• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Editorial 06 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Amazina y’abantu batanu bagira uruhare mu kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cy’ishyaka RNC riyobowe Kayumba Nyamwasa yashyizwe ku mugaragaro. Ni nyuma y’amakuru yasakaye hose yavugaga ko Jenerali Kayumba  Faustin Nyamwasa yaba yinjiza abasore b’impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare abifashijwemo n’inzego z’iperereza za Uganda (CMI) na Minisitiri w’umutekano ,Gen(Rtd) Henry Tumukunde bivugwa ko ari inshuti ye y’akadasohoka.

Aya mazina y’abagabo yakumvikana mu matwi nk’ay’abantu bakomoka mu Rwanda  yagaragaye ku rutonde rw’abantu bagize uruhare mu kwinjiza mu gisirikarie cya RNC abanyarwanda 43 baherutse gufatirwa ku mupaka wa Tanzaniya na Uganda, wa Kikagati, ubwo bageragezaga kwambuka ngo bajye muri Tanzaniya nyuma ngo bakerekeza mu Burundi aho bivugwako bari kuhava berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru dukesha urubuga Virunga post ivuga ko amazina y’aba bagabo harimo  Dr.Ruvumwa, umwalimu muri kaminuza ya Mbarara, wigeze gushimutwa ubwo yari ari mu rusengero mu mujyi wa Mbarara nyuma akaza kurekurwa.

Dr.Ruvumwa

Geoffrey Musoni,wigeze kuba umusirikare w’u Rwanda(RDF) ubu akaba atuye muri Uganda ahitwa Mukono.

Moses Bijura utuye mu karere ka Ntungamo na Charles Sande uzwi ku izina rya Robert Mugisha  ndetse na Felix Mwizerwa.

Inkuru y’iki kinyamakuru, ivuga ko aba bagabo bakomeje ibikorwa byo kwinjiza abandi bantu mu gisirikare cya RNC mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace kitwa Minembwe,ahantu bivugwa ko hari inkambi y’imyitozo y’igisirikare cya Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Iki kinyamakuru cyongeraho ko abandi bantu bagaragara muri ibi bikorwa harimo mwishywa wa Jenerali Kayumba Nyamwasa, Rugema Kayumba akaba n’umuhuzabikorwa wa RNC muri Uganda, uyu nawe akaba yarigeze kuba  umusirikare w’u Rwanda mu 1998 aho yari afite ipeti rya kaporali(Corporal) ndetse n’umukozi w’ibiro by’iperereza bya Uganda, Kaporali Abdu Karim Mulindwa uzwi ku izina rya Mukombozi.

N’ubwo ibi byose bivugwa, uruhande rw’ishyaka RNC,  babinyujije ku muvugizi waryo, Jean Paul Turayishimiye rwahakanye ko nta bikorwa bya gisirikare rufite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko abasore 43 batawe muri yombi ntaho bahuriye n’ishyaka rya RNC.

Mu gisirikare cy’ishyaka rye, Rwanda National Congress(RNC) abasore b’impunzi z’Abanyarwanda ngo binjizwa abifashijwemo n’inzego z’iperereza za Uganda(CMI) na Minisitiri w’umutekano bivugwa ko ari inshuti ikomeye ya Jenerali Faustin Nyamwasa.

 

2018-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Editorial 12 Apr 2019
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Editorial 10 May 2021
Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Editorial 26 Nov 2019
CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Editorial 08 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala
INKURU NYAMUKURU

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Editorial 01 Oct 2019
Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 21 Apr 2020
Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi  kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye
Mu Mahanga

Rubavu: Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye

Editorial 22 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru