• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Editorial 31 Mar 2017 Mu Rwanda

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba aratangaza ko abagororwa 7 ari bo bakomeretse byoroheje muri gereza ya Gasabo yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Yavuze ko abo barindwi bakomeretse barimo kuvurirwa aho kuri gereza kuko bakomeretse byoroheje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, saa mbiri n’igice za mugitondo nibwo iyi Gereza ya Gasabo iherereye mu Murenge wa Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyo nkongi ko baza gutanga amakuru arambuye bamaze kuzimya umuriro. Yavuze ko iyo nkongi yatangiye saa mbiri n’igice za mugitondo.

Kugeza ubu kandi ngo nta mugororwa wahakomerekeye kandi ko ibivugwa ko hari amasasu yahavugiye atari byo.Avuga ko hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n’ingano y’ibyangirikiyemo.

Iyi mpanuka ikimara kuba abagororwa bimuriwe mu cyumba kimwe maze imodoka enye zizimya inkongi zirimo iza polisi n’izo ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, zitangira kuzimya.

Yavuze ko amahema atatu ari imbere muri gereza ari yo yafashwe n’umuriro n’ubu bataramenya icyawuteye maze abayabamo bahungishwa byihutirwa kugira ngo badashya.

-6211.jpg

CGP George Rwigamba

-6212.jpg

Umunyamakuru wari uri aho iyi sanganya yabereye yavuze ko ibimodoka bizimya umuriro byihutiye gutabara ndetse n’umutekano w’agace gereza iherereyemo ukaba wari urinzwe bikomeye.

-6209.jpg

-6210.jpg

Polisi y’u Rwanda yihutiye kuzimya umuriro

Source : Izuba rirashe

2017-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 07 Mar 2022
Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Editorial 31 May 2017
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Editorial 10 Apr 2020
Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Editorial 15 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Editorial 20 Jan 2019
U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe
Mu Rwanda

U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

Editorial 13 Jun 2017
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa
Mu Rwanda

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Editorial 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru