• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Himbara David na Command1post , Abambari ba Poropaganda za [ fake news ] ikorera muri Uganda ni bamese kamwe

Himbara David na Command1post , Abambari ba Poropaganda za [ fake news ] ikorera muri Uganda ni bamese kamwe

Editorial 08 May 2019 ITOHOZA

Umwe mu bashinzwe Poropaganda za RNC na Leta ya  Museveni, David Himba, ashishikajwe n’umugambi umwe gusa wo gutanga inkuru z’ibihuha  [Fake News] ku byo avuga ko ari intambara na Kigali-Nkuko abeshya avuga ko hifashishijwe amagambo ngo yaba yaravuzwe n’ushinzwe ibarura ry’umutungo w’imali ya Leta (Auditor General), akwirakwiza ibihuha ko ngo Urwego rushinzwe inyubako rwaguye mu gihombo.

Urubuga Command1post,  rukoreshwa n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda (CMI) rukaba rurimo kwifashisha urubuga nkoranyambaga rwahoze rukoreshwa na David Himbara, rubeshya ko ngo urwego rushinzwe inyubako rukorera mu Rwanda ruri mu gihombo.

Brig. kandiho uyobora CIM yasuye bataillons z’ingabo za UPDF zegerejwe umupaka w’u Rwanda

Ibihuha nkibyo akaba aribyo Himbara yibandaho cyane, n’ubwo agenda yibeshyera ngo ni Porofeseri muri Kaminuza itazwi yo muri Canada, bityo akaba agenda abeshyabeshya kugirango abone amaramuko kuko urumogi rwamuyayuye ubwonko ari nako akwirakwiza ibinyoma n’ibihuha, ari nabyo bigize  politiki y’umutwe wa Kayumba [RNC], aka gatsiko  gakorera muri Uganda gashishikajwe no guhungabanya u Rwanda ndetse no guteza amakuba mu karere.

Hamwe rero na munywanyi wako  gatsiko ariwe  Museveni, RNC izandika, ndetse inabishyire mu majwi [ youtube ] buri cyinyoma cyose  mu rwego rwo gusiga icyasha URwanda.

Uko guharabika kwabo, kwibasira buri cyiza cyose URwanda rwagezeho , kandi kikaba kinashimwa n’Isi yose muri rusange, bityo bakagerageza kukerekana nkaho ari nta kigenda.

Bifashisha ururimi rusa nkurukoreshwa n’ababana b’imihirimbiri ba [mayibobo], nkuko urwo rubuga  Command1post, rwanditse ku wa 4  Gicurasi 2019, ugenekereje cyagize  kiti, ‘‘ Ushinzwe Ibarura mari ry’URwanda; Umushinga wa Kagame wo kubaka VISION CITY PROJECT waguye nk’amabere.’’Urwo rubuga rukaba rwaranditse ko ngo uwo mushinga w’ubwubatsi wahombye, ari nako rubeshya ngo byatangajwe n’ushinzwe imari y’igihugu. Gute?

Uru rubuga rukaba rwaranditse ko amazu agurishwa ku giciro cyo hasi, kandi ngo ko n’amazu atarimo kugurwa ngo kandi n’abaguzi bayo mazu bitewe n’uko ngo amafaranga ari makeya mu Rwanda. Ngo amazu akaba yamamazwa mu buryo buciriritse, kugirango abantu bashobore kuba bayagura, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru.

Urwo rubuga rugakomeza ruvuga imibare ngo rwakuye mu biro by’umubaruramari mukuru w’URwanda, mbese muri bwa buryo Himbara, asanzwe akoramo, bagatangira gutuka ubuyobozi bw’URwanda no kugoreka ukuri nkuko babeshya ngo VISION City ni Umushinga wa Kagame”, kandi mu byukuri ari uwa RSSB ukaba waremejwe n’inama nkuru y’ubutegetsi bwayo.

Bamwe mu basesenguzi baratangaye cyane kubera uburyo Umujyi wa Kampala ucungwa, ndetse n’uburyo urwo rwego rukwirakwizamo Poropaganda ya RNC.

“Ndashaka kuvuga ko Guverinoma ya Uganda iyobowe n’abajura, kandi ko ugusahura no kuzambya ibintu kwabo bitagira imipaka!” nkuko umwanditsi umwe yabigaragaje. “Abajura b’IKampala bahombeje buri cyintu, ngiyo banki y’ubucuruzi (Commercial Bank), Icyirombe cya umuringa, Copper mines Kilembe, Urwego rw’ikawa (Uganda COFFEE Marketing BOARD), Urwego rushinzwe indege Uganda Airlines, Urwego rushinzwe ingendo za Gare ya moshi, Uganda Railways Corporation, n’ibindi utarondora ngo ubivemo.

VISION CITY PROJECT

Bahombeje ibintu byinshi, ku buryo ibyo bahombeje bitakwira kuri rame y’impapuro, ariko bagakomeza kwibaza ku mushinga w’ubwubatsi wo mu Rwanda, kandi uwo mushinga barimo kwibandaho wageze no ku cyigendererwa, kandi ukora neza, ariko igisekeje bakaba barimo kuvuga ngo nta cyigenda.

2019-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Editorial 09 Jun 2020
Impamvu zateye Tanzania guha  inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Impamvu zateye Tanzania guha inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda

Editorial 23 Aug 2016
Perezida Kagame  yageze  i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day

Perezida Kagame yageze i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day

Editorial 07 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije
POLITIKI

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Editorial 05 Jun 2018
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.
Amakuru

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Editorial 17 Jul 2024
“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club
ITOHOZA

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Editorial 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru