• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Editorial 19 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Mu minsi mike ishize nibwo mu binyamakuru hirya no hino hakwiriye amakuru avuga ko mu ntangiriro za Werurwe, Museveni yahuye na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Bivugwa ko uyu mugore yamugaragarije ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifitanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano iri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Iyo sano ishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye by’iki gihugu bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’.

Museveni yemereye Kagame ko yahuye na Mukankusi

Mu ibaruwa ndende itangazamakuru  rifitiye kopi yatangajwe kuri uyu wa Kabiri na The New Vision, Museveni yandikiye Perezida Kagame amwemerera ko yahuye n’abantu bari mu mutwe utavuga rumwe n’u Rwanda ariko ko umubonano wabo wabaye bitunguranye.

Atangira agira ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho, RNC.”

Yakomeje agira ati “Uyu mugore uzwi nka Mukankusi, ntekereza ko umuzi, ntabwo twari twarigeze duhura mbere.”

Museveni yabwiye Kagame ko kugira ngo ahure na Mukankusi byagizwemo uruhare n’umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko wakunze kuzajya amubwira ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha.

Ngo uwo muntu wo muri NRM yabwiye Museveni ko uwo mugore ashaka kujya kumureba ari kumwe na Eugène Gasana, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012 kugeza mu 2016.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma i Ntare, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.

Muri iyi baruwa avuga ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire ibintu bibi byabereye mu Rwanda birimo n’urupfu rw’umugabo we.

Ati “Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”

Museveni yavuze ko yahakaniye uyu mugore ubufasha kuko ngo ibibera mu Rwanda ari ibibazo by’imbere mu gihugu birureba rwo ubwarwo, ko kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu ari bibi.

Gasana we ngo yamubwiye ko adakorana na RNC ahubwo ko yagiye muri Uganda kugira ngo afashe umugore witwa Wolfson wari warirukanwe muri Uganda kugira ngo agaruke akomeze ibikorwa bye by’ubugiraneza.

Ngo Gasana yamubwiye ko hari umuryango w’Abayahudi akorana nawo ndetse ngo ushobora kuba ari nawo ufasha Wolfson mu bikorwa bye.

Perezida Museveni yakomeje avuga ko yanagiranye ibiganiro na Rujugiro ugaragara nk’uwinangiye ku kuba yahagarika ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’itabi muri Uganda.

Ngo yamubwiye ibijyanye no gufasha Kayumba Nyamwasa mu buryo bw’amafaranga, undi ashimangira ko nubwo yafunga ubucuruzi bwe muri Uganda afite ibindi bikorwa mu bihugu bigera ku munani ku buryo yabona amafaranga yo kuboherereza.

Yakomeje avuga ko Rujugiro yamuhakaniye kuba hari amafaranga aha Kayumba Nyamwasa cyangwa se ko yaba ari mu bikorwa bya Politiki.

Ati “Niba akiri ikibazo ku Rwanda, uburyo bwa nyabwo ni ukwifashisha inkiko za Uganda rukagaragaza umwanzuro ku birego by’iterabwoba hanyuma imitungo ye igafatirwa.”

Biheruka gutangazwa ko Charlotte Mukankusi yahawe Pasiporo y’iki gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye we yahagaritswe mu nshingano mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano za ambasaderi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga.

2019-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Editorial 16 Sep 2020
Ibya RNC bikomeje kuba  agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Editorial 31 Dec 2019
Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 05 Jul 2018
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Editorial 14 Aug 2019

2 Ibitekerezo

  1. Barame
    March 20, 20198:05 am -

    Iyi baruwa irajimije. Abasaza bakwiye kuyisoma bitonze byaba ngombwa ikaba yasubizwa cg ntisubizwe. Biraboneka ko ibyo U Rwanda ruvuga kuri Uganda byose ari ukuri kuko no muri iyi baruwa babyemera ndetse banihenura ahubwo bashaka kugaragaza ubwinshi bw’izo nkozi z’ibibi n’ibisa n’urwishingikirizo rw’ubuhunzi no kurema uwo mutwe w’abagizi ba nabi.

    Murakoze.

    Subiza
  2. Sam
    March 20, 20192:39 pm -

    Ariko his excellency yaragowe..

    Noneho aba bayobozi bose leta iha akazi are just pretenders curtailing out taxi payers money .

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Editorial 01 Nov 2017
Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

Editorial 19 Mar 2018
Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC
POLITIKI

Uganda: Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu yasezeye mu ishyaka FDC

Editorial 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru