzwe kandi mukabonamo inyungu nyinshi.

Agira ati: “Leta yatumije inararibonye zitandukanye mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku matungo (inyama, impu) kugira ngo abakora iyo bizinesi bamenyane, bagaragaze imbogamizi n’ahakiri ikibazo mu kubibyaza umusaruro kugira ngo hagaragare ahashakirwa ibisubizo mu kubafasha”.

Sayinzoga avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko mu Rwanda hari miliyoni 2 z’inka na miliyoni 2 z’ihene, bugaragaza ko nibura buri mwaka mu Rwanda hakagombye gutunganywa impu zigeze ku 100 000.

Yakomeje avuga kokugeza ubu bafite  ,ariko bakwiye kuba bafite ubushobozi nibura nk’igihugu bwo gutunganya impu 100 000 ku mwaka. Ati” Kuba tutazigeraho rero ni ukuvuga ngo haracyabura ubufatanye ngo tubigereho, hari uruhare rwa Leta n’uruhare rw’abashoramari kuko tudakoranye bitashoboka”.

Kampeta avuga ko inshingano za NIRDA ari izo gufasha abo bashoramari kugira ngo intego zabo zigerweho, ibongerera ubumenyi bugezweho n’ubundi bufasha bunyuranye. Yasabye abitabiriye gusaranganya ubumenyi bafite kuko ari byo bizatuma hagabanuka ibiciro bihanitse mu gutunganya impu, hakagabanuka ibyangiza zikoresha. Ashima MINICOM , REMA, MINAGRI  zabashije guhuriza hamwe abakora iyo bizinesi.

Uhagarariye ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku matungo mu Rwanda Mukashyaka Germaine, atangaza ko iryo huriro rigizwe n’abakora ibikomoka ku mpu, abacuruza impu bazitwara hanze, abakusanya impu mu Rwanda n’amakaniro.

Aya mahugurwa mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibikomoka ku matungo yitabiriwe n’abasaga 30 baturutse mu Rwanda hose bahagarariye abandi kandi bafite aho bahurira n’ibikomoka ku mpu haba mu bucuruzi cya kuzibyaza umusaruro.

Avuga ko ibibazo bakunze guhura nabyo ari ukuba mu Rwanda nta nganda zihari zitunganya impu kugeza zirangiye, kuba nta bikoresho biri mu Rwanda abakora ibikomoka ku mpu bifashisha bikagomba kuva hanze.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-06
Editorial

IZINDI NKURU

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Volkswagen igiye gushora miliyoni 800$ mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi

Editorial 16 Jan 2019
Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Editorial 03 Dec 2018
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Editorial 16 Jan 2019
Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Editorial 03 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Editorial 24 Jul 2016
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa
Mu Mahanga

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Editorial 08 Jan 2016
Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake
Amakuru

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Editorial 20 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru