Komisiyo yo Kurwanya Jenoside yasohoye ubushakashatsi bugaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa aho uwari Perezida w’u Rwanda, Habyalimana Juvenal yavukaga.
Habyarimana Kinani
Habyalimana Juvenal yavukaga ahahoze ari muri Komine Karago, mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi 2 ba CNLG, Gahongayire Libertha na Mafeza Faustin, bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 19 Mata 2016, aho bwari bumaze imyaka 2 bukorwa.
Dr. Bizimana Jean Baptiste
CNLG ivuga ko impamvu yakoze ubu bushakashatsi muri Gisenyi ari Perefegitura yavukagamo uwari umukuru w’Igihugu, Jenerali Majoro Juvenal Habyarimana ndetse ikaba ari na yo yabanje gukorerwamo ubwicanyi mu Kwakira 1990 hicwa Abatutsi i Kibilira muri Ngororero bazizwa igitero cya FPR-INKOTANYI.
Iyi Komisiyo inavuga ko Gisenyi yakomokagamo abategetsi benshi biganjemo abateguye Jenoside kandi bagashishikariza ishyirwa mu bikorwa ryayo mu gihugu hose.
Iyi perefegitura kandi ni na yo ya mbere yavukagamo abasirikare benshi bo ku rwego rwo hejuru, barimo abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, barangajwe imbere na Colonel Bagosora Theoneste;
Col. Theoneste Bagosora
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko bihaye gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi, bakaba barafashe umurongo wo kwerekana uko Jenoside yagenze hashingiwe ku kuntu ubuyobozi bwari bumeze icyo gihe.
Yagize ati “Twasanze akenshi, n’ubwo Jenoside yateguriwe ku rwego rw’Igihugu ariko yaragiye ishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku miterere y’ubuyobozi.
Nyuma ya Gisenyi, Dr Bizimana avuga ko bazakorera no mu zindi perefegitura.
Uretse ubu bushakashatsi ku miterere y’ubuyobozi, CNLG inavuga ko izajya inareba n’ibindi bintu by’ingenzi byaranze amateka ya Jenoside tubikoreho ubushakashatsi, aho ku ikibitiro izahera ku bushakashatsi bugaragaza ibyaha byakorewe abagore n’abakobwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu bushakashatsi bwari bugamije kwerekana no gusobanura imibanire y’abaturage bari batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Gen Bizimungu yagizwe umugaba mukuru w’Inzirabwoba
Bunagaragaza ibikorwa by’ivangura, urugomo n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi hagati ya 1990-1993 ndetse no kwerekana uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yashyizwe mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Mu byavuye muri ubu bushakashatsi harimo kuba mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire hari amacakubiri, itotezwa, ihezwa, n’ubwicanyi byose byakorewe Abatutsi.
Dr. Bizimana JD Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CNLG
Aha, abashakashatsi ba CNLG bifashishije zimwe mu ngero aho berekana ko hari Itotezwa n’ihezwa ry’Abatutsi ku butegetsi bwa Kayibanda aho bavuga ko no muri Perefegitura ya Gisenyi na bo byabagezeho.
Ubu bushakashatsi butanga ingero, aho mu mwaka wa 1963, Abatutsi bo muri Komini Ramba na Rwerere bishwe, inzu zabo barazitwika, banyaga inka zabo n’andi matungo magufi.
Theodor Sindikubwabo Perezida w’Abatabazi
Mu mwaka wa 1963, muri Komini Kayove, abapolisi n’abasirikare bafatanije n’abategetsi (ba konseye na burugumesitiri ) bafashe abagabo b’Abatutsi babapakira imodoka za gisirikare bajya kubicira ahantu hatigeze hamenyekana kugeza ubu.
Mu mwaka wa 1967, Abatutsi bo muri Komini Giciye barishwe bajugunywa mu mugezi wa Mukungwa.
Jean Kambanda Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi
Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyalimana Juvenal, ubu bushakashatsi bugaragaza ko muri iki gihe hari ibikorwa byinshi byagaragaye byari bigamije gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi.
Mbere yo gukora Coup d’Etat yabaye tariki ya 5 Nyakanga 1973, Habyalimana yagiranye inama n’abasirikare bakuru muri Komine yavukagamo ya Karago.
Nyuma gato y’ivanwa ku butegetsi rya Kayibanda, muri Gisenyi habaye nk’aho haba agahenge ariko ntikamara igihe kuko ivangura mu mashuri, mu kazi ndetse n’ibindi byakorwaga mbere byakomeje.
Guhera mu mwaka wa 1990, Abatutsi, bashinjwe kuba ibyitso by’Inkotanyi, benshi barabafunga.
Muri icyo gihe ubutegetsi bwategetse abaturage guhamba umutumba nyuma y’itariki ya 2 Ukwakira 1990, ubwo Gen. Major Fred Gisa Rwigema yapfiraga ku rugamba. Aha mu makomini atandukanye abaturage barabyitabiriye cyane.
Ubu bushakashatsi bwerekana inama zabaye muri Gisenyi zari izo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, gutoza interahamwe no gutanga imbunda ndetse n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mbere y’umwaka wa 1994.
Abitabiriye uwo muhango batanze ibitekerezo by’ibikwiye kunozwa muri ubu bushakashatsi, aho CNLG yavuze ko izareba ibifite ireme ikabyongeramo.
Interahamwe
Uretse ubu bushakashatsi hanamuritswe n’ubundi buri mu rurimi rw’Igifaransa bwitwa “L’Etat de l’ideologie du Genocide au Rwanda, 1995-2015,” mu Kinyarwanda bwitwa Imiterere y’Ingengabitekerezo ya Jenoside, 1995-2015.”
Gahongayire Libertha na Mafeza Faustin, abashakashatsi ba CNLG bakoze ub u bushakashatsi (Ifoto/ Ndayishimye JC)
Umwanditsi wacu