Umusomyi wa Rushyashya yatwoherereje ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa
1. Uzi AMATEKA y’u Rwanda?
2. Uzi icyatumye “LOI MORTEHAN” ikuraho abahutu bose k’ubutegetsi ?
3. Uzi icyatumye “RUKARA rwa BISHINGWE” yicwa? Yazize ko yanze ko abamisiyoneri bigabiza imirima y’abanyarwanda no kugabana ibyabo. Uzi ko kuva icyo gihe nta Murera abakoloni bemeye ko ajya ku butegetsi?!!!
4. KAYUMBA we, batwikira Abatutsi bakabica abandi bakabamenesha muri 1959, hari indege bari bahanuye?
5. Uziko Kayibanda yaciye amarenga ko hashobora kuba Jenoside y’Abatutsi ?
6. Uzi icyatumye bica abanyarwanda muri 1963 Abahutu (barimo se wabo wa Kayibanda ari we Intwari Rwagasana Michel) n’abatutsi (harimo Rutsindintwarane, Burabyo, Ndahiro, Mpirikanyi,.. n’abandi )? Hari indege bari bahanuye muri 1973, bica bakanirukana mu mashuli inzirakarengane?!!
7. Kayumba we, ABAGOGWE bicwa, bakabamarira ku icumu, hari indege yari yahanuwe?
8. Muri 1993, ibyatumye Inkotanyi bazigarurira hafi ya Kigali uracyibuka. Wowe, Kayumba Nyamwasa ndetse na Rudasingwa ibyo murabiyobewe ko ari ubwicanyi bwari bwarakozwe i Bugesera, ku Kibuye na Gisenyi?! Indege yahanutse ni iyihe?
9. Kayumba Nyamwasa – Guhanura indege nibyo byatumye hicwa impinja, abasaza, abakecuru, abasore, inkumi zicwa ibyagashinyaguro?!
10. KAYUMBA – Niba utabizi, amalisti yakozwe muri 1990 na mbere yaho, amabarrières yariho mbere y’ihanurwa kw’indege, imyitozo y’Interahamwe n’abafaransa ngo bamenye murwiciro, iminsi mike ngo bice miliyoni byerekana ko Jenoside yateguwe kera cyane ko bishe abahutu b’Intwari n’Imena ngo batabuza umugambi mubisha wa jenoside yakorewe Abatutsi.
KAYUMBA NYAMWASA, reka guta IBITABAPFU, ndwana KIGABO. Reka kuba IKIGWALI, ubeshya isi yose ngo Jenoside yakorewe abatutsi, ni ukubera indege yahanuwe muri Mata,1994.
Wowe KAYUMBA NYAMWASA,
“INDA NINI YISHE UKUZE “!
RUGAMBA CYPRIEN YAVUZE KO UWIMITSE INDA NINI AJYA MU MVA RUGERETSE! Aho ujye uhibuka.
Umusomyi wacu