Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 15 ishize u Rwanda rwitiranwaga na Jenoside, ariko ku bw’ingamba zigamije iterambere ry’Abanyarwanda, igihugu cyabaye intangarugero ku Isi mu bikorwa byiza.
Umukuru w’igihugu yabigaragarije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ejo kuwa Gatanu yagiranaga ikiganiro n’abiga ibijyanye na politiki muri Harvard Institute of Politics, mu mujyi wa Boston.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo yitabiraga ikiganiro nk’iki mu myaka 15, u Rwanda rwavugwaga hakumvikana Jenoside, ariko igihugu cyabashije guhangana n’ibyo bibazo binyuze mu nzira nyinshi zirimo ubutabera n’ubwiyunge kandi inzira igikomeje.
Yagize ati”Ubwo nitabiraga ibiganiro nk’ibi mu myaka 15 ishize, u Rwanda byasobanuraga Jenoside. Igihugu cyacu cyabashije kubaho gihangana n’ibyo bibazo byose.”
Yakomeje yerekana ko u Rwanda rutaheranwe n’amateka mabi rwanyuzemo ko ahubwo rwafashe ingamba zishingiye ku kugeza Abanyarwanda ku iterambere, ari na zo zatumye ruzuka rukaba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati ”U Rwanda ruri ku isonga mu gukora neza atari muri Afurika gusa ahubwo no ku isi mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano w’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, kurwanya ibyaha, ruswa, guteza imbere umugore, inzego zizewe n’abaturage, ntibagiwe imibereho myiza y’abaturage n’ukwishyira ukizana.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo igihugu kiri mu nzira nziza kandi giha agaciro ibimaze kugerwaho, kitaragera aho cyifuza. Imwe mu nzitizi yagaragaje nk’iraje ishinga u Rwanda n’Isi muri rusange ni ukurandura ubukene.
Muri icyo kiganiro Umukuru w’igihugu yavuze ko bitoroshye gusobanura uruhare rw’abantu batandukanye mu byagezweho, ashimangira ko byaturutse mu gushyira hamwe.
Yagize ati ”Iterambere ntabwo ari ikibazo cy’inkunga nyinshi na gahunda nziza, icy’ingenzi ni ukubihuza n’amahame, indangagaciro n’imyumvire igendanye n’amahitamo ya buri umwe na buri wese.”
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubuyobozi bwumva abaturage, bukabaha ubushobozi n’ubwigenge mu byo bitekerereje.
Ati”Mu Rwanda tugendera ku kumva ibitekerezo by’abaturage no gukemura ibyo batishimiye. Abayobozi barangwa no kwiyoroshya, gutahiriza umugozi umwe n’abo bakorera no gukorera mu mucyo.”
Abitabiriye ikiganiro bamubajije ibibazo bitandukanye bishingiye ku hazaza h’u Rwanda, imibanire yarwo n’ibindi bihugu, itegeko nshinga n’ibindi.
Umukuru w’igihugu yagarutse ku itegeko nshinga avuga ko ibyakozwe byaturutse mu bitekerezo by’Abanyarwanda kandi ubwabo babiganiriyeho imyaka myinshi. Avuga kandi ko igihe nikigera bazihitiramo uwo bashaka ubabereye.
Yagize ati”Nta n’umwe ushobora guhinyura ibyatowe muri referendum kandi ari amahitamo y’Abanyarwanda nyamwinshi. Amahitamo yakozwe mu buryo bwa demokarasi, ku nyungu zacu nk’Abanyarwanda kandi ntawe duhutaje, ntibikwiye kuba imbogamizi mu mubano wacu n’inshuti zacu aho ziri hose.”
Mu ruzinduko agirira muri Amerika, Perezida Kagame yanatanze ikiganiro mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, cyibanze kuri Afurika n’ahazaza h’ibijyanye n’ingufu ku Isi.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Biteganyijwe ko azatanga n’ikiganiro muri Harvard Business School, kizibanda ku iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku byo u Rwanda rumaze gukora.
Ni amakuru dekesha Office of the President -Communications Office