Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba aratangaza ko abagororwa 7 ari bo bakomeretse byoroheje muri gereza ya Gasabo yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Yavuze ko abo barindwi bakomeretse barimo kuvurirwa aho kuri gereza kuko bakomeretse byoroheje.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, saa mbiri n’igice za mugitondo nibwo iyi Gereza ya Gasabo iherereye mu Murenge wa Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyo nkongi ko baza gutanga amakuru arambuye bamaze kuzimya umuriro. Yavuze ko iyo nkongi yatangiye saa mbiri n’igice za mugitondo.
Kugeza ubu kandi ngo nta mugororwa wahakomerekeye kandi ko ibivugwa ko hari amasasu yahavugiye atari byo.Avuga ko hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n’ingano y’ibyangirikiyemo.
Iyi mpanuka ikimara kuba abagororwa bimuriwe mu cyumba kimwe maze imodoka enye zizimya inkongi zirimo iza polisi n’izo ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, zitangira kuzimya.
Yavuze ko amahema atatu ari imbere muri gereza ari yo yafashwe n’umuriro n’ubu bataramenya icyawuteye maze abayabamo bahungishwa byihutirwa kugira ngo badashya.
CGP George Rwigamba
Umunyamakuru wari uri aho iyi sanganya yabereye yavuze ko ibimodoka bizimya umuriro byihutiye gutabara ndetse n’umutekano w’agace gereza iherereyemo ukaba wari urinzwe bikomeye.
Polisi y’u Rwanda yihutiye kuzimya umuriro
Source : Izuba rirashe