• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»UBUKUNGU»Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Editorial 13 Jun 2019 UBUKUNGU

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2019/2020, ari miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka uri gusozwa.

Ibi bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw, ni ukuvuga 11% ugereranyije n’iya 2018/2019.

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Ndagijimana yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya leta ya 2019/2020 ndetse n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciriritse.

Minisitiri Ndagijimana yagize ati “Iyi ngengo y’imari izakomeza kongera amafaranga y’imbere mu gihugu, gucunga neza inguzanyo no kugenera ingengo y’imari ibikorwa by’ingenzi byasesenguwe neza”.

Yongeyeho ko iyi ngengo y’imari izibanda ku kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu no gushyigikira gahunda zigamije guhanga imirimo.

Yagize ati “Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1963.8Frw, bingana na 68.3% by’Ingengo y’Imari yose ya leta mu 2019/2020. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 409.8 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikagera kuri miliyari 497 Frw bingana na 17.3%.”

Muri iyi ngengo y’imari, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugabanukaho 4%, zikava kuri Miliyari 425.4 zikagera kuri Miliyari 409.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 14 % by’Ingengo y’imari yose. Inguzanyo z’amahanga zo ziteganyijwe kwiyongeraho 7%, zikava kuri Miliyari 464.3 zikazagera kuri Miliyari 497 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri Ndagijimana ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zo hanze igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 85.8% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 bikaba bikomeza gushimangira urugendo rwo kugera ku ntego yo kwigira”.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,424.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.5% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1,152.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose, mu gihe Miliyari 244.1 angana na 8.5% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta, harimo imishinga y’ingenzi nko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir, kongerera ubushobozi BRD, n’ibindi.

Iyo uteranyije amafaranga ashyirwa mu mishinga ya Leta n’ashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta, bigera kuri 48.5%. Hari kandi amafaranga agera kuri Miliyari 56.1 bingana na 1.9% by’ingengo y’imari yose akazakoreshwa mu kwishyura ibirarane (Miliyari 30.6 ) no kongera ubwizigame bwa Leta (Miliyari 25.5).

Minisitiri Ndagijimana ati “Gahunda z’ibikorwa bizakoreshwamo amafaranga mu ngengo y’imari ya 2019/20 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nkuko bikubiye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), izadufasha mu nzira igana mu cyerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda igihugu kiri mu cyiciro cy’ibihugu biteye imbere kandi bifite abaturage babayeho neza”.

Guhanga imirimo mishya igera ku bihumbi 213,198, Guteza imbere imijyi , gukomeza guteza imbere urwego rw’inganda, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Hari kandi kongera umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere serivisi z’imari n’umuco wo kwizigama, kuzamura ireme ry’uburezi, kwegereza abaturage serivsi z’ubuzima, gukomeza kugabanya ubukene n’ibindi.

Kugeza amashanyarazi ku baturage byagenewe miliyari 36.8 Frw, kubaka umuyoboro w’amashanyarazi Kigoma-Ngozi uhuza u Rwanda n’u Burundi wagenewe miliyari 16.8 Frw, umuyoboro uhuza u Rwanda na RDC wagenewe miliyari 13.8 Frw.

Src: Igihe

2019-06-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Editorial 08 Mar 2019
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Editorial 15 Apr 2020
Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 27 Aug 2019
Akamanzi yasubije abibajije kuri ’Deal’ y’u Rwanda na Arsenal

Akamanzi yasubije abibajije kuri ’Deal’ y’u Rwanda na Arsenal

Editorial 28 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia
Amakuru

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

Editorial 10 Jul 2022
Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya
POLITIKI

Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Editorial 27 Apr 2018
Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Editorial 09 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru