Umwe mu bashinzwe Poropaganda za RNC na Leta ya Museveni, David Himba, ashishikajwe n’umugambi umwe gusa wo gutanga inkuru z’ibihuha [Fake News] ku byo avuga ko ari intambara na Kigali-Nkuko abeshya avuga ko hifashishijwe amagambo ngo yaba yaravuzwe n’ushinzwe ibarura ry’umutungo w’imali ya Leta (Auditor General), akwirakwiza ibihuha ko ngo Urwego rushinzwe inyubako rwaguye mu gihombo.
Urubuga Command1post, rukoreshwa n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda (CMI) rukaba rurimo kwifashisha urubuga nkoranyambaga rwahoze rukoreshwa na David Himbara, rubeshya ko ngo urwego rushinzwe inyubako rukorera mu Rwanda ruri mu gihombo.
Ibihuha nkibyo akaba aribyo Himbara yibandaho cyane, n’ubwo agenda yibeshyera ngo ni Porofeseri muri Kaminuza itazwi yo muri Canada, bityo akaba agenda abeshyabeshya kugirango abone amaramuko kuko urumogi rwamuyayuye ubwonko ari nako akwirakwiza ibinyoma n’ibihuha, ari nabyo bigize politiki y’umutwe wa Kayumba [RNC], aka gatsiko gakorera muri Uganda gashishikajwe no guhungabanya u Rwanda ndetse no guteza amakuba mu karere.
Hamwe rero na munywanyi wako gatsiko ariwe Museveni, RNC izandika, ndetse inabishyire mu majwi [ youtube ] buri cyinyoma cyose mu rwego rwo gusiga icyasha URwanda.
Uko guharabika kwabo, kwibasira buri cyiza cyose URwanda rwagezeho , kandi kikaba kinashimwa n’Isi yose muri rusange, bityo bakagerageza kukerekana nkaho ari nta kigenda.
Bifashisha ururimi rusa nkurukoreshwa n’ababana b’imihirimbiri ba [mayibobo], nkuko urwo rubuga Command1post, rwanditse ku wa 4 Gicurasi 2019, ugenekereje cyagize kiti, ‘‘ Ushinzwe Ibarura mari ry’URwanda; Umushinga wa Kagame wo kubaka VISION CITY PROJECT waguye nk’amabere.’’Urwo rubuga rukaba rwaranditse ko ngo uwo mushinga w’ubwubatsi wahombye, ari nako rubeshya ngo byatangajwe n’ushinzwe imari y’igihugu. Gute?
Uru rubuga rukaba rwaranditse ko amazu agurishwa ku giciro cyo hasi, kandi ngo ko n’amazu atarimo kugurwa ngo kandi n’abaguzi bayo mazu bitewe n’uko ngo amafaranga ari makeya mu Rwanda. Ngo amazu akaba yamamazwa mu buryo buciriritse, kugirango abantu bashobore kuba bayagura, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru.
Urwo rubuga rugakomeza ruvuga imibare ngo rwakuye mu biro by’umubaruramari mukuru w’URwanda, mbese muri bwa buryo Himbara, asanzwe akoramo, bagatangira gutuka ubuyobozi bw’URwanda no kugoreka ukuri nkuko babeshya ngo VISION City ni Umushinga wa Kagame”, kandi mu byukuri ari uwa RSSB ukaba waremejwe n’inama nkuru y’ubutegetsi bwayo.
Bamwe mu basesenguzi baratangaye cyane kubera uburyo Umujyi wa Kampala ucungwa, ndetse n’uburyo urwo rwego rukwirakwizamo Poropaganda ya RNC.
“Ndashaka kuvuga ko Guverinoma ya Uganda iyobowe n’abajura, kandi ko ugusahura no kuzambya ibintu kwabo bitagira imipaka!” nkuko umwanditsi umwe yabigaragaje. “Abajura b’IKampala bahombeje buri cyintu, ngiyo banki y’ubucuruzi (Commercial Bank), Icyirombe cya umuringa, Copper mines Kilembe, Urwego rw’ikawa (Uganda COFFEE Marketing BOARD), Urwego rushinzwe indege Uganda Airlines, Urwego rushinzwe ingendo za Gare ya moshi, Uganda Railways Corporation, n’ibindi utarondora ngo ubivemo.
VISION CITY PROJECT
Bahombeje ibintu byinshi, ku buryo ibyo bahombeje bitakwira kuri rame y’impapuro, ariko bagakomeza kwibaza ku mushinga w’ubwubatsi wo mu Rwanda, kandi uwo mushinga barimo kwibandaho wageze no ku cyigendererwa, kandi ukora neza, ariko igisekeje bakaba barimo kuvuga ngo nta cyigenda.