• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Editorial 20 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Gashyantare nibwo biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Kagame Paul na perezida wa Uganda Kaguta Museveni bahurira ku mupaka wa Gatuna n’abahuza baturutse muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaganira ku kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Abagande baba mu Rwanda n’abandi bafite imiryango muri Uganda bamaze igihe badakandagizayo ikirenge kubera ifungwa ry’umupaka wa Gatuna bariraye ku ibaba ndetse bamwe babwiye Rushyashya ko batangiye kuzinga ibikapu ngo ejo bafate iyihuse.

Kurundi ruhande ariko Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rya shyizweho umukono na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, rishimira Uganda.

U Rwanda rwabwiye Uganda ko hari ibibazo 3 byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola iheruka yabereye i Kigali.

U Rwanda rwasabye Uganda kugenzura imikorere n’ibikorwa bitera inkunga uwitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, ruvuga ko bari mu bayobozi b’umutwe wa RNC, bakorera mu muryango utegamiye kuri leta witwa Self-Worth Initiative.

Rwasabye kandi kugenzura ingendo za Mukankusi Charlotte muri Uganda cyane cyane mu kwezi kwa Mutarama 2020 ndetse na pasiporo No. A000199979 yahawe.

Ikindi kintu rwasabye ni ukugenzura abarwanyi ba RUD Urunana bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019. U Rwanda rushimira ko babiri muri bo bamaze koherezwa ariko rusaba ko Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ bakekwaho kuyobora iki gitero na bo batabwa muri yombi kandi bakarubashyikiriza.

Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ avugwaho guhura na bamwe mu bayobozi b’inkambi z’impunzi  za Uganda arizo Nakivale,Cyaka ya 1 na Rwamanja, kuwa 12 Gashyantare  uyu mwaka, aho yagiranye inama n’abahoze ari abarwanyi ba RUD Urunana n’abahoze muri FDLR ndetse n’umwe mu bahagarariye RNC muri iyo nkambi uzwi ku mazina ya Biraguma Tharcice na Bishop Busigo uherutse gutorwa muri komite ya RNC Uganda.

Iyi nama yari igamije gusaba bamwe mu barwanyi kwibaruza nyuma ababishaka bakagarurwa muri RUD Urunana. Ibindi basabwe ni ugukangurira urubyiruko kuza muri iyi mitwe bagahabwa imyitozo ya gisilikare .

Capt Gavana mu ngendo agenda akora mu iri zi nkambi  agenda abwira impunzi ko amasezerano ya Luanda agamije guhuza Uganda n’u Rwanda ari ibipapuro gusa ko Uganda ikibashyigikiye.

Ikindi ni uko kuwa 16 Gashyantare saa yine Capt Nshimiye Gavana yasesekaye mu nkambi ya Nakivale aherekejwe n’umwe  mu barwanyi ba RUDI Urunana witwa Sgt Maben n’umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki Ntamuhanga Cassien bakaba barabonanye n’umwe wahoze mu barwanyi ba RUDI witwa Ziraziga uzwi nka Capt.Chimiste.

Bikaba bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yamaze kwinjira muri aba barwanyi ba RUD Urunana, uyu mutwe ukaba usanzwe ari umufatanyabikorwa wa RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Abasesenguzi bakaba bakomeje kwibaza bati : ” niba u Rwanda rwaragaragaje impungenge ko Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel, bakomeje kugambinira u Rwanda bari kubutaka bwa Uganda ndetse  Capt.Nshimiye, akaba ari umwe mu bishe abaturage mu Kinigi na Ntamuhanga Cassien akaba ari umwe mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuki  Uganda itabata muri yombi ngo ibashyikirize u Rwanda niba ishaka ko ibintu bitungana nuwo mupaka ugafungurwa nkuko babyifuza”. Ibi ngo byaba ari nko gusaba Uganda kwikora mu nda ?

Amakuru yizewe avuga ko uyu Cpt.Nshimiye nyuma yo kuva mu ngendo ubu aruhukiye mu rugo rwe ruri mu mujyi wa Kisoro ahatuye umugore we witwa Niyirera Clementine dore ko uyu mugabo afite imitungo myinshi muri Uganda akura mu bikorwa by’ubusahuzi.

2020-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.

Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.

Editorial 31 Oct 2017
Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Editorial 20 Oct 2020
Norvege: Hatawe muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside

Norvege: Hatawe muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside

Editorial 07 Jun 2018
Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Editorial 22 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Editorial 18 Dec 2020
Ange Kagame n’umubyeyi we mu baje gushyigikira Collective RW
IMIKINO

Ange Kagame n’umubyeyi we mu baje gushyigikira Collective RW

Editorial 17 Oct 2016
Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Editorial 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru