• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Editorial 06 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Amazina y’abantu batanu bagira uruhare mu kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cy’ishyaka RNC riyobowe Kayumba Nyamwasa yashyizwe ku mugaragaro. Ni nyuma y’amakuru yasakaye hose yavugaga ko Jenerali Kayumba  Faustin Nyamwasa yaba yinjiza abasore b’impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare abifashijwemo n’inzego z’iperereza za Uganda (CMI) na Minisitiri w’umutekano ,Gen(Rtd) Henry Tumukunde bivugwa ko ari inshuti ye y’akadasohoka.

Aya mazina y’abagabo yakumvikana mu matwi nk’ay’abantu bakomoka mu Rwanda  yagaragaye ku rutonde rw’abantu bagize uruhare mu kwinjiza mu gisirikarie cya RNC abanyarwanda 43 baherutse gufatirwa ku mupaka wa Tanzaniya na Uganda, wa Kikagati, ubwo bageragezaga kwambuka ngo bajye muri Tanzaniya nyuma ngo bakerekeza mu Burundi aho bivugwako bari kuhava berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru dukesha urubuga Virunga post ivuga ko amazina y’aba bagabo harimo  Dr.Ruvumwa, umwalimu muri kaminuza ya Mbarara, wigeze gushimutwa ubwo yari ari mu rusengero mu mujyi wa Mbarara nyuma akaza kurekurwa.

Dr.Ruvumwa

Geoffrey Musoni,wigeze kuba umusirikare w’u Rwanda(RDF) ubu akaba atuye muri Uganda ahitwa Mukono.

Moses Bijura utuye mu karere ka Ntungamo na Charles Sande uzwi ku izina rya Robert Mugisha  ndetse na Felix Mwizerwa.

Inkuru y’iki kinyamakuru, ivuga ko aba bagabo bakomeje ibikorwa byo kwinjiza abandi bantu mu gisirikare cya RNC mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace kitwa Minembwe,ahantu bivugwa ko hari inkambi y’imyitozo y’igisirikare cya Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Iki kinyamakuru cyongeraho ko abandi bantu bagaragara muri ibi bikorwa harimo mwishywa wa Jenerali Kayumba Nyamwasa, Rugema Kayumba akaba n’umuhuzabikorwa wa RNC muri Uganda, uyu nawe akaba yarigeze kuba  umusirikare w’u Rwanda mu 1998 aho yari afite ipeti rya kaporali(Corporal) ndetse n’umukozi w’ibiro by’iperereza bya Uganda, Kaporali Abdu Karim Mulindwa uzwi ku izina rya Mukombozi.

N’ubwo ibi byose bivugwa, uruhande rw’ishyaka RNC,  babinyujije ku muvugizi waryo, Jean Paul Turayishimiye rwahakanye ko nta bikorwa bya gisirikare rufite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko abasore 43 batawe muri yombi ntaho bahuriye n’ishyaka rya RNC.

Mu gisirikare cy’ishyaka rye, Rwanda National Congress(RNC) abasore b’impunzi z’Abanyarwanda ngo binjizwa abifashijwemo n’inzego z’iperereza za Uganda(CMI) na Minisitiri w’umutekano bivugwa ko ari inshuti ikomeye ya Jenerali Faustin Nyamwasa.

2018-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Editorial 03 Jul 2019
Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita atabwa muri yombi – Mutangana

Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita atabwa muri yombi – Mutangana

Editorial 19 Mar 2019
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Editorial 21 Jan 2018
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Editorial 27 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52
Mu Rwanda

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Editorial 02 Mar 2017
Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu

Editorial 28 Dec 2017
Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?
Amakuru

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Editorial 16 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru