• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Editorial 03 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ejo kuwa mbere, kuva mu rukerera kugeza mu masaha ya ku manywa, i Kinshasa, mu gace gaherereyemo gereza nkuru ya Makala no mu nkengero zako, humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye, Leta ya Kongo ikavuga ko yageragezaga kuburizamo itoroka ry’abanyururu 15.000 bafungiye muri iyo gereza, barimo n’abanyabyaha bikomeye.

Imibare itangwa n’ubutegetsi iravuga ko haguye abanyururu 129, mu gihe hari amakuru atangwa n’abadafite aho babogamiye avuga ko uwo mubare urenga cyane, ugereranyije n’imirambo itabarika iri mu buruhukiro bw’ibitaro binyuranye i Kinshasa, ndetse n’indi myinshi ngo ikigaramye ku gasozi.

Uru rupfu rw’abantu bangana gutya, badafite intwaro, rwongereye ubukana umwuka wari usanzwe cyane muri Kongo, dore ko sosiyete sivile n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yemeza ari ikinamico ubutegetsi bwa Tshisekedi bwateguye ngo bwikize bamwe mu bari bafunze, dore ko gereza ya Makala ifungiyemo abantu b’ibyiciro binyuranye, barimo abanyapolitiki (abasirikari n’abasivil) bakomeye.

Abanyururu bari bakihishahisha mu baturage, bababwiye ko ahagana isaa munani z’ijoro, abashinzwe umutekano ngo barashe gereza, abanyururu babonye itangiye kugurumana bagerageza gusohoka ngo bakize amagara yabo, bageze haze rero bamishwamo amasasu.

Umwirondoro w’abishwe kugeza ubu nturashyirwa ahagaragara, ariko harakekwamo abashinjwa uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi “waburijwemo”, kimwe n’abagiye batabwa muri yombi ku maherere, baregwa kuba ibyitso by’umutwe wa AFC/M23.

Urusaku rw’imbunda rukimara guhosha, Minisitiri w’Ubucamanza wungirije, Samuel Mbeba Kabuya, yagerageje koroshya ibyabaye, ubwo yabwiraga itangazamakuru ko hapfuye abantu 2 gusa.

Igitutu kimaze kuba cyinshi, Leta yaje kwisubiraho ari nabwo yatangazaga ko abishwe ari 129, abandi 60 ngo bagakomereka cyane, imibare nayo igishidikanywaho.

Imiryango n’amashyirahamwe, nka Lamuka, La Voix des Sans Voix, ANMDH, Fondation Bill Clinton pour la Paix, n’abandi benshi cyane, basaba ko habaho iperereza ry’impuguke mpuzamahanga zigenga, rikagaragaza abari inyuma y’ubu bwicanyi.

Iyo miryango yanasabye kandi ko Bwana Samuel Mbemba akurikiranwaho icyaha cyo gupfobya amahano yakozwe n’ubutegetsi, no kwambura agaciro inzirakarengane zayaguyemo.

Uretse abishwe n’abakomerekejwe, ibiribwa by’imfungwa, imiti, n’ibindi bikoresho byatwitswe, ibisigaye birasahurwa, amazi n’amashanyarazi byinjiraga muri gereza birakatwa, ku buryo abanyururu basubijwe mu ibohero ubu bari mu kaga gakomeye.

Ubunyamanswa bwakorewe imfungwa za gereza ya Makala, bwibukije ubundi nk’ubu bwahabereye mu mwaka wa 2017, ubwo ababarirwa muri 59 bahasigaga ubuzima, nabwo byitwa ko ari umugambi wo gutoroka waburiwemo.

2024-09-03
Editorial

IZINDI NKURU

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Editorial 12 Mar 2024
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Editorial 15 Mar 2019
Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Editorial 26 Jul 2022
Uko ibiyobyabwenge  bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana

Uko ibiyobyabwenge bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana

Editorial 15 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse  no kuri FDRL
Mu Mahanga

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Editorial 20 Oct 2017
Tour du Rwanda: Umunya-Colombia atwaye agace ka 6
IMIKINO

Tour du Rwanda: Umunya-Colombia atwaye agace ka 6

Editorial 28 Feb 2020
Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?
Amakuru

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Editorial 18 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru