Padiri Nahimana n’abamuherekeje batanze Itangazo batumira Abanyamakuru bavuga ko bazagera i Kigali ku kibuga cy’Indege Kanombe ku wa gatatu 23/11/2016 saa munani zamanywa (14h:55min).
Aba banyamakuru batumiwe gutara inkuru ku kibuga Kanombe. avuga ko azahita aganira n’abanyamakuru saa kumi .
Peter Mahirwe yanditse kurukuta rwe rwa facebook agira ati : Maze iminsi nsoma mu binyamakuru ko Nahimana Thomas azaza mu Rwanda muri kino Cyumweru aho ngo azaba aje guhatanira kuzayobora u Rwanda umwaka utaha wa 2017!!!
kuza kwiyamamaza si igitangaza kuko ntawubujijwe kwiyamamaza mugihe yujuje ibisabwa na komisiyo ishinzwe amatota mu gihugu, gusa njye mfite ibibazo nshaka kubaza Nahimana Thomas nabishobora abinsubize cg umwe mubazamuherekeza nawe yamusubiriza.
Nkurikije urubuga rwo kuri internet uyu mupadiri yashinze akanarubera umwanditsi urwo rubuga ntirwigeze ruhwema kwamamaza amacakubiri aho rwagiye rusohora inyandiko nyinshi zimakaza kuvangura abanyarwanda ndetse aho bamwe bari basigaye barwita ko ari umuyoboro uvugira abahutu.
Nahimana warukoresheje kuva cyera, ubwe yivugiye ko ashaka kuzayobora u Rwanda ubundi agakora icyo we yise ”Revolution Hutu” ese mwamenyera yaba yarisubiyeho cg n’ubundi nibyo azaba aje kwigisha abanyarwanda?
Ese Nahimana wavuye mu Rwanda ari padiri yagera i Burayi agafasha hasi bibiriya ntagatifu aho yigishaka urukundo akahasimbuza kwigisha ivanguramoko niki abanyarwanda bamutegerezaho? umuntu yaba yarananiwe kubahiriza umuhamagaro w’Imana akihinga kuyobora igihugu?
Padiri Nahimana Thomas
Nkurikije ibyo njye ubwanjye nisomeye mu kinyamakuru cye uyu mugabo nta ndangagaciro n’imwe afite yo kuba yaba umuyobozi mu gihugu usibye no kuyobora igihugu n’umudugudu ntawukwiriye kuko adasobanukiwe neza icyerekezo cy’abanyarwanda n’igihugu cyabo.
Umwanditsi wacu