U Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ihuriro ry’ibi bihugu bitatu rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Iyi nama yabereye i Kinshasa, aho aba bayobozi bagiye no guherekeza mu cyubahiro uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Etienne Tshisekedi, umaze imyaka ibiri apfiriye mu Bubiligi.
Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugarizwa n’ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke yiganjemo iyikambitse mu mashyamba ya RDC nka FDLR, ADF n’iyindi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa RDC, byatangaje ko Perezida Tshisekedi, Kagame na Lourenço, baganiriye ku bibazo by’umutekano, ubukungu ndetse no kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Mu itangazo ibi bihugu byashyize ahagaragara, aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zirimo iterambere n’ubufatanye mu rwego rw’akarere; by’umwihariko ku kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Nyuma y’ibyo biganiro bemeranyije ku ngingo eshatu zirimo ko bijyanye n’ikibazo cy’umutekano, “biyemeje kongerera imbaraga ihuriro rya Congo-Angola-Rwanda (CAR), aho rizahuza n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere mu gushakira hamwe uburyo bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo n’ahandi hamwe n’ibindi bibazo bijyanye n’umutekano w’ibihugu.”
Biyemeje kuvugurura inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, kagizwe n’ibihugu 12 ari byo; Angola, Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, RDC, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudan, Tanzania na Zambia.
Ku bijyanye n’iterambere n’ubufatanye mu karere, biyemeje gushyira imbaraga mu mubano ushingiye ku bukungu n’ubucuruzi ndetse no gusana inzira ya gari ya moshi Kolwezi-Dilolo igera Benguela muri Angola.
Mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Loni aherutse kubwira akanama k’uwo muryango gashinzwe umutekano, gufatira ingamba umutwe mushya w’inyeshyamba ugizwe n’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi uyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Ubwo akanama ka Loni kasuzumaga uko umutekano wifashe mu Karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Ignace Gata Mavita wa Lufuta yagaragaje impungenge batewe n’umutwe mushya uyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa.
Lufuta yagaragaje ko igiteye inkeke cyane ari intwaro uwo mutwe uhabwa n’igihugu yise ‘icy’igituranyi”. Nubwo atatangaje icyo gihugu, yasabye Loni kwita kuri raporo iherutse gusohoka y’impuguke za Loni ivuga ko u Burundi ari cyo gihugu gitanga intwaro ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa.
Ibyo bihabanye n’ibihano Loni yashyiriyeho imitwe yose y’inyeshyamba irwanira muri Congo. Iyo mitwe ntabwo yemerewe kugurishwa cyangwa guhabwa intwaro.
Igisirikare cya Leta n’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) nibo bemerewe kugurishwa intwaro.
Intumwa idasanzwe ya Loni mu karere k’ibiyaga bigari, Said Djinnit na we aherutse kubwira akanama ka Loni ko imitwe yitwaje intwaro ikigaragara mu burasirazuba bwa Congo ari imbogamizi ku mutekano n’amahoro mu karere.
Yavuze ko iyo mitwe ikomeje gukongeza urwikekwe hagati y’ibihugu by’ibituranyi.
Mu nyandiko impuguke za Loni zasohoye mu mpera z’umwaka ushize zikayita zise ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’ zivuga ko inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Izo nzobere zavuganye n’abantu bagera kuri 12 bahoze muri uwo mutwe uzwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress n’andi.
Uwo mutwe ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi.
Muri Nzeli 2018, abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere za Loni ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda ndetse n’abanye-Congo b’Abanyamulenge.
Bavuze ko Kayumba Nyamwasa ubwe yatembereye aho uwo mutwe ukorera kenshi.
Abatangabuhamya bavuze ko uburyo bwo gushaka abinjira muri uwo mutwe bucurirwa i Bujumbura, abinjizwamo bagakurwa mu bihugu byo muri Afurika n’i Burayi.
Kizigenza mu bashinzwe gushaka abinjira muri uwo mutwe ni uwitwa ‘Rachid’ uzwi nka “Sunday cyangwa Sunde Charles”. Uwo mugabo uba i Bujumbura ngo ni we wishyura amatike y’abarwanyi bashya bavuye mu mahanga kugeza bashyitse i Bujumbura.
Iyo bageze iwe, bamburwa ibyo bafite byose bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu misozi ya Bijabo mu ishyamba rya Bijombo aho uwo mutwe ufite ibirindiro.
Abatoza izo nyeshyamba ni abantu bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bahoze mu ngabo z’u Rwanda.
Nyamusaraba abwira abarwanyi ko intego y’uwo mutwe ari ukubohora u Rwanda. Ngo bajya banagaba ibitero ku mitwe irwanya Leta y’u Burundi iba muri Congo nka Forces nationales de libération, na Résistance pour un état de droit au Burundi (RED Tabara). Ari nayo bamaze iminsi bahanganye muri Kivu y’Epfo.
Raporo ivuga ko intwaro , ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi.
Kayumba Nyamwasa ushinjwa gushinga uwo mutwe urwanya u Rwanda, yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.