Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2019/2020, ari miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka uri gusozwa.
Ibi bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw, ni ukuvuga 11% ugereranyije n’iya 2018/2019.
Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Ndagijimana yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya leta ya 2019/2020 ndetse n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciriritse.
Minisitiri Ndagijimana yagize ati “Iyi ngengo y’imari izakomeza kongera amafaranga y’imbere mu gihugu, gucunga neza inguzanyo no kugenera ingengo y’imari ibikorwa by’ingenzi byasesenguwe neza”.
Yongeyeho ko iyi ngengo y’imari izibanda ku kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu no gushyigikira gahunda zigamije guhanga imirimo.
Yagize ati “Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1963.8Frw, bingana na 68.3% by’Ingengo y’Imari yose ya leta mu 2019/2020. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 409.8 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikagera kuri miliyari 497 Frw bingana na 17.3%.”
Muri iyi ngengo y’imari, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugabanukaho 4%, zikava kuri Miliyari 425.4 zikagera kuri Miliyari 409.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 14 % by’Ingengo y’imari yose. Inguzanyo z’amahanga zo ziteganyijwe kwiyongeraho 7%, zikava kuri Miliyari 464.3 zikazagera kuri Miliyari 497 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.
Minisitiri Ndagijimana ati “Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zo hanze igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 85.8% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 bikaba bikomeza gushimangira urugendo rwo kugera ku ntego yo kwigira”.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,424.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.5% by’ingengo y’imari yose.
Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1,152.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose, mu gihe Miliyari 244.1 angana na 8.5% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta, harimo imishinga y’ingenzi nko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir, kongerera ubushobozi BRD, n’ibindi.
Iyo uteranyije amafaranga ashyirwa mu mishinga ya Leta n’ashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta, bigera kuri 48.5%. Hari kandi amafaranga agera kuri Miliyari 56.1 bingana na 1.9% by’ingengo y’imari yose akazakoreshwa mu kwishyura ibirarane (Miliyari 30.6 ) no kongera ubwizigame bwa Leta (Miliyari 25.5).
Minisitiri Ndagijimana ati “Gahunda z’ibikorwa bizakoreshwamo amafaranga mu ngengo y’imari ya 2019/20 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nkuko bikubiye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), izadufasha mu nzira igana mu cyerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda igihugu kiri mu cyiciro cy’ibihugu biteye imbere kandi bifite abaturage babayeho neza”.
Guhanga imirimo mishya igera ku bihumbi 213,198, Guteza imbere imijyi , gukomeza guteza imbere urwego rw’inganda, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Hari kandi kongera umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere serivisi z’imari n’umuco wo kwizigama, kuzamura ireme ry’uburezi, kwegereza abaturage serivsi z’ubuzima, gukomeza kugabanya ubukene n’ibindi.
Kugeza amashanyarazi ku baturage byagenewe miliyari 36.8 Frw, kubaka umuyoboro w’amashanyarazi Kigoma-Ngozi uhuza u Rwanda n’u Burundi wagenewe miliyari 16.8 Frw, umuyoboro uhuza u Rwanda na RDC wagenewe miliyari 13.8 Frw.
Src: Igihe